Umukozi wa RBA wafunzwe akekwaho ruswa NI UMWERE
Théoneste Ntidendereza umugenzuzi w’imari mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatatu 2015 afashwe ashinjwa kwakira ruswa nk’uko yabiregwaga n’Ubushinjacyaha. Yarafunzwe, araburana Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu kwezi kwashize rwanzura ko uyu mukozi ari umwere. Ko ibyo yakorewe wari umutego wo kumufungisha kuko uwamuzaniye amafaranga Théoneste yari yarayamwatse nko kumuguriza kuko yari agiye gushyingira mushiki we wari ufite ubukwe.
Inkuru ku ifatwa ry’uyu mukozi wa RBA yari yanditswe n’Umuseke nyuma yo gufatwa kwe akekwaho ruswa.
Théoneste yari afite ubukwe bwa mushiki we kuwa gatandatu tariki 06/03/2015, afatwa kuwa gatanu agiye guhabwa amafaranga na Jean Bosco Tumwesigye (bakorana mu kigo cya Leta, RBA) wari watumije Police avuga ko agiye guha umuntu ruswa, Théoneste we yari aje kwakira amafaranga yari yaragujije uyu bakorana ngo abashe gushyingira mushiki we basigaranye.
Mu nyandiko y’iburanisha ubucamanza buvuga ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’impande zombi, bushingiye kandi ku mategeko ahana icyaha cya ruswa bwasanze Théoneste Ntidendereza nta mugambi wo gusaba ruswa no kuyakira yagiyemo, ahubwo yagujije amafaranga uyu mukozi basanzwe bakorana ndetse wari wanamutwerereye mbere 20 000Rwf nk’inkunga ku bukwe bwa mushiki we.
Kuki yatezwe umutego?
Mu kigo cy’igihugu cy’intangazamakuru (RBA) hari abakozi (Sales Executives nka Jean Bosco Tumwesigye) bashaka amasoko bakaba ariyo bahemberwa ku ijanisha runaka (commission). Aba bakozi bahembwa iyo isoko bazanye ryishyuwe n’umukiliya. Gusa abakiliya b’iki kigo ba mbere (cyera) kikitwa ORINFOR ntabwo bo bafatwa nk’abashya kuko bafite amasezerano aba yarasinywe mbere, bityo ba ‘Sales Executives’ ntacyo bashobora kubona kuri bene aba bakiliya ba cyera nubwo baba bazanye akazi gashya kuri RBA.
Kugira ngo ‘dossier’ runaka (irengeje 500 000Rwf) yishyurweho ‘commission’ yacaga mu biro by’abagenzuzi b’imari bakareba niba yujuje ibisabwa ikoherezwa ku bayobozi bakayishyura. Théoneste Ntidendereza ni umwe mu bagenzuzi b’imari.
Mu iburanisha, Théoneste yashinjwaga gutinza dossier yishyuzaga ‘Commission’ ya Jean Bosco Tumwesigye. Théoneste we avuga ko iyi dossier itari yujuje ibisabwa kuko nta masezerano (contract) y’umukiliya waje agana RBA yari ariho kuko uwo mukiliya ari uwa cyera ikigo kikitwa ORINFOR, ko amafaranga miliyoni enye zirenga ya ‘commission’ iyo yishurwa byari kuba bidakurikije amategeko kandi ari uburiganya.
Iyi dossier yatangiye kwishyuzwa ahagana mu kwezi kwa 10/2014 ariko kuko itari yujuje ibisabwa yarinze igera mu kwezi kwa Gatandatu 2015 itarishyurwa.
Mu iburanisha Théoneste wari uhanganye n’Ubushinjacyaha, yavuze ko yagambaniwe n’uwo bakoranaga mu kigo (Sales Executive) yasabye ko amuguriza amafaranga nk’umuntu basanzwe bakorana kugira ngo akore ubukwe bwa mushiki we basigaranye yari afite, maze uyu akayamuzanira yayise ruswa ndetse yazanye n’abapolisi bo kumufata.
Impamvu nta yindi ngo ni uko Théoneste yari yaranze gutambutsa iyo dossier ngo yishyurwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’abo yagiye atumwaho ngo ahabwe inyoroshyo yarababwiye ko ibyo atabikora bityo bategura umugambi wo kumufungisha bakoresheje amayeri yo kumufatisha mu cyuho mu buryo we atatekerezaga.
Amakuru agera k’Umuseke ni uko iyo ‘dossier’ yakomeje kutishyurwa kuko itari yujuje ibisabwa kugeza na nyuma yo kurekurwa kwa Théoneste, gusa n’ubundi ikaza kwishyurwa itabyujuje.
Mu myanzuro y’Urukiko rwagize ruti “Kuba Théoneste Ntidendereza yarakoze ibiri mu nshingano ze (kwanga ko dossier yishyurwa itujuje ibisabwa) ntabwo byashingirwaho hemezwa ko yakoze ikinyurayije n’amategeko kugira ngo ahabwe indonke; keretse ahubwo iyaba yaremeye ko Jean Bosco Tumwesigye yishyurwa ariya mafaranga kandi dosiye ye itujuje ibisabwa akabimuhera indonke, cyangwa akaba yaranze ko yishyurwa kandi dossier yujuje ibisabwa.”
Théoneste Ntidendereza wari umaze amezi atatu afunze, ndetse utarabashije gutaha ubukwe bwa mushiki we, yagizwe umwere tariki 20/05/2015 Urukiko rutegeka ko ahita arekurwa. Agasubira mu mirimo ye.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ibi bintu bireze cyane, turasaba Police kuba maso kuko hari benshi babirenganiramo bagafungwa gutya barengana ari ibintu bapangiwe ngo babafashe barya ruswa.
Nanjye byabaye kuri cousin wanjye ariko ndashimira ubutabera ko bwaje kubikurikirana bugasanga nawe yarapangiwe gutya n’abantu bashakaga kumwikiza kuko yababangamiranga mu manyanga. Meme scenario rwose nuko we yamaze muri gereza umwaka.
Police mube maso ntimukomeze kugushwa mu mutego n’abahemu kandi nabo bajye babiryozwa.
Ndashimira nanone ubutabera bugenda bubona amabi nk’aya bukarenganura abarengana
izi dossiers za ruswa abantu basigaye bagerekwaho urusyo
Ubutabera burakora pe ariko muri uko gukora urenganurwa ibikorwa byawe byarasubiye inyuma kubera polisi idashishoza ngo yitonde ibanze yumve uregwa bityo bigatuma uregwa adahomba mw iterambere rye
Birashimishije cyane ko yarenganuwe nubutabera. Dushimiye cyane Ubutabera bwo mu Rwanda ku kazi keza bukora. Ariko nanone nkabagenzuzi b’Imari n’umutungo kuki bemera gukoreshwa akazi katari munshingano zabo. Ntanarimwe Internal auditor akora kuri dossier nkiyo itarishyurwa, ahubwo akora “Review” yibyakozwe then agatanga “Recommendation”
Biratangaje rero kumva ngo Internal auditor ngo yatingije dossier yagomba kwishyurwa nimudaharanira gukora inshingano zanyu mukemera ko babakoresha ibitari munshingano zanyu nubundi muzakomeza guhura nibibazo nkibyo. Congs Theoneste for escaping that bad ACT.
Biragaragara ko harimo akagambane kabantu batandukanye barashakaga kumwikiza kugirango babone uko biba cg banyereza umutungo w’ikigo akaba yari ikibazo kubantu bafite aho bahurira namafranga? ikindi niba dossier yarishyuwe nubundi itujuje ibyangobwa nabayobozi babifitemo uruhare ahubwo muri RBA harimo ibibazo byinshi, turashimira ubutabera bwacu burenganura abarengana naho police bajye bitonda bashishoze.
Sorry my Dear. Ese ko ubwo yafunzwe byarangira ya Dossier igatambutwa kandi itari yujuje ibisabwa akaba yarashubijwe mukazi izabazwa nde? Ese ubwo ubuyobozi bwo nta ruhare rwari rubifitemo? Ahahaha kuba ufite uwo mwasigaranye ukaba ariwe witaga papa wawe warangiza ugakora ubukwe yafunzwe muburyo bunyuranyije namategeko kandi washaka kumwereka ibirori nka papa wawe birababaje. icyiza nuko ubukwe bwabaye kandi nawe akaba yararekuwe ibindi leta ikwiye kubikurikirana umuntu agasubizwa icyubahiro yambuwe. Ikindi? Umuntu yafashwe mukwa gatatu arekurwa mukwa gatanu ubu niho mubonye kubishyira mu binyamakuru ngo mwerekane ko ari umwere aha? habuze iki ngo mubikore agifungurwa ngo mufatse uwo tumwesigye ajye gusobanura impamvu yabikoze noneho ikimwaro kive kuri theoneste kijye kumugambanyi. ikindi theoneste yahagaritwe kukazi nyamara uwo tumwesigye we nanubu barakorana. Nyakubahwa Perezida wacu urakora ndetse natwe tukugaragariza icyizere bitewe nibyo watugejejeho ariko haracyari abagutobera ndetse bakangiza ibyo ukora ariko batesha agaciro ibyo twagezeho. ndashimira urukiko rwikirenga ariko nkana rusaba gukurukirana uburenganzira bwa muntu mugihe hagaragaye ko habaye amanyanga mwifatwa rye. Theo ihangane kandi ukore wizigama kuko nejo cyangwa ejo bundi ushobora kubona lettre iguhagarika shishi itabona.
Comments are closed.