Digiqole ad

Ababyeyi ngo nibo bagomba kubera abana urugero ku muco wo gusoma

16 Gashyantare 2015, Amajyaruguru –  Icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma(Book & Reading Festival) cyatangijwe kuri uyu wa mbere ku rwego rw’igihugu mu murenge Base mu karere ka Rulindo  aho ababyeyi basabwe gufata iya mbere bagana amasomero mu gutanga urugero no gutoza abana umuco wo gukunda gusoma.

Bamwe mu batuye kuri Base kuri uyu wa mbere ubwo bari baje gutaha isomero rishya rihuzuye
Bamwe mu batuye kuri Base kuri uyu wa mbere ubwo bari baje gutaha isomero rishya rihuzuye

Akarere ka Rulindo niko kaza imbere y’utundi two mu majyaruguru mu kugira umubare w’abazi gusoma no kwandika kuko mu mwaka ushize bari bafite 85% b’abatuye Akarere bazi gusoma no kwandika.

Alphonsine Uwimana w’imyaka 44 wo mu murenge wa Base, umwe mu bize gusoma no kwandika akuze avuga ko iyo utaramenya gusoma no kwandika udashobora gutera imbere ati “Natangiye kwiga gusoma no kwandika mu 2010 n’ubu ndacyakomeje kwiga ubu ikinyarwanda ntacyo wambeshya ndetse ntangiye no kumenya indimi z’amahanga ku buryo nanagizwe intwari yarushije abandi nkaba mfite n’ibyo nyobora kuko namaze kujijuka.”

Uwimana avuga ko kuva yamenya gusoma ubu abikunda kandi abikora kenshi bigatuma n’abana be babikunda.

Emelienne Niwemwiza,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  ati “Ubu dusigaranye abaturage 1 016 batazi gusoma no kwandika,  twiyemeje ko uyu mwaka tuzagera kuri 95% maze umwaka utaha tugahiga 100%.”

Muri aka karere Nimwemwiza avuga ko bafite amasomero 179 ari mu bigo by’amashuri n’ahandi hatandukanye mu karere.

Eugene Rutayisire wari uhagarariye umuryango ugamije guteza imbere uburezi EDC yasabye abanyarwanda bakuru gukunda gusoma no kubishishikariza abato.

Rutayisire ati “Dutangije icyumweru cy’ibitabo no gusoma ariko tubiziranyeho nk’Abanyarwanda ko umuco wo gusoma ukiri hasi, niyo mpamvu dukwiye gufasha abana bacu guzagira uwo muco

Avuga kandi ko EDC izakomeza kubibafashamo binyuze mu byitwa CML (Community Mobile Libraly) uburyo bwo guhererekanya ibitabo byo gusoma mu baturage.

EDC ngo imaze gutanga ibitabo miliyoni 7 zirenga bikoreshwa mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu bitegura abana bagiye gutangira kwiga indimi z’amahanga.

Olivier Karambizi wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo itegura iki cyumweru, yavuze ko Minisiteri izakomeza gufatanya n’abafanyabikorwa barimo na EDC mu gukomeza kwagura amasomero, gukwirakwiza ibitabo hagamijwe kuzamura umuco wo gukunda gusoma mu banyarwanda.

Gutangiza icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma (Book & Reading Festival) byahuriranye n’umunsi wo gutaha isomero rusange riherereye mu murenge wa Base muri aka karere ka Rurindo , ni isomero ry’ikitegererezo muri Rulindo rifite ibyiciro bi biri, icy’abana bakiri bato mu mashuli y’incuke ndetse n’abakuze kugeza ku biga muri za kaminuza.

Icyi gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma (Book & Reading Festival) cyatangijwe kuri uyu wa 16 Gashyantare kizakomeza ku bera mu gihugu hose kugeza kuwa gatanu tariki 20 Gashyantare ku nsanganya matsiko ya “Dusome duharanira kwihesha agaciro”

Umwe mu bashyitsi yitegereza ibitabo byo mu isomero ryuzuye kuri Base
Umwe mu bashyitsi yitegereza ibitabo byo mu isomero ryuzuye kuri Base
Abashyitsi basura isomero riri kuri Base
Abashyitsi basura isomero riri kuri Base
Itorero ryairiye abashyitsi
Itorero ryairiye abashyitsi
Rulindo niyo mu majyaruguru ifite abaturage bajijutse kurusha utundi turere
Rulindo niyo mu majyaruguru ifite abaturage bajijutse kurusha utundi turere
Bishimiye kwegerezwa isomero
Bishimiye kwegerezwa isomero
Ababyeyi basabwe gutanga urugero ku bana kugira ngo bagire umuco wo gusoma
Ababyeyi basabwe gutanga urugero ku bana kugira ngo bagire umuco wo gusoma

Photos/J Uwase/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • umuco wo gusoma ntago wakwimakanza mu miryango iwacu, ababyeyi batabitoza abana bato rwose

  • bibaye byiza ntanumwe wasigara inyuma atazi gusoma no kwandika kuko bituma utabizi adindira mu bikorwa bye mu gihe abandi baba baramutanze byinshi. banyarwanda banyarwandakazi umuco wo gusoma uducengere

Comments are closed.

en_USEnglish