Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 47 abikora, ngo niwe watangije umunzani upima ibiro mu Rwanda

Mu 1968 Samson Bizimungu nibwo avuga ko yazanye ku Gisenyi umunzani upima ibiro by’abantu awuvanye muri Kenya, abantu bakuru bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko koko ariwe bazi wabitangije, icyo gihe ngo bamwitaga umusazi. Ubu biramutunze we n’abana be icyenda, ndetse nibyo agikora magingo aya.

Bizimungu aracyakora umurimo wo gupima ibiro by'abantu kuva mu myaka 47 ishize
Bizimungu aracyakora umurimo wo gupima ibiro by’abantu kuva mu myaka 47 ishize

We n’umuryango we bahungiye muri Congo mu 1959, yari umwana w’imyaka umunani nk’uko abivuga, hari abazungu ngo bamujyanye muri Kenya maze agaruka mu 1967 ari ingimbi maze azana umunzani.

Ati “Abazungu bo muri Suwede (Sweden) banjyanye muri Kenya, icyo gihe nahamaze imyaka micye ariko mbona hariyo abantu bapima abantu ku munzani, bangaruye mu Rwanda nazanye umunzani ngo nanjye njye mbikora. Nta wundi muntu wabikoraga mu Rwanda.”

Aha i Rubavu icyo gihe bitaga mu Bugoyi ngo yaraje atangira gupima abantu ku muhanda.

Ati “Icyo gihe nishyuzaga amafaranga atanu, abantu bamwe bakanyita umusazi kuko batari bazi ibyo ari byo. Ariko bamaze kubimenya nagize icyashara cyane. Amafaranga yari afite agaciro cyane ku buryo nshaka umugore.

Naje kuvanamo igipangu cyanjye ariko sinanahagarika umwuga wanjye kuko niwo ukintunze n’ubu.”

Uyu mugabo yabyaye abana icumi gusa umwe arapfa asigarana icyenda, bose avuga ko ntawutarageze mu ishuri bishyurirwa n’amazu akoedsha mu gipangu cye bakatungwa n’ibyo avanye mu bucuruzi bwe.

Kubera ko ariwe uzwi cyane muri aka kazi i Rubavu avuga ko ku munsi ashobora kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi bitatu (3000Rwf).

Uyu mugabo agira inama urubyiruko n’abakiri bato kudasuzugura umurimo uwo ariwo wose ushobora gutunga umuntu, kuko ngo yatangiye nawe bamusuzugura ariko yibeshejeho kubera ako kazi.

Avuga ko nubwo uyu munsi nta muntu ubyiruka yagira inama yo gutangira umunzani wo gupima ibiro by’abantu kuko uyu murimo wabaye uwa benshi, ariko ko ahubwo hari utundi turimo duciriritse umuntu yatangira tukamugirira akamaro.

Kera ngo yishyuzaga amafaranga atanu ubu ni 50
Kera ngo yishyuzaga amafaranga atanu ubu ni 50
Nibyo bimubeshejeho n'abe
Nibyo bimubeshejeho n’abe

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  • Nibyo kabisa uyu musaza ntamuntu utamuzi ku Gisnyi twese yagiye adupima ibiro. Yooo maskini amezeheka sana mzee wetu Samson.

Comments are closed.

en_USEnglish