Digiqole ad

Abaturage 60 bazindukiye ku karere kurega rwiyemezamirimo wabambuye

12 Gashyantare 2015 – Ahatandukanye mu gihugu hakomeje kuvugwa ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje ku mpamvu zitavugwaho rumwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage barenga 60 bazindukiye ku biro by’Akarere ka Karongi bashinja rwiyemezamirimo wabakoresheje mu kubaka ishuri ribanza mu murenge wa Gitesi akabambura.

Ku mabaraza y'ibiro by'Akarere bari bahageze saa moya z'igitondo
Ku mabaraza y’ibiro by’Akarere bari bahageze saa moya z’igitondo

Bababaye cyane ku maso, babwiye Umuseke ko bubatse ishuri ribanza rya Muvumvu mu kagali ka Kabuga ariko kuva mu kwezi kwa 11/2014 uwbahaye akazi atigeze abahemba.

Aba baturage bavuga ko bafite ubwoba bwo kwicwa n’inzara kuko amafaranga yari kubahemba ariyo bari bizeye kuguramo imyaka bagahinga.

Muri bo harimo n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye bakoraga akazi k’ubu ‘Aide-macon’ ubwo bari bakiri mu biruhuko ngo bizeye ko udufaranga bazahembwa ari two bazakuramo ibikoresho bajyana ku ishuri none ubu ngo baracyari mu rugo.

Bagiye inama maze kuri uyu wa kane baramukira ku karere kuko ngo kuwa gatatu bagiye kubaza ku murenge wa Gitesi bakababwira ko uwo rwiyemezamirimo wubakaga amashuri ya Leta yahagaritswe, bityo ubu bakibaza uzabishyura.

Michel Murindankiko ushinzwe uburezi mu karere yabwiye Umuseke ko icyuo kibazo atari akizi, ko yari azi ko amashuri ari kubakwa ariko atari azi ko abaturage bambuwe.

Francois  Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke  ko  rwiyemezamirimo koko yahagaritswe  ngo kuberako hari ibyo ibyari bikubiye mu masezerano atujuje.

Avuga ko kuri uyu wa gatatu yishyuwe ibihumbi 400 bari bamusigayemo bakanamusaba guhita ayagabanya abo yakoresheje yari atarishyura. Ideni abereyemo abo yakoresheje ngo ringana n’amafaranga ibihumbi 800.

Ku biro by’Akarere ngo hari amafaranga bamusigayemo bakavuga ko najya kuyahabwa bazahita bamutegeka guhita arangiza ideni abereyemo aba baturage yakoresheje.

Babaye cyane ku maso, basabaga ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo ngo ubakenesheje kuva mu kwa 11
Babaye cyane ku maso, basabaga ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo ngo ubakenesheje kuva mu kwa 11
Ubuyobozi bw'Akarere ngo ayo bumusigayemo buzahita bumusaba kubanza kuyishyuramo aba baturage
Ubuyobozi bw’Akarere ngo ayo bumusigayemo buzahita bumusaba kubanza kuyishyuramo aba baturage

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

3 Comments

  • nonese buriya mayor niyarabiziranyiho na rwiyemezamirimo? please nimugafate abaturange nkaho ari the bridge abanu bose bambukiraho.
    – please pay those people they need to servivor as you
    – mayor murahemukira president wacu kabisa

  • Mbanje kubasuhuza mwiriwe, nagirango mumbarize abayobozi b’ umurenge wa gishyita impamvu abaturage b’ akagali ka gasharu batabonye umuriro kdi barikokoye udufaranga twabo hakaba hashize imyaka igera kuri ine batarawubona.Ni mukarere ka karongi. Murakoze

  • Greetings from Ohio! I’m bored at work so I decided to check out your blog on my iphone during lunch break. I really like the knowledge you provide here and can’t wait to take a look when I get home. I’m shocked at how fast your blog loaded on my mobile .. I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyways, good site!|

Comments are closed.

en_USEnglish