Karongi: Amasoko abiri adafite ubwiherero, abayarema mu kaga
Amasoko ya Kabirizi n’agasoko gato bita Kabagore yombi aherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aremwa n’abantu benshi bo muri aka karere ndetse n’abo mu karere ka Rutsiro. Abayarema ariko babangamiwe cyane no kuba nta bwiherero afite ndetse bafite impungenge z’indwara bashobora kuhavana, kuko bamwe bikinga mu bihuru. Ikibazo kimaze umwaka n’igice.
Ubwiherero bwakoreshwaga ku isoko rinini riherereye mu kagari ka Kabirizi bwaruzuye, ubushya bwubatswe bumaze umwaka n’igice bugaragara nk’ubwuzuye ariko imiryango yabwo ihora ifunze.
Callixte Nzayisenga uzwi cyane ku izina rya Bikabyo Original aturiye iri soko, yabwiye Umuseke ko bafite impungenge zikomeye kubera umwanda uterwa n’abarema isoko benshi babura aho biherera ngo bitunganye.
Ati “iri soko riremwa n’abantu benshi ariko birababaje kubona twirirwa turwana n’abantu baje guhaha bakabura aho biherera bakaza mu bikari byacu, Akarere gakwiye kudutabara vuba naho macinya turayirwara kubera umwanda duterwa n’isoko.”
Abarema isoko rya Kabagore baba barimo n’abaturutse mu karere ka Rutsiro babwiye Umuseke ko ushatse kwitunganya ari ku isoko ahinira mu gashyamba hepfo aho bitaba ibyo akihangana kugeza atashye. Ibintu ngo bikomeye ku muntu mukuru.
Ubwiherero bw’aka gasoko nabwo bufite imiryango itatu ihora ifunze. Umwe muri aba bagore ati “Twayobowe niba ziriya (toilettes) zifunze ari indabyo ziteguye hariya hashize imyaka ibiri. Ubu n’abagore dukoresha akantu ko kwihagarika k’abagabo kuko niko kadafunze, nawe urumva icyo kibazo.”
Beralme Niyigaba ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rubengera avuga ko ikibazo cy’ubwiherero ku isoko rya Kibirizi kiri kwihutishwa ngo gikemuke.
Avuga ko ubwiherero bwubatswe buriyo budakoreshwa kuko butujuje ibyangombwa ngo bikaba byateza ibindi bibazo birenze ibihari.
Icyatumye butinda kuzura ngo ni rwiyemezamirimo wagiye atarangije imirimo ye yo kubaka isoko ngo aryuzuze bityo n’ubwiherero bukaba buri muri icyo kibazo, gusa ngo Umurenge wa Rubengera wandikiye Akarere ugasaba ko icyo kibazo cya kemurwa nyuma Njyanama iraterana yemeza ko ingengo y’imali y’uyu mwaka izavamo amafaranga yo kuzuza iryo soko neza.
Hagati aho ariko ngo ubuyobozi bw’Umurenge bugiye gufatanya n’abacururiza muri iryo soko bubake neza ubwiherero bubiri babe bifashisha mu gihe ikibazo kitarabonerwa umuti urambye.
Ku bwiherero bwo ku gasoko bita Kabagore, uyu muyobozi avuga ko Umurenge utari uzi iby’icyo kibazo nacyo kizahita gikurikiranwa.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
2 Comments
Ubundi iyi niyo ntambara inkomeye mu Rwanda.Abanyarwanda bagomba kubaho ubuzima buzira ubukene.
N’umushoramari ushobora kushora amafaranga ye mu bantu bafite gahunda ziri unvisionary.
Kuki ba rwiyemezamirimo vananirwa amasoko!? Bijya bivugwa ko akenshi bananizwa n’icyiswe”icyacumi”bakwa n’ababaha amasoko.
Comments are closed.