Karongi: Umugore araregwa gukubita umukozi wo mu rugo rwe kugeza ajyanywe mu bitaro
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2015, umukozi wo mu rugo witwa Mukaremera Francine arwariye mu bitaro bya bya Kibuye avuga ko yakubiswe na nyirabuja Marthe Mukamana n’undi mukozi we utuye mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Muryohe mu murenge wa Bwishyura i Karongi.
Aho arwariye mu bitaro Francine Mukaremera ukomoka mu karere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko amaze amezi ane mu rugo rwa Mukamana n’umugabo we, abakozi bombi bo mu bigo byigenga. Ko yari amaze amezi atatu adahembwa.
Avuga ko yari amaze iminsi arwariye mu rugo ntacyo batamuvuza maze agatumaho iwabo bakamwoherereza amafaranga yo kujya kwivuza. Ubwo yari atumyeho moto imujyanye kwa muganga ngo nibwo nyirabuja afatanyije n’umusore witwa Kadende umukorera muri papeterie bamwadukiriye baramukubita.
Ati “Bankubise bikomeye cyane ari babiri, barangije banta hanze y’igipangu babonye ndembye bahamagara ambulance iraza inzana hano ku bitaro.”
Kwa muganga aho ari nta murwaza, nta wumugemurira, nta funguro abarwaje abandi hafi ye nibo basa n’abamwitayeho bamwegura kuko agaragaza ko nta ntege afite.
Abaturanyi b’uyu muryango batifuje ko amazina yabo atangazwa bemeza ko uyu mukozi yakubiswe koko, babwiye Umuseke ko hari indi mpamvu yo mu rugo uyu mugore yakubise umukozi we ishingiye ku mibanire y’abakozi n’abakoresha babo .
Umwe ati “Ni ibintu umuntu atatangaza kuko yaba abashyirzehanze.”
Francine Mukamana avuga ko uyu mukozi we yari umurwayi wo mu mutwe. Ati “Yari yarananiye naramwihanganiye, yari agiye gutaha tutabyumvikanyeho turagundagurana ntabwo namukubise nk’uko abivuga, icyo nakoze namusohoye mu nzu. Ubwo ari kwa muganga ubwo ibitaro bizakore expertise nibasanga ari inkoni nzakurikiranwe.”
Abajijwe impamvu yahamagaye Imbangukiragutabara y’ibitaro (Ambulance) mu rugo iwe, yasubije ko ari ubuyozi bw’inzego z’ibanze bwabimutegetse.
Ubuyobozi ku nzego z’umudugudu, Akagali n’Umurenge wa Bwishyura ariko bwabwiye Umuseke ko iki kibazo batari banakizi.
Emmanuel Mutuyimana uyobora Umurenge wa Bwishyura ati “Nta makuru mfite kuri icyo kibazo nimbimenya ndabikurikirana.”
Frank Mugisha ushinzwe iteramambere mu kagali ka Kiniha ubwo yari ahamagawe n’Umuyobozi w’Umudugudu, wari ukibimenya, amumenyesha ko abanyamakuru bamushaka. Yamusubije nawe ntacyo yababwira kuko atari ahari.
Urwego rwa Polisi yo mu murenge wa Bwishyura rwatangaje ko batunguwe no kumva aya makuru bagahita bohereza abo kubikurikirana bagomba gutanga raporo vuba kandi umukobwa akavurwa.
Ihohoterwa rikorwa n’abakozi bo mu ngo ku bana barera niryo rikunze kumenyakana cyane, gusa ihohoterwa nabo bakorerwa mu ngo zimwe na zimwe kenshi ngo ntabwo rimenyekana.
Polisi ikaba iri mu iperereza ngo imenye iby’iki kibazo gitumye uyu mukozi wo mu rugo ubu ari mu bitaro bya Kibuye.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ariko iri kubita rigeza aho umuntu ajyanwa mu bitaro inzego za Leta zegereye abaturage ntizirengere uwahohoteye biteye inkeke!
Umuntu ushaka kureba ruswa muRwanda ntagombera amadarubindi. Uyu mugore yakubise umukozi we arangije anyanyagiza ruswa mu bayobozi b’inzego z’ibanze bamukingira ikibaba. Ikibigaragaza niuko bose bahakana ko batari bazi iki kibazo kandi we akivugira ko yahamagaye ambulance abibwirijwe n’abo bayobozi. Icyakora gutanga ruswa ni ukwikoza ubusa kuko Polisi ubwo ibijemo izamufunga kandi ntazayiha ruswa ngo yemere.
HAKENEWE ISESENGURA K’UHOHOTERWA, KUKO RIGENDA RIFATA INDI NTERA;UBUNYAMASWA NKUBU NI BUDAHAGURUKIRWA IBINTU BIRAZA GUKOMERA
iyo nkozi yibibi ikurikiranwe, kandi ruswa muri uwo mudugudu biragaragara ko yahashinze imizi.
Uyu si Martha ukora muri SORAS??,Ntabwo bintuguye turaturanye! ibye byose ndabizi!!,kandi amenyeko IMANA izabimuhora!, nukuri uyumukozi yitondaga kuburyo utabyumva.Nawe se uyu Kandende we Simayibobo yatorongere ye Karongi.
Uwo mukoresha nakuricyiranwe hakiri kare areke kwitwaza ngo yaratashye batabyumvikanyeho baragundagurana.Yataha se bwo si uburenganzirabwe?wumva nibura iyo avuga ko yaratashye amwibye?inzego zibishinzwe nizikurikiranire hafi ahubwo atarajya no gutanga ruswa mubaganga kuko ndabona yarabigize umwuga.harahagazwe da!
uyumubyeyi Marthe numuntu tuziho ubwitonzi bubushishozi ndetse nubwenge kuburyo atakora ibintu nkibi. Ababishinzwe bashishoze kuko hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma !! Iri ni isebanya buhanga peeeee!!!! Marthe niyihangane
Ahahaha! Mukomeze murushanwe gusebya no gusebura(niba bibaho)
Ibyo aribyo byose byabaye ku manywa rubanda irora, Police nikore iperereza ku baturage, agire kutamuvuza cyangwa ngo amuhe ticket atahe iwabo avurirweyo, nabona yuriye moto agiye amuhondagure. Ibyo ni ukutagira impuhwe.
azakurikiranywe rwose kuko ririya ni ihohoterwa rikomeye cyane kadende we uwo we ni mayibobo
Comments are closed.