Digiqole ad

Nyabihu: Umugabo yafatanywe uruhu rw’igisamagwe

 Nyabihu: Umugabo yafatanywe uruhu rw’igisamagwe

Police yo mu karere ka Nyabihu muri week en yatayemuri yombi uwitwa Emmanuel Maniriho ushinjwa kuba mu gikundi cya ba rushimusi. Uyu yafatanywe uruhu rw’igisamagwe (Leopard). Ubu ngo bari mu iperereza ryo kumenya aho iyo nyamaswa yiciwe.

Maniriho n'uruhu yafatanywe
Maniriho n’uruhu yafatanywe

Maniriho ngo yemera ko bakora ubu bushimusi bw’inyamaswa kuko hari ababemereye akayabo k’ifaranga mu bihugu bituranyi ku mpu z’inyamaswa zidakunze kuboneka.

Umuvugizi wa Police Iburengerazuba yabwiye NewTimes ko Police iri maso no ku byaha nk’ibi byibasira inyamaswa bikorwa nab a rushimusi.

(IP) Théobard Kanamugire Umuvugizi wa Police Iburengerazuba avuga ko basaba abaturage kwanga kwifatanya nab a rushimusi bahohotera inyamaswa. Ndetse agasaba abarinzi ba Pariki kurushaho kuba maso.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Uru se n’uruhu rw’urusamagwe cyangwa n’urw’ingwe? N’uko ntazi amategeko y’ubuhigi mu Rwanda, ariko kera abanyarwanda benshi bari bafite imitako y’urwo ruhu mumasaro yabo, cyo kimwe nuko mu gukosha ingobyi zo guhekamo abana abenshi ntibari bagikoresha uruhu rw’intama bajyaga gushaka impu z’inzobe muri Tanzaniya, izo mpu zombi nubu ndacyazitunze munzu yanjye nicyo kintu nashoboye gusubirana nyuma ya 1994. So sinarinzi ko bihanirwa, n’irihe tegeko ribihana? Ryagiyeho ryari?

    • Nsobanurire Gryac ko Icyaha si ugutunga uruhu rw’inyamaswa mu nzu ahubwo icyaha ni uguhiga inyamaswa zo muri Park no kuzica kuko zigize ubutunzi bukomeye bw’igihugu.nufatwa wishe Ingwe cg Urusamagwe cg Urukwavu cg Inkware byo muri Park uzabyirengera kuko ibihano bikarishye birateganijwe, kuva ku gifungo cya burundu kugeza ku myaka 83 y’igifungo n’ihazabu ya Frws 38.000.000 kugeza ku ma dollars 7.400$ ya Amerika. Ubyumve ubyiteho!!!

      • Ndabyumva nibyo, ko mutambwiye itegeko ribihana ari irihe mu gitabo cy’amategeko? N’igihe ryashyiriweho, kugirango mbe najya gushinganisha cyangwa gusubiza ibyo mfite munzu.murakoze

  • igisamagwe si leopard wa mwanditsi we jya ubanza ubaze.Leopard ni ingwe,naho igisamagwe ni tigre.

  • Ariko weeee naragenze ndabona abantu barahigwa bagahiga ningwe basigaje kuzajya banayikona lol, gusa abantu nkaba baba bakwiye gutabwa muri yombi kabsa kuko bakora ibitemewe namategeko ndetse no no kwangiza umutungo kamere wa leta ni ngombwa police ijye ibafunga

  • Ariko ibyowacu ye? Noneho nimufate munafunge abazanye intare Muri park kuko bavuze ngo zizica utunyamanswa tundi zitugabanye otherwise nuwo yaba yafashije RDB mu gufasha izo ntare akazi ko kutugabanya.

    • umva ga kandi nawe ibyo uvuze kandi ngo uri Mugabo. nonese ntuziko nyine muri chaine alimentaire intare ziri hejuru yutwo tunyamaswa.tugomba kuzirya kugirango habeho equilibre muri ecology nyine. nonese dukomeje kokoroka byagenda gute?Uko niko Imana yabiremye kandi Imana ntakosa ikora. ntabo twavuga ngo reka twice intare kuko nazo zica utunyamaswa duto.no no! si uko bikora kabisa

  • Rwanda Nzabandora

  • Ayiwe!!!!
    Murumwambike azaruzengurukane urwanda rwose asaba imbabazi!!!

  • ninde wakubwiyeko mu Rwanda hari hakandangira tigre narimwe??igisamagwe si tigre ubisibe mumutwe wawe.hubwo amateka tuzi yu Rwanda nuko rwamye rufite izo bita Guepard(ari nazo bakunze kuvuga ko zigenda zivuza ibitego) ,hakiyongeraho naza leopard iyo bishe.

  • IYI NI IMARAI MWABAYE MUTE

Comments are closed.

en_USEnglish