Digiqole ad

Gicumbi: Yasanzwe mu nzu iwe yiyahuje umugozi

Kuri uyu wa Kabiri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke mu kagari ka Rwagihura mu mudugudu wa Gacaca umuturage witwa Ndikuyeze Fabien bamusanze iwe yiyahuje umugozi.

Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babitangazaga, ngo Ndikuyeze yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we ku mpamvu z’amakimbirane bityo bagakeka ko yaba yihahuye kubera guta umutwe n’agahinda n’ubwo nyirubwite nta rwandiko ruragaragara yasize yanditse rwerekana icyamuteye kwiyambura ubuzima.

Abaturanyi bo bavuga ko icyo bashingiragaho nk’imbarutso y’amakimbirane, ngo ni uko Ndikuyeze yatumye umwana we kugura imyenda ku isoko.

Aho kugira ngo uyu mwana agure imyenda ahubwo yatahanye umugati Se abibonye ngo yahise akubita umugore  we amuziza ko ariwe woshya umwana kumusuzugura.

Umugore yanze gukomeza gukubitwa ahita azinga utwe arahukana. Kuva ubwo Ndikuyeze yabaga wenyine mu nzu n’umwana we

Ndikuyeze yari mu kigero cy’imyaka nka 35, gusa bamwe bavuga ko atari akigaragara nk’umuntu ufite ubwenge buzima nyuma y’uko umugore amuta agasigara arera  abana wenyine.

Ubu asize imfubyi eshatu bari barabyaranye, ubu abana basigaye bonyine kuko na Nyina yahukanye.

UM– USEKE wagerageje  gushaka umuyobozi w’umurenge wa Nyankeke Abahe Freud  ngo atubwire niba yari asanzwe azi aya amakimbirane ariko dusanga ari mu nama yabereye ku Karere.

Evence Ngirabatware    

UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish