Digiqole ad

Ruhango: Imiryango 12 yari ibanye nabi yasabye imbabazi yiyemeza guhinduka

 Ruhango: Imiryango 12 yari ibanye nabi yasabye imbabazi yiyemeza guhinduka

Superitendant Rubagumya Richard Umukuru wa Polisi mu Karere ka Ruhango

Ku wa gatatu,  mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango,  imiryango 12  yari isanzwe ibanye nabi,  yasabye   imbabazi komite y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere n’umurenge, ibasezeranya ko   igiye guhindura imyifatire.

Superitendant Rubagumya  Richard  Umukuru wa Polisi  mu Karere ka Ruhango
Superitendant Rubagumya Richard Umukuru wa Polisi mu Karere ka Ruhango

Mu rugendo abagize itsinda  y’inama  y’umutekano  ku rwego rw’akarere ka Ruhango bari gukorera hirya no hino mu mirenge  igize aka karere,  uru rugendo rugamije ahanini  kuganira n’abavuga rikumvikana  mu rwego rwo  gukumira   bimwe mu byaha biza ku isonga bikunze guhungabanya umutekano w’abaturage.

Muri ibi biganiro  Umukuru wa Polisi  mu karere ka Ruhango Superitendat  Rubagumya Richard, yatangaje ko  umurenge wa Byimana ariwo  uza ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano  kurusha indi mirenge, harimo cyane cyane  ubuharike, ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa hagati  y’abashakanye ari na yo mpamvu  bifuza ko abavugwaho izi ngeso mbi  bikosora.

Mukandekezi  Eularie, umwe mu bemera ko mu muryango we hari amakimbirane yatanze ubuhamya maze avuga  uko yajyaga ahohoterwa n’umugabo we, kuko ngo  umugabo yajyaga amukubita  abana bareba, noneho umugore amusaba ko yajya  amukubita abana baryamye  kugira ngo  bitazabagiraho ingaruka mbi, amusezeranya  ko azajya amukubita saa sita za nijoro.

Uyu mubyeyi akavuga ko  usibye  gukubitwa, n’ikibazo cyo guhahira urugo  cyari ingorabahizi kuko imirimo yose ariwe yaharirwaga kandi  bwakwira akarara  atagohetse kubera ikibazo cy’ihohoterwa, gusa  ngo ibiganiro bagiranye n’umuryango CARE International, wabigishije   we bafata ingamba zo kwihana imbere y’abaturanyi, n’inama y’umutekano kuko ariyo yahabwa buri gihe raporo zibavugaho.

Yagize ati: “Umugabo wanjye nta faranga na rimwe yampaga  ngo mpahire urugo, yewe n’abana ntabwo bari bakijya ku ishuri, yamfataga ku ngufu, nta mahoro twabaga dufite, kuri ubu ndashima ko byakemutse  asigaye anyita sheri (Chérie).”

Mbabazi Francois Xavier,  Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko  ibyaha iyi miryango yari ibanye nabi yakoraga, usanga hashamikiye n’ibindi bibazo byinshi  birimo ubushoreke, ariko  akavuga ko  kuganiriza izi ngo zibanye nabi, ari yo ngamba   ya mbere  abaturage n’inzego  z’ibanze bakwiye gufata kugira ngo babikumire bitari byaba kuko  iyo  hatabayeho  ikumira, bishobora  gukurura n’impfu  hagati  y’abashakanye.

Abagize  inama y’umutekano ku rwego rw’akarere ka Ruhango, bamaze gukorera ingendo mu murenge wa Ntongwe, Mwendo na Byimana izi ngendo zizakomereza no mu yindi mirenge  itandatu  isigaye.

Mukandekezi Eularie,  n'Umugabo we Munyankindi Fidèle bafashe ingamba  zo kubana mu mahoro.
Mukandekezi Eularie, n’Umugabo we Munyankindi Fidèle bafashe ingamba zo kubana mu mahoro.
Nyuma yo gusaba imbabazi ibyishimo byari byose mu baturanyi.
Nyuma yo gusaba imbabazi ibyishimo byari byose mu baturanyi.
Uhereye ibumoso  Mayor Mbabazi  n'imwe mu miryango yabanaga nabi mu gikorwa cyo gusaba Imbabazi.
Uhereye ibumoso Mayor Mbabazi n’imwe mu miryango yabanaga nabi mu gikorwa cyo gusaba Imbabazi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Ruhango

2 Comments

  • Sha abanyarwanda twabuzee akazi kabisa tugeze mu ngo

  • imiryango niba neza maze ikore ibiyiteza imbere aho guhora mu nduru zidafite aho zabageza

Comments are closed.

en_USEnglish