Kuri uyu wa Kane, mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali yahurije hamwe abayobozi bo mu turere no ku rwego rw’igihugu bashinzwe kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere Minisitiri ufite mu nshingano kwit ku mutungo kamere, Dr Vincent Biruta yanenze imikoranire mibi iri hagati yabo kuko ngo usanga batabasha kugena ingamba zifatika no kuzihuza bityo bakagonganira mu […]Irambuye
Nyuma y’amajonjora yakozwe n’abagize Umuryango mpuzamahanga wita ku rurimi rw’Igifaransa bafatanyije(Organisation Internationale de la Francophonie) n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi n’umuco(UNESCO) bemeranyije ko umusizi w’Umunyarwanda Gasimba Francois Xavier aba umwe mu banditsi batsindiye igihembo cyitwa Prix de Kadima kubera ubuhanga buri mu gitabo yanditse kitwa Ibiruhuko. Igihembo yagishyikirijwe n’Umunyamabanga wa OIF, Michaëlle Jean mu […]Irambuye
*Avuga ko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba akomoka muri Senegal *Yari afite udufaranga duke, adutanga ajya i Burayi yafataga nka Paradizo *Mu Bugiriki yagiye yahahuriye n’ibibazo bikomeye bamuca amaguru n’urutoki *Yabayeho mu buzima bubi burenze ubwo yarimo muri Africa *Akeneye insimburangingo zamufasha kugira ngo atangire ubuzima bushya bwo kwirwanaho Joseph Mbeky, uyu Munyarwanda ufite […]Irambuye
25 Gashyantare 2015 – Umuntu umwe yitabye Imana mu mpanuka yo ku muhanda yabereye mu karere ka Nyanza mu mudugudu wa Kamushatsi Akagari ka Gatagara Umurenge wa Mukingo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatatu. Impanuka zo ku muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu biturutse ahanini ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko mwinshi cyangwa kutubahiriza amategeko […]Irambuye
Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu, ukanafasha abantu batishoboye mu by’amategeko FAAS Rwanda wahurije hamwe inzego zitandukanye z’abikorera kuri uyu wa25 Gashyantare kugira ngo ikibazo cyo gucuruza abantu cyugarije abana b’Abanyarwanda gishakirwe umuti. Icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking) ryatangiye kuvurwa cyane mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka ushize maze Perezida wa Repulika Paul Kagame […]Irambuye
Mu kiganiro Steven Mutangana yahaye abanyamakuru hamwe n’abahagarariye inzego zirebana n’itangazamakuru ubwo yamurikaga igitabo yanditse ku kamaro k’itangazamakuru mu gusigasira umurage ndangamuco yise ‘La Communication pour la Valorisation du Patrimoine Culturel du Rwanda’ yavuze ko itangazamakuru ryaba umuyoboro mwiza wo kurinda umurage ndangamuco w’u Rwanda kandi bikazagira ingaruka nziza mu bukungu. Uyu munyamakuru umaze igihe […]Irambuye
Mu gusoza amahugurwa bari bamazemo igihe cy’icyumweru kimwe, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare abakozi bo mu rugo bakorera mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyarugenge ariyo Gitega, Nyakabanda na Gisagara banzuye bavuze ko badashaka ihohoterwa bakorerwa rivanze n’agasuzuguro ko kubita amazina abatesha agaciro arimo nka Karyarugo, Rwesamadongo, abayaya, ababoyi n’andi. Aya mahugurwa […]Irambuye
Kabgayi, 23 -24 Gashyantare 2015: Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abayobozi b’Ibinyamakuru byose byo mu Rwanda, Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Inama nkuru y’itangazamakuru wabereye i Muhanga baganiriye byimbitse ku kamaro ka gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’uburyo bafatanya mu kuyumvisha Abanyarwanda kurushaho. Mu biganiro bagiranye na Min Francis Kaboneka ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze bumvikanye […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare mu cyumba cy’inama cya Telacom House hagaragajwe imikoranire mu ikoranabuhanga (ICT) iri hagati y’u Rwanda na Israel n’ikiri gukorwa ngo iyo mikoranire irusheho kwiyongera no kugenda neza harushwaho guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda. Iki gikorwa kibaye nyuma y’aho itsinda rya ba rwiyemezamirimo barindwi mu ikoranabuhanga […]Irambuye
Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba bamwe mu babyeyi baravuga ko amafaranga bakatwa ku mushahara mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara atuma hari abahitamo gusiga abana bakiri bato ndetse nabo batarakira neza, bagasubira mu kazi bikaba byatera ingaruka mbi ku buzima bw’umwana. Kuri iki kibazo, Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, ivuga ko hari gushyirwaho […]Irambuye