Karongi: Bahangayikishijwe n’inkangu ziterwa n’ibikorwa bya Mugambira
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, Akagali ka Kiniha, mu Mudugudu wa Kibuye, abaturage baturiye ikibanza cy’umunyemari Mugambira Aphrodis baratakambira ubuyobozi ngo bubatabare kubera ko uyu munyemari yabasenyeye inkuta z’inzu kandi ngo yatangiye imirimo ye yo kubaka ntacyo ababwiye ngo barebe uko birinda ko amazi yazabasenyera.
Uwase Germaine wasenyewe urukuta rw’inzu kubera imashini za Mugambira avuga ko ku wa gatandatu yabonye imashini ziza hanyuma zitangira imirimo yo gusiza zisenya urukuta rw’amabuye rwari rwubatse inzu ye.
Yabwiye Umuseke ati: “Baje ku wa gatandatu tumusaba kutadusenyera ariko ntiyatwumva na gato. Ikibabaje ni uko ku Cyumweru yagaruye mo imaShini ze zikongera kudusenyera. Ubu tumeze nk’abari muri gereza nta mwana wacu utembera kuko dutinya ko bahanuka hejuru y’ibisimu byatewe n’uko imashini zangije ubutaka ndetse n’ubwiherero bwacu.”
Ikindi abaturage bavuga ngo ni uko kuva Muramira yatangira imirimo ye, nta mazi bagira kuko ngo yishe imiyoboro y’amazi, ubu ngo bikaba bibasaba urugendo rw’isaha n’igice bajya kuvoma amazi ya Kivu.
Abaturage bo muri ako gace kandi bavuga ko kubera ko imashini zasenye ahantu zitabanje kureba neza, ngo zasenye imisarane, none ubu ntipfundikiye bityo umunuko ndetse n’amasazi ashobora kubatera indwarwa ngo bibamereye nabi, bakababazwa n’uko uyu rwiyemezamirimo atabegera ngo bavugane bamubwire ko babangamiwe, ahubwo ngo akabafata nk’aho ntacyo bavuze.
Twashatse kuvugana na Mugambira Aphrodis ntiyagira icyo avuga kugeza magingo aya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Mutuyimana Emmanuel yadutangarije ko iki kibazo bakimenye ndetse ko uyu mugabo nta ruhushya rwo gusiza yari yasabye.
Ngo ni we ubwe wifatiye umwanzuro wo gusiza kandi ngo baramuhagaritse ko ntacyo azongera gukora mbere yo kumvikana n’abaturage.
Nubwo ubuyobozi buvuga ibyo, Umuseke wasuye aho uyu mugabo akorera dusanga ibikorwa bye bikomeje.
Ngoboka Sylvain
UM– USEKE.RW
6 Comments
Niba koko u Rwanda ari igihugu kitaye ku burenganzira bw’umuturage atari siyasa z’abanyepolitiki, uyu munyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Mutuyimana Emmanuel yakabaye aka kanya afunganye na Mugambira Aphrodis .
umuyobozi ntiyabazwa ibyo Mugambira yangije kuko nawe yasobanuye ko nawe atarabizi ahubwo MUGAMBIRA mu Rwanda nta fungwa yarezwe Jenocide gacaca irakurirana wapi kandi abo yishe nti bazutse yashijwe nuwo atazi ko yaba akiriho ndetse agwa muruhame ariko byabujije ko atafungurwa se? Yaburiwe nabo yiciye da kubera ruswa yabahaye. Muzabaze uwarushijzwe GACACA MU GIHUGU kuko bamubujije kubikurikina kandi uwamushinje yoherezaga ibimenyetso bigaragara aba muri KANADA Mu mubajije yababwira rwabuze gica baramureka atatsinze rwose. Ibyo bitarimo kwica se nubwo imiryango imwe iribwicwe n’amacinya ariko atabazwa urupfu rwabo murumva bya mutwara iki se?
barabeshya ntakuntu yaba yarubatse nta authorisation yatse yo kubaka ntibakatubeshye gusa uriya Musaza narebe uburyo yegera bariya baturanyi be bavugane ku kibazo
Ariko ifaranga si ikintu rwose.Ndebera nawe!
Ibi bintu ni agahoma munwa kuko aho Urwanda rugeze nta muntu wakabaye akora ibintu nkibi uyu muntu ahanwe byintanga rugero bibere n’abandi isomo kuko ndabono biteye ubwoba pe
Ibyo muvuga ntashingiro bifite Kuko uyu Musaza Mugambira Aphrodis tumuziho ibikorwa byiza kandi byubaka igihugu muri gahunda ze zose,naho wowe witwa Bayimana Basabose icyo nakubwira ni uko wajyana n’igihe ukibukako ururimi rwawe rushobora kugukoresha amakosa yakuviramo n’ibihano bikomeye kubw’ibyo uvuga udafitiye ibimenyetso,menyako ntacyo uricyo n’ibyo uvuga ntagaciro bifite kuko gacaca itandukanye cyane n’ikibazo cyavuzwe haruguru kandi byose bizarangira neza kuko Leta y’u Rwanda ikunda Iterambere ari nabyo uyu Mushoramari yifuza kugeza hariya ashaka gushyira inyubako.
Menya ibyo uvuga n’ibyo utavuga.
Comments are closed.