Rwanda: Mu minsi 6 ishize hapfaga abantu 2 bazize ibiza, cyane cyane inkuba
Kuva tariki 11 kugera none tariki 16 Gashyantare 2015 (iminsi itandatu), abantu 15 bitabye Imana kubera ibiza barimo 12 bakubiswe n’inkuba. Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi kuri uyu wa mbere yibutsa abanyarwanda kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza cyane nko mu gihe cy’imvura.
Muri tumwe mu turere two mu burasirazuba no mu turere rwa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi (mugace ka Crete Congo Nil) hakunze kuvugwa inkuba zihitana mu bihe by’imvura abantu kubera imiterere yaho.
Mu bice by’umujyi wa Kigali n’ahandi hari imiturire mibi imivu n’imiyaga by’imvura bikunze gusenyera abantu, kubakomeretsa, cyangwa guhitana bamwe.
Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi ikaba yibukije kuri uyu wa mbere Abaturarwanda bose kwitegura no kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza muri iki gihe cy’imvura.
Iyi Minisiteri yibukije abantu bagituye ku manegeka n’abandi batuye ahashobora kwibasirwa kwimuka.
Mu itangazo ry’iyi Minisiteri isaba ko “Abatuye mu turere dukunze kwibasirwa n’Umuyaga bakwiye kwihutira kuzirika ibisenge by’amazu bigakomera, kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga, gutera ibiti ku misozi ihanamye no kubungabunga ibyatewe mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’umuyaga.
Mu rwego rwo kwirinda Ibiza biterwa n’imyuzure kandi, Abaturarwanda bose, bakwiye gufata amazi yo ku mazu no kuyayobora neza, guca no gusibura inzira z’amazi, guca imiringoti, ndetse no gusukura za ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda kuko ibyo byose bibuza amazi gutambuka,
Gushishikarira gushyira imirindankuba ku mazu cyane cyane ku mazu ahurirwamo n’abantu benshi nk’insengero, amashuri, amavuriro, amazu y’ubucuruzi, inganda n’izindi nyubako.
Buri wese kandi asabwa kwirinda imyitwarire yatuma akubitwa n’inkuba nko kugama munsi y’ibiti igihe hagwa imvura ivanze n’inkuba, kureeka amazi y’imvura ufashe ibikoresho bikozwe mu byuma, kwirinda gukoresha ibikoresho bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe inkuba zikubita cyangwa imvura igwa, kwitaba telefone mu gihe inkuba zikubita, no kubahiriza andi mabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba, agaragara ku rubuga rwa MIDIMAR ( www.midimar.gov.rw ).
Ababyeyi bakwiye kumenya aho abana baherereye mu gihe haguye imvura nyinshi, ndetse no kubuza abana kujya ku migezi minini igihe imvura nyishi ihise.
MIDIMAR kandi yashyizeho umurongo utishyurwa “170”. Igihe habaye ikiza cyangwa ubonye icyateza ibiza ushobora guhamagara kuri iyo numero.”
UM– USEKE.RW