AERG, GAERG, SURF, SPARK bahembye abakoze neza imishinga
Hari kuri uyu wa kabiri, abanyeshuri barangije kaminuza bo mu Muryango w’abanyeshuri biga cyangwa barangije za Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahembewe imishinga bakoze neza kandi basabwa kuzafasha bagenzi babo kubona akazi bityo bakazamurana.
Ibirori byo kwishimira abatsinze ibibazo bya nyuma bijyanye n’uko bakoze iriya mishinga n’icyo bateganya kuyikoresha ngo biteze imbere byabereye muri Sportsview Hotel i Remera.
Byitabiriwe n’abanyeshuri barangije za Kaminuza zitandukanye baturutse mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, abayobozi muri za AERG-GAERG, abo muri SURF(Survivors’Fund) na Spark.
Mirindi Jean de Dieu ukuriye AERG mu rwego rw’igihugu yashimiye abanyeshuri ukwohangana bagize mu gihe cyose bamaze biga gutekereza, gukora no gusigasira imishinga ibyara inyungu. Yashimiye abantu bose n’ibigo kubera ubufasha baha AERG-GAERG mu cyiswe AERG-GAERG Week.
Mirindi yabwiye abari aho ko uku kwezi kwafashije abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kunga ubumwe no kwiyumvamo akanyabugabo kazabafasha kurenga agahinda batewe no kubura ababo bityo bakubaka imibiri n’ubwenge bwabo hagamijwe ejo hazaza heza.
Nyuma yo gutangiza biriya birori ku mugaragaro, hakurikiyeho igice cyo kumva uko abannyeshuri icyenda bageze ku rwego rwa nyuma basobanura imishinga yabo, hanyuma itsinze ikazashakirwa inguzanyo haba muri za banki cyangwa ahandi hose habonetse.
Mu banyushuri icyenda bose hamwe bamuritse imishinga, batanu nibo bageze ku kiciro cya nyuma.
Imishinga yasobanuriwe imbere y’inteko y’abakemurampaka batatu: uhagarariye SURF, uhagarariye SPARK, n’uhagarariye AKAZI KANOZE.
Iyi mishinga muri rusange yari ishingiye ku ukubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubworozi, gukora ikoranabuhanga rishyushya ibyumba, gukora imitako, gukora imyambaro n’ imideli, gutunganya no kugemura ibiribwa n’ibinyobwa aho babikeneye nko mu biro, n’ibindi.
Nyuma y’uko abakemurampaka bamaze kumva ubusobanuro bwa buri muntu ku mushinga we no kumubaza ibibazo bijyanye nawo, bariherereye nyuma bagarukana ibisubizo byerekana amahitamo yabo kuri batanu bafite imishinga ikoze neza.
Uwabaye uwa mbere ni Umugiraneza Regis wakoze umushinga werekana ukuntu aramutse abonye amafaranga yifuzaga, yakwagura umushinga yatangije wo gutunganya ibijumba bikavanwamo amakaroni, bityo akunguka kandi agaha abandi akazi.
Abahatanwaga ni :
Anne Marie Murekatete,
Zigama Protais,
Mugabo Innocent
Ndabikunze Wilson,
Umugiraneza Regis,
Niyonsaba Christine,
Umugiraneza Marie Jeanne,
Ntivuguruzwa Donat,
Kayitesi Aline.
Ibirori byatangijwe kandi bisozwa n’imbyino z’Itorero ‘Abusakivi’ ba Kimironko, ubundi hakurikiraho ubusabane.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
1 Comment
ni byiza kubona aba berekanye imishinga kandi dushimire abatsinze maze bazazamure imibereho ya bagenzi babo kandi ibi kubacitse ku icumu tubifata nko kwiyubaka kuko byerekana ko nta kwigunga tugifite ahubwo tukaba dukataje
Comments are closed.