Muhanga: Ba ‘gitifu’ b’utugari bemereye Guverineri guhindura imikorere
12 Gashyantare 2015 – Mu muhango wo kumurika imwe mu mihigo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahize ku rwego rw’Intara no kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Akarere, aba bayobozi b’utugari babwiye Guverineri Alphonse Munyantwali ko bagiye guhndura imyitwarire n’imikorere.
Muri uyu muhango abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari beretse abayobozi ingingo nyamukuru ziri mu mihigo biyemeje gukora mu myaka iri mbere, aho bavuze ko bagiye kurushaho kwegera abaturage, birinda ingeso mbi z’ubusinzi, kurya ruswa, kwiyandarika no gukubita abo bayobora nk’uko bamwe muri aba bagitifu bajyaga babigenza mu minsi yashize.
Aba banyamabanga Nshingwabikorwa babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ko izi ngeso zose ko bagiye kuzireka, bagashyira mu bikorwa ibyo bavanye mu Itorero birimo indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi ko hariho bamwe muri bo batinyaga gusohoza inshingano zabo kubera kwitinya.
Godfrey Manirarora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, wari uhagarariye bagenzi be muri uyu muhango, yavuze ko mu minsi itatu bamaze mu itorero bakuyemo ubumenyi bwunganira ubwo bari basanzwe bafite ku buryo byabahaye imbaraga zo gutinyuka no gufata ingamba n’ibyemezo bihamye byo kunoza akazi bakora umunsi ku munsi.
Ati:” Bamwe muri twe, bangaga gusohoza inshingano kubera ubushake buke, abandi usanga bakenera amahugurwa nk’aya, mu itorero hari amasomo tuhavanye azadufasha mu kazi kacu”
Alphonse Munyantwali, avuga ko imikorere mibi ya bamwe muri ba ‘Gitifu’ (Secretaire Executif) b’utugari babiterwa no kwisuzugura bumva ko hari abandi bakozi ku rwego rw’Umurenge n’Akarere bagomba kubatekerereza, bakiyibagiza ko ari bo rwego rwegereye abaturage kandi ko igihugu gishyira imbere inyungu z’umuturage.
Yabasabye guhindura iyi myumvire iri hasi, bagafasha abaturage gutera imbere aho gutegereza izi nzego.
Mu rugendo abadepite baherutse gukorera mu karere ka Muhanga, mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2015 abaturage bababwiye ko inzego z’ibanze zitajya zegera abaturage cyane cyane bahereye ku bibazo bya bamwe mu baturage birimo iby’isuku nke.
Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bakaba bavuze ko bagiye guhagurukira ibi bibazo barwanya isuku nke n’imirire mibi igaragara mu miryango imwe.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga