Digiqole ad

Tuzakusanya Miliyoni 20 zo gufasha abarokotse – Mayor Nyagatare

 Tuzakusanya Miliyoni 20 zo gufasha abarokotse – Mayor Nyagatare

Atuhe Sabiti Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko ubuyobozi buri gukusanya amafaranga miliyoni 20 yo kuzafasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Nyagatare. Iyi nkunga ngo izakoreshwa mu kubafasha gusana amazu yabo, kubishyurira ubwishingizi mu buzima n’ibindi.

Atuhe Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko abacitse ku icumu baho babayeho neza
Atuhe Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko abacitse ku icumu baho babayeho neza

Uyu muyobozi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ubu imyiteguro bamaze kuyishyira ku murongo ariko bategereje amabwiriza ya nyuma arebana n’ibikorwa byo Kwibuka 21 azatangwa n’inzego zibakuriye, akazahuzwa na gahunda Akarere kamaze guteganya.

Sabiti yabwiye Umuseke ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 i Nyagatare batabayeho nabi kuko ngo buri mwaka bagenerwa miliyoni 20 yo ahuzwa n’izindi Politiki zo kubafasha, bityo imibereho yabo ikarushaho kuba myiza

Ati: “Abacitse ku icumu muri Nyagatare gahunda zisanzwe za Leta zirabafasha, bakubakirwa, bagafashwa kwiga, incike zihabwa amafaranga azifasha kubaho… Ubuyobozi hamwe n’abaturage tugira uburyo tubafasha cyane cyane mu  bihe by’icyunamo.

Kuva mu myaka itatu ishize ntiturakusanya amafaranga ari munsi ya miliyoni 20 yo kubafasha mu kubunganira gusana amazu yenda gusenyuka n’ibindi.”

Yavuze ko imihango yo Kwibuka 21 mu Karere ka Nyagatare izatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Matimba.

Yihanangirije umuntu wese ushobora kuzazamura amagambo asesereza abarokotse, ngo kuko azahura n’ingorane.

Akarere ka Nyagatare gafite inzibutso eshatu kandi ngo zimeze neza.

Kuva muri 1990 ubwo intambara yo kubohoza igihugu yatangiraga, abari batuye ako gace benshi barahunze.

Atuhe Fred avuga ko Abatutsi bari batuye ahitwaga Kiyombe, Rukomo n’ahandi bahunze bagana mu duce tw’icyahoze ari Kibungo muri za Komini za Rukara na Murambi abenshi ngo niho biciwe.

Nyagatare ubu ngo iri gutera imbere nyuma y’imyaka 21 kurusha indi mijyi, avuga ko uyu ariwo mujyi uri kwaguka vuba kurusha iyindi mu gihugu ibi ngo bikerekana ko hari ibikorwa by’amajyambere biri kuhashyirwa bigirira abahatuye akamaro.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • MAYOR W’AKARERE KA NYAGATARE KOMEREZA AHO KANDI N’UTUNDI TURERE TUKWIGIREHO MURI GAHUNDA NZIZA MUFITIYE IMIRYANGO Y’ABAROKOTSE JENOSIDE 1994 MURIKIGHE IGIHUGU CYACU KIGIYE KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSU KW[INSHURO YA 21

  • mayor uziko nkubonye nkakumenya akokanya!tukurinyuma kandi turakwemera iyontego ninziza tuzabikora nibindi twarabikoze.

  • Urakoze cyane Mayor wa Nyagatare. Uri umugabo rwose ukomereze aho. Amahoro abaho kuko n’ababaye cyangwa babajwe bakomeje guhabwa agaciro no gufashwa.

Comments are closed.

en_USEnglish