Gutanga amaraso ni ubutwari n’ubunyangamugayo
Mu biganiro abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (National Centre for Blood Transfusion) bagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, Dr Kimenyi Peter yatangaje ko abatanga amaraso ari abantu bakora igikorwa cy’ubutwari ariko banagomba kubanza kuvugisha ukuri kugirango akoreshwe afite ubuziranenge.
Muri ibi biganiro, Dr Peter Kimenyi akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso yabanje kugaruka ku kamaro amaraso agirira indembe mu gihe muganga ategetse ko aba barwayi bayahabwa, avuga ko iyo abantu batitabiriye kuyatanga bigira ingaruka ku buzima bw’abarwayi benshi mu gihe bari kuyahabwa bakongera kubaho iminsi myinshi.
Dr Kimenyi yavuze ko igikorwa cyo kuyatanga, ari ubuntu bityo ko abayatanga badakwiye kwiyumvisha ko bazahabwa ibihembo kuko nta bihembo babona bihwanye no kurokora ubuzima bw’indembe.
Akomeza avuga ko mu kuyatanga hari ibyo bakwiye kwitwararika birimo kuvugisha ukuri kurebana n’uko bahagaze kuko hari igihe bamwe baza kuyatanga bafite indwara zitandukanye bityo amaraso yabo ntagire icyo amara.
Ati:«Nubwo bisaba ko abaje gutanga amaraso babanza gupimwa, ariko biba ngombwa ko bavuga uko bahagaze mbere yuko tubapima, kuko amaraso atangwa ari ayujuje ubuziranenge.»
Alexia Mukamazimpaka umukozi muri iki kigo, avuga ko mbere wasangaga abatanga amaraso ari abo mu muryango w’umurwayi, ariko ko iyi gahunda yaje guhinduka habaho ubukangurambaga bituma abanyarwanda batari bake bitabira gutanga amaraso ku buntu.
Mukamazimpaka ariko, akavuga ko hari ibyiciro by’abantu batagomba gutanga amaraso kubera impamvu zitandukanye baba bafite, harimo abakora uburaya, abakunze kugendera mu ngeso z’ubusambanyi, abatinganyi, abafite indwara ya Epathite yo mu bwoko bwa B na C n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso, kivuga ko umuntu utanga amaraso agomba kuba afite imyaka 18 y’amavuko n’ibiro nibura 50 kuzamura, akaba kandi atarengeje imyaka 60, uwatanze amaraso amugarukamo mu gihe kitarenze amasaha 36.
Abakunze gukenera amaraso ni indembe, ababyeyi batakaje amaraso menshi mu gihe cyo kubyara, abafite indwara ya Kanseri, abarwayi barembejwe na Malariya, indembe zakomeretse, n’abarwayi ba SIDA.
Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso cyatangiye mu mwaka w’1976.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW
1 Comment
dushishikarire gutanga amaraso dufashe abarembye bityo tuzaba tbaye ingirakamaro
Comments are closed.