Mukarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa ubwinshi bw’Abarundi badafite ibyangombwa bambuka umupaka baje gupagasa, bamwe mu batuye aka karere ka Ngoma bavuga ko aba bateza umutekano muke, cyane cyane ubujura bwo mu ngo. Ibi byatumye abayobozi muri aka karere basaba Abarundi bakarimo kuba bafite ibyangombwa bibaranga abatabifite bagasubira kubizana bakinjira nk’abandi banyamahanga bose. Aba […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko badahabwa service uko bikwiye ariko ubuyobozi bw’Akarere bwo bugatangaza ko ntako buba butagize ngo butange service neza uko bishoboka kose ariko bugahura n’imbogamizi z’uko ababa bakeneye services zitandukanye baba ari benshi bityo bamwe bagatinda kizihabwa. Umugore twasanze ku biro by’akarere ka Nyarugenge utarashatse ko amazina […]Irambuye
Mu mudugudu wa Muhabura, Akagali ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge, inzu y’uwitwa Kageruka Emmanuel yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe cya saa saba n’igice mu rukerera rwo kuya 21 Mutarama 2015 habura ubutabazi bwabugenewe irangirika bikomeye ndetse n’ibyarimo ntihagira icyo barokora. Ba nyiri inzu barakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ngo […]Irambuye
Urubanza rwaregwagamo abishe bakanasambanya nyakwigendera Nikuze Xaverina w’imyaka 14 ku wa tariki 24/12/2014 mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze rwarangiye kuri uyu wa 20 Mutarama 2015 Munyaneza w’imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu naho Siborurema w’imyaka 17 akatirwa igifungo cy’imyaka 22. Perezida w’Inteko y’Urukiko Rukuru rwa Musanze, Riziki […]Irambuye
Ibi byabereye ejo mu murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ,umudugudu wa Mirambi mu karere ka Rutsiro ahagana sa tatu z’amanywa ubwo abagabo babiri bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko. Ba nyakwigendera bari basanzwe bakorera mu Ishyirahamwe ryitwa KUAK rikorera mu murenge wa Musasa. Abitabye Imana ni Tuyishimire Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko na Mbinginge Nasoni. Iyi […]Irambuye
Mu muhango wo guha impamyabumenyi abana barangije amashuri abanza ku kigo ‘Wisdom Nursery and Primary School’ ryo mu karere ka Musanze ryabaye irya kabiri mu gihugu mu gutsindisha cyane, umuyobozi w’akarere yasabye ababyeyi, abarezi ndetse n’abana kurushaho gushyira hamwe kuko ari byo bizatuma icyo bashaka cyose bakigeraho. Mpembyemungu Winiflide umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 19/1/2015 mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo hafunguwe ikigo kizajya kita kikanigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ni ishuri rigengwa na HVP Gatagara, nibwo bwa mbere mu Rwanda hafunguwe ishuri nk’iri. Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu muryango nyarwanda ntabwo bigeze bagira uburyo bwo kwitabwaho bwihari […]Irambuye
Abasare bakorera mu kiyaga cya kivu ku ruhande rw’u Rwanda barasaba ko bahabwa ibyangombwa byo gutwara ubwato kuko ngo kuba batabigira bibangamira imikorere yabo. Polisi y’ igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi yo ikaba ivuga ko iri gushaka igisubizo cy’iki kibazo bafatanyije na RURA. Bamwe mu basare bakorera mu kiyaga cya Kivu baganiriye n’umunyamakuru […]Irambuye
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga, Uhagaze Francois yashyize ahagaragara amazina y’abantu, kompani na sosiyeti 31 zicukura amabuye y’agaciro muri ako karere, ni nyuma y’uko abaturage bamutunze agatoki ko na we akora iyo mirimo ariko akabihakanira abanyamakuru. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Mutarama 2015, Uhagaze Francois yavuze […]Irambuye
Mu giterane cyahuje amatorero yose akoera mu mujyi wa Muhanga, n’abakozi b’umuryango wa Bibliya mu Rwanda umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itumanaho no kwamamaza muri uyu muryango Pasteri Gasare Michel yavuze ko hatabaye ubwitange bw’abakristu mu gutanga imisanzu Bibliya zishobora kubura mu myaka mike iri mbere. Ibi Pasiteri Gasare yabivuze ahereye ku mbogamizi umuryango wa Bibliya uhura […]Irambuye