Nyuma y’inkuru ku kibazo cy’umusaza Celestin Gashaza wari utuye mu karuri amazemo hafi imyaka ibiri, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata bwihutiye kuhamukura ndetse bunatangariza Umuseke ko ku muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu batangira gusiza ikibanza bakamwubakira inzu ye kuko atishoboye. Gashaza wavutse mu 1933 umukambwe w’incike wo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu […]Irambuye
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bagaragaje ko uburyo bashyizwe mu byiciro by’Ubudehe butari bunoze, mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri ikabera mu Nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi, abayobozi barebwa n’iki kibazo basanze ari ngombwa ko ibi byiciro bivugururwa, hakanozwa uburyo bwo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe bityo amakosa yagaragaye […]Irambuye
Mu kiganiro Guverinieri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama 2015 mu karere ka Gicumbi, yahakanye ko nta mugambi yagira wo gukorana na FDLR ndetse ngo nta buryo yari kuvugana n’umuturage ibya FDLR ngo bibure kumenyekana. Radio Rwanda yatangaje ko Bosenibamwe Aime yabajijwe ku bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba akorana […]Irambuye
Abanyarwanda barobera mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’akarere ka Bugesera na Komine ya Busoni yo mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego yica udufi duto ikoreshwa n’abarobyi b’Abarundi ngo bigatuma umusaruro w’amafi ugabanuka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na Komine ya Busoni buvuga ko bwari bwaganiriye na […]Irambuye
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2015 abaturage ba Tanzania batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda mu karere ka Ngara mu gace ka Kagera baganiriye na Dr. Abdullah Makame umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye na ‘East African Community’ muri Minisiteri y’ubutwererane ya Tanzania. Mu bibazo bamugejejeho bamubwiye ko abanyarwanda bambuka bakabiba inka bakurikirana ntibafashwe uko bikwiye. Umuyobozi w’Akarere […]Irambuye
Ahakorera ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu ku Kimihurura bavuga ko bashobora kwakira abantu 400 buri munsi cyangwa banarenga, bamwe mu bagana iki kigo binubira serivisi mbi bavuga ko bahabwa. Umuyobozi w’iki kigo we avuga ko abinuba ari ababa basaba ibyo badafitiye uburenganzira cyangwa ibyangombwa byuzuye, ndetse ngo hari n’ababa bashaka indangamuntu kandi ari abanyamahanga. Kuri iki kigo hajya […]Irambuye
Abaturage batuye mu kagari ka Simbwa, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo ho mu Ntara y’Uburasirazuba barasaba Leta ko yabegereza ivuriro hafi ngo kuko bakora urugendo rwa km 15 kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cyahitwa Kibondo, ibi ngo bikaba bituma hari ababyeyi babyarira mu nzira kuko bagenda kuri moto bajya kubyara cyangwa abandi […]Irambuye
Kuva ku itariki ya 24 Mutarama kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2015, Abadepite n’Abasenateri bateguye ingendo mu Turere dutandukanye tw’igihugu zo gusura abaturage hagamijwe kureba gahunda zinyuranye bagenerwa uko zishyirwa mu bikorwa, akamaro zibafitiye n’imbogamizi baba bahura na zo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Muri izi ngendo, intumwa za rubanda zizaganira n’abaturage kuri gahunda na […]Irambuye
Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA) kuri uyu wa 22 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko bakoranyije inzego zitandukanye na sosiyete sivile ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze mu mihindagurikire y’ikirere n’icyakorwa kuko ngo igira ingaruka mbi cyane ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, raporo ikorwa n’iyi nama yateranye none itangwa ku rwego mpuzamahanga nyuma yo […]Irambuye
23 Mutarama 2015 – Kuri uyu wa kane, ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanyabikorwa n’abaturage(Community policing) ryakoresheje ku nshuro yaryo ya kane ikitwa Mobile Police Station , mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana mu rwego rwo kwumva no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubafasha kubishyikiriza inzego zibishinzwe. Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuze ko ubwo Polisi […]Irambuye