Gucunga nabi umutungo, igihombo, imyenda…biravugwa mu muryango INGABO
Mu nama yahuje abanyamuryango b’umuryango w’abahinzi borozi (Ingabo) abakozi b’ikigo gishinzwe imiyoborere, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, Ubuyobozi bw’Intara, n’akarere ka Muhanga, bamwe muri aba banyamuryango bavuze ko imiyoborere mibi y’ababahagarariye igiye gutuma uyu muryango utazongera gukora.
Hashize umwaka urenga mu muryango w’abahinzi borzoi INGABO havugwamo ibibazo bitandukanye birimo imikoreshereze mibi y’umutungo w’uyu muryango iterwa n’imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi bawo, yaje no gutuma bamwe mu baterankunga bahagarika amafaranga bageneraga uyu muryango, ubundi ugamije kuzamura ubuhinzi n’ubworozi mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza.
Pélagie Nikuze wahoze ari umubitsi w’uyu muryango yavuze ko Umuvugizi w’uyu muryango yihaye ububasha bwo kugurisha imwe mu mitungo y’umuryango irimo imodoka, inka no gukoresha amafaranga y’umuryango kandi atabyemerewe n’amategeko agenga uyu muryango.
Yongeraho ko we na bagenzi be yabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bifuza ko iyi nama ibafasha gukemura.
Habineza Joseph, umwe mu banyamuryano wari muri iyi nama yabwiye itangazamakuru ko amakimbirane n’imicngire mibi y’umutungo, bituruka ku bagize inama nkuru y’Ubutegetsi, akifuza ko babanza kuyisesa hagatorwa abandi badafite uruhande babogamiyeho kuko abahari ngo bamaze guteza imyiryane mu banyamuryango ngo bakaba baranasesaguye umutungo byatumye umuryango ugira igihombo kinini ku buryo kwishyura imyenda uyu muryango ubereyemo abakozi, n’ibindi bigo bizabera umutwaro munini uyu muryango.
Justin Munyabega Umuvugizi w’umuryango w’abahinzi borozi (INGABO) yasobanuye ko ibibazo umuryango ufite byatewe n’uwahoze ari umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Umucungamali, na Pélagie Nikuze bahimbaga impapuro z’imikoreshereze y’amafaranga zidahuye n’ukuri kw’imibare y’amafaranga nyayo umuryango wakoresheje.
Akavuga ko ibyo uruhande rw’abashyigikiye Nikuze nta shingiro bifite, ko ahubwo ibyo bavuga ari ukujijisha batinya ko bazakurikiranywa n’inzego kubera kwangiza umutungo.
Ati“Ubundi twashakaga kugirisha imodoka, kugirango twishyure umwenda munini tubereyemo abakozi, n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, naho inka twagurishije yishyuriwe abanyamuryango amafaranga y’ingendo”
Jean Marie Vianney Bwenge wari uhagarariye ikigo cy’imiyoborere,RGB, yavuze ko kudasobanukirwa n’inshingano ndetse n’amategeko agenga umuryango ariyo mbogamizi ya mbere aba bakozi bafite, ari yo mpamvu bifuza kubagira inama bifashishije amategeko kugira ngo umuryango udasenyuka.
Abasaba kumva ko ari bo bagomba gufata iya mbere bakubaka umuryango wabo, ko hagmba kubaho igenzura ryimbitse mu rwego rwo kumenya neza umubare w’amafaranga yanyerejwe n’ababigizemo uruhare bakabibazwa.
Abakozi b’uyu muryango bavuga ko bamaze amezi 10 arenga badahembwa, uwahoze ari umuhuzabikorwa bamushinja kuba yaranze gukora ihererekanya bubasha kuko yasize akinze ikigo akigendera.
Muri iyi nama basabye ko inzego zifatanya n’abanyamuryango gushaka uko uyu muhuzabikorwa atanga ububasha mu gihe cya vuba. Imyenda ya miliyoni 50 uyu muryango ubereyemo abakozi n’ibindi bigo nawo ukishyurwa.
Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
Ibi nibyo byibereye muri za koperative nyinshi cyane cyane izikoresha amafranga menshi, nk’izihuza abahinzi ba kawa. Bibagirwa ko bakoresha amafranga ya Banki.
Ikimenyimenyi uzarebe uzasanga hafi ya zose zikorera mu gihombo, kandi abacuruzi bikorera bakora nk’ibyo nabo bakora bunguka kandi amafranga menshi. RCA na RGB nibanageyo akajisho. Ni gute koperative yakora imyaka irenga 10, ikoresha amafranga menshi,(inguzanyo ya banki) Bikarangira ntacyo igezeho, yewe idashobora no gusimbura ibyuma bishaje by’Imashini?
Comments are closed.