Digiqole ad

Kimihurura: Impanuka y’imodoka yakomerekeje bikomeye babiri

Saa kumi n’ebyiri z’igitondo zibura iminota micye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2015  kuri ‘feu rouge’ zo mu muhanda wa Kimihurura ahitwa ku Kabindi habereye impanuka igakomeretsa bikomeye babiri bari mu modoka y’ivatiri yagonzwe n’imodoka y’abashinzwe umutekano.

Imodoka yaganaga ku Kimihurura uciye munsi y'urwego rw'Umuvunyi
Imodoka yaganaga ku Kimihurura uciye munsi y’urwego rw’Umuvunyi

Umwe mu banyamakuru ba Radio ikorera hafi y’izi feu rouge wajyaga ku kazi akabona iyi mpanuka, yabwiye Umuseke ko imodoka ya Taxi voiture yari ivuye mu muhanda uturuka i Remera uza mu mujyi, ariko ishaka guhita ikomeza umuhanda ugana ku Kimihurura uciye munsi y’ibiro by’Urwego rw’Umuvunyi.

Iyi voiture yagonzwe n’imodoka y’abashinzwe umutekano yo yari iturutse mu muhanda uva mu mujyi ikata ngo ifate uyu muhanda ivatiri yo yariho ivamo ugana za Remera.

Iyi modoka yavaga nko mu mujyi yahuranyije mu rubavu iyi vatiri zigeze mu masangano y’umuhanda, maze iyi vatiri isubira inyuma yikubita ku cyuma kiri iruahnde rw’umuhanda.

Umukobwa n’umushoferi wari umutwaye bakomeretse, cyane cyane umukobwa wakomeretse ku mutwe ari nawe wari urembye bikomeye. Yajyanywe kwa muganga n’imodoka yabugenewe yabanje gutegerezwa ikaza hashize hafi iminota 30 impanuka ibaye nk’uko byemezwa n’uyu wayibonye.

Uyu wayibonye avuga ko ‘feu rouge’ zakoraga ubwo impanuka yabaga, bivuze ko imodoka imwe atabashije guhita amenya yaba yarenze ku ibwiriza rya ‘Feu rouge’ ikinjira mu masangano y’umuhanda itabyemerewe.

Imodoka yagonzwe mu rubavu isubira inyuma
Imodoka yagonzwe mu rubavu isubira inyuma
Ikubita ku cyuma cy'amatara yo ku muhanda
Ikubita ku cyuma cy’amatara yo ku muhanda

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Iyagonze irihe!? Harya abashinzwe umuteka nibo bawica baragongana bagahitako bigendera ntanubutabazi bahaye abo bagonze?

  • Abanyamakuru nabo biragaragara ko bakorera kubwoba bwinshi cyane, ngo ni imodoka ya abashinzwe umutekano? Mutwanda haba imitweishinzwe umutekano nyinshi ikoresha amamodoka uhereye ku irondo, Dasso, Intersec, Garsec, top sec , Police, abasirikare,….

  • imodoka yagonze koyahishwe? kutasobanuye abo bashinzwe umutekano abaribo ngo bisobanuke?

  • Ariko ibi murabona tari ubukunguzi koko? Baragonga abantu bakigendera nkabagoze imbwa cg ihene mu muhanda? Nyamara ibi ni ubukunguzi! Muzaba mureba!

  • birababaje uyu mwana wumukobwa Imana imufashe .

  • Mungu amusaidiye ule binti

  • @ Vod, niba se iyo modoka yarimo afande urumva arinde wabivuga? Reba ibyabaye kuri Rwigara aho polisi ivugako yahageze bwa mbere ariko ntishobore kutubwira niba imodoka yagonzwe cyangwa iyagonze iyari mu makosa.

  • Fille, pole, ntakundi wasanga ari amarira yabagore babagabo babandi utwara, . Yooo ubu harabakoze party

  • 1) There’s no voice from police…it’s just a narration of what could have happened, leaving the story hanging. 2)

  • Ese ubundi mwigeze mubaza polisi niba itakurikiranye uwagonze ngo abibazwe? Ndabona iyi nkuru ituzuye.

  • Ibyo ari byo byose Police yacu twizere ko irimo gukurikirana iby’iriya modoka yagonze ikigendera, kandi bizamenyekana.N’ibindi bikomeye irabikora biriya ntiyabinanirwa.

    • Tegereza amaso azahera mu kirere.Rwigara Assinapoli harya polisi yatangaje iki? Imodoka yagonze ni iyihe ni iyande umushoferi yitwa nde? Acyafite igihunga cyangwa cyararangiye?

  • Nizeye cyane ko Polisi iri bufate uwo mushoferi wagonze akigendera naho ibyokuvuga ngo imodoka niyumutekano cyangwa irondo byo ntaho byaba bihuriye no kugonga ukiruka!! U Rwanda nigihugu kigendera kumategeko. Ahubwo badufashe bagire icyo batangaza…… Murakoze

  • none se koko buriya iyo modoka yasize iteje iriya mpanuka iragenda pe! ntabwo byumvikana!ariko ikigaragara buriya ni iyo ishinzwe umutekano yavioye feu yiruka cyane.ariko mureke kuvuga ko uwatanze inkuru ari umunyamakuru kuko namusaba guhita abivamo kuko afite ubwoba bwinshi nta kuri yatangaza

    • Wimurenganya, kuko azi ibyabaye kubandi banyamakuru bamubanjirije.

  • @Agasari:Ugomba gusobanukirwa ko abantu bose babaye abanyamakuru kuko iyo ubonye inkuru uba ugomba kuyitangaza ;ariko na none ukazirikana kugira amakenga kuko hari igihe byakugwa nabi ku mugani wa Kibwa wivugiye ngo azi ibyabaye ku banyamakuru mubanjirije.

  • Murakoze mwe mwese muhangayikishijwe nimpanuka yabaye, amakuru nsoman hano siyo , imodoka yamugonze ntabwo yamutaye aho igende, yari hari , ntibashoboraga kumutwara kuko yararembye bagombye gutegereza Ambulance. Ameze neza ntabwo yababaye cyane ukurikije uko accident yabaye.twe nkumuryango turashima Imana. Na Police yaje kudushaka yewe n’uwagonze arafunze . Ndasaba abanyamakuru mujye mutanga amakuru yuzuye , ntimugatume abaturage bajya mu rujijo mubangisha ubuyobozi . Murakoze.Mukuru w’uwagize impanuka Solange

Comments are closed.

en_USEnglish