Digiqole ad

Konsa mu Rwanda byasubiye inyuma. Hari ababyeyi babyanga nkana

 Konsa mu Rwanda byasubiye inyuma. Hari ababyeyi babyanga nkana

Konsa kandi ngo hari abibwira ko babikora ariko bakabikora nabi

Claudette Kayitesi  umuyobozi wungirije wa ‘Rwanda Nutrition Society’ avuga ko mu Rwanda hakiri ababyeyi bagihitamo kwanga konsa abana bakabaha ibyo bibwira ko bisimbura amashereka. Mu Rwanda muri uku kwezi harizihizwa icyumweru cyahariwe konsa abana.

Konsa kandi ngo hari abibwira ko babikora ariko bakabikora nabi
Konsa kandi ngo hari abibwira ko babikora ariko bakabikora nabi

Ku mpamvu akenshi zitumvukana cyangwa zidafatika, hari ababyeyi ngo banga konsa abana babo ngo kugira ngo imibiri yabo idata ikimero cy’ubukumi.

Kuva mu 2010 kugeza 2014 mu Rwanda konsa byasubiye inyuma biva ku kigero cya 87% bigera 85% by’abagore bakwiye kuba bonsa babikora.

Ikibazo gihari ngo ni uko mu Rwanda abonsa babikora nabi umwana ntiyonke mu gihe nyacyo.

Kayitesi avuga kandi ko iyo atamiye ibere nabi bituma umwana adahaga kandi bigatuma ananirwa imisaya. Kuko aba akoresha imbaraga nyinshi mu gukurura amashereka.

Umwana ngo agomba gutamira imoko kugeza ku ruziga rw’umukara ruyegereye kugira ngo yonke neza.

Minisiteri y’ubuzima irakangurira Leta ndetse n’abikorera ko buri nyubako rusange n’amasoko byajya igira icyumba kihariye ababyeyi bakwifashisha bonsa abana.

Icyumweru cyo konsa kizizihizwa mu Rwanda tariki 24 kugeza kuri 28/08/2015 ku nsanganyamatsiko igira iti “Twonse dukora”

Buri muntu mukuru ngo azirikana neza akamaro ko konsa kuko birinda umwana indwara nyinshi ndetse bikamuha gukura neza.

Kayitesi ati “Konsa umwane neza bimurinda kwandurwa indwara nk’impiswi,umusonga asima, diabete, umubyibuho ukabije ndetse no kugwingira. Umubyeyi wonkeje neza nawe birinda ubuzima za cancer z’amabere.”

Ubushakashatsi bwakozwe na DHS bwagaragaje ko abana bangana 70 % bahura n’ikibazo cy’imirire mibi hagati y’amezi 6-9. Ibi ngo biterwa no konka nabi no gutinda kubona imfashabere.

Callisxte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Erega hari nababibuzwa nakazi. ubuse ukwezi n’igice umubyeyi ahabwa amaze kubyara, urumva hari icyo kuba kumariye umwana. Mwatubariza ababishinzwe aho bageze biga kuri iyo ngingo.
    Murakoze

  • aha,ntibyoroshye,hari abanga kwonsa ngo amabere atagwa ye,,,ngo cg bikamusaba kunywa cyane akabyibuha kandi bitakigezweho,,,ahubwo bigishe abadamu uko bakwifata mu gihe cyo kwonsa ntibabyibuhe cga amabere ntabe manini,usibye ko banibeshya ntaho bihuriye,,,

Comments are closed.

en_USEnglish