Digiqole ad

Radio z ’abaturage: ibyavugururwa muri politiki n’amategeko mu Rwanda

Kuri uyu wa 13 Gashyantare ni umunsi mpuzamahanga wa radiyo. Mu Rwanda, kuva 2004, amaradiyo yagiye avuka, hashingwa ay’ubucuruzi, ay’abaturage, ay’amadini naya za Kaminuza. Mbere y’uwo mwaka hari hamenyerewe Radiyo ya Leta. Ayo maradiyo akorera mu murwa mukuru no mu ntara zose z’igihugu. Bigaragaza bimwe mu biranga iterambere ry’itangazamakuru rikoresha radiyo. Ariko haracyabura ibindi byajyaho havuguruwe politiki y’itangazamakuru n’itegeko ririgenga.

Amategeko asobanura neza imikorere ya za Radio z'abaturage arakenewe
Amategeko asobanura neza imikorere ya za Radio z’abaturage arakenewe

Politiki ibisobanure

Amaradiyo akora mu rwego rw’amaradiyo y’abaturage akwiye guhabwa umwihariko muri politiki y’itangazamakuru, ku buryo busobanutse mu Rwanda. Ayo maradiyo ubusanzwe ni amaradiyo ashyirwaho n’abaturage bishyize hamwe, bakaba ari nabo bagena abayacunga umunsi ku wundi.

N’ubwo hari ayitwa amaradiyo y’abaturage atujuje ibijyanye n’iryo zina, ubu hari n’abyujuje agengwa n’amashyirahamwe y’abayashinze kandi amaze gushinga imizi mu ntara z’igihugu.

Politiki y’itangazamakuru mu Rwanda ikwiye gushyiraho umurongo w’uko ayo maradiyo akora bikava mu rujijo, abyitirirwa atariyo agafata andi mazina.

Itegeko ribigaragaze

Itegeko ry’itangazamakuru naryo rikwiye kuvugururwa, rikongerwamo ingingo zisobanura radiyo, n’umwihariko wa radiyo z’abaturage. Mu Itegeko N° 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013  rigenga itangazamakuru, icyiciro cya 2 cyanditseho Itangazamakuru rikoresha amajwi, amashusho cyangwa amajwi n’amashusho.

 Ukinjiyemo wagira ngo ugiye gusoma icyo itegeko rivuga kuri radiyo, Televisiyo, … Ariko nta birimo. Iri tegeko ntirigaragaza itandukaniro hagati y’amaradiyo y’ubucuruzi, aya Leta, n’ay’abaturage.

Ahandi itegeko ry’itangazamakuru rirabigaragaza. Ibyo biha amahirwe amaradiyo y’abaturage nko mu kubona umusanzu wa Leta (subvention) mu bikorwa byayo. Kubera ko ayo maradiyo yegereye abaturage, akorera abaturage, mu rwego rw’inyungu rusange.

Amaradiyo akora muri ubwo buryo afasha abaturage kujijuka no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta ari nazo zabo. Agafasha abaturage gusangiza abandi ibyiza bagezeho n’uko bakemura ibibazo bibugarije, mu guhana amakuru.

Steven Mutangana

@mutangana2

UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • Inkuru nziza Steven. Gusa babanze bavane urujijo mu baturage hakurwaho izina “Radiyo y’Abaturage” ku maradiyo asawe ari aya Leta. Ayo ni RC Huye, RC Musanze, RC Nyagatare, RC Rusizi na RC Rubavu. Unabirebye nta mpavu igaragara ayo maradiyo akwiye kuba ahari, kuko aho ari Radio Rwanda ihavuga neza. Ahubwo usanga agendaho imisoro y’abaturage itari micye!
    Radiyo z’Abatura nyazo ziri mu Rwanda ubu ni 4: Radio Isangano (Karongi), Radiyo Izuba (Ngoma), Radiyo Huguka (Muhanga) na Radiyo Ishingiro (Gicumbi). Urebye conditions aya maradiyo akoreramo n’uburyo agira uruhare mu kujijura abaturage, aya maradiyo akwiye ubufasha (subvention) bwa Leta. Ibi ntibivuze ariko ko Letayahita yivanga mu micungire yayo!
    Dore bumwe mu bufasha akwiye guhabwa:
    – Kutishyura imisoro iyo ariyo yose
    – Kutishyura amafranga ya licence (atangwa buri mwaka)
    – Kutishyura amafaranga ya fréquence
    – Kutishyura amafaranga yo gukodesha iminara
    – Kutishyura imisoro ku bikoresho bya radiyo atumiza hanze y’igihugu.

    Ibi byose bikwiye kujya mu itegeko ry’itangazamakuru.
    Umunsi mwiza

  • Ntabwo nzi iby’itangazamakuru, ariko najye mbona kwita Radio ya Leta ngo ni Radio y’abaturage ntabwo bikwiye. Ahubwo ikwiye kwitwa ishami rya RBA. Naho RC Huye, Musanze <rubavu,… No.
    Muri Congo niho njya numva za RTNC Goma, Bukavu,….. Na Radio Rwanda ikore gutyo. Ntacyo byayihungabanyaho. Noneho n'abanyamakuru bayo bakagira uburenganzira nk'ubwabo kuri Radio Mere.

Comments are closed.

en_USEnglish