Digiqole ad

Ngoma: Abambuwe n’Akarere ngo babuzwa kubaza iyo Perezida Kagame ari buhagere

 Ngoma: Abambuwe n’Akarere ngo babuzwa kubaza iyo Perezida Kagame ari buhagere

Iburasirazuba – Kuva mu 2012 abaturage bagera kuri 90 barishyuza Akarere ka Ngoma amafaranga bakoreye bubaka amashuri  kuri site za Tunduti na Murinja mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma. Baravuga ko iyo Perezida Kagame aje muri ibi bice basinyishwa ibipapuro bababwirwa ko bagiye kubishyura ntibagire icyo babaza, maze yagenda bagaheba. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buhakana ibyo kubindikiranya aba baturage ngo ntibabaze ikibazo cyabo Perezida Kagame.

Rwanda-Map-Final4

Aba baturage biganjemo abafundi amafaranga bishyuza yose hamwe agera kuri miliyoni enye gusa. Ariko kuri bo bavuga ko kuyabambura byagize ingaruka ku buzima bwabo kuko hari abatarabonye uko bishyura za Mituel de Sante ndetse n’ibindi bari bakeneye.

Umwe muri aba baturage ati “Nk’ubu abayobozi birirwa bazenguruka mu ngo zacu badusaba gutanga amafaranga y’inyubako z’amashuri cyangwa ibindi…Ariko ntabwo bashobora gushyira imbaraga mu kutwishyura ayacu batwambuye imyaka ibaye itatu.”

Undi (nawe tutandika amazina kubw’iki kibazo cyabo) ati “Ubushize Perezida Kagame agiye kuza i Kirehe baduhamagaye ku Murenge baradusinyisha batwizeza ko bagiye kuyaduha batinya ko twabibwira Perezida ariko nyuma yaho twarategereje turaheba”.

Aba baturage bavuga ko abayobozi babahoza ku kizere cyo kubishyura amafaranga yabo ngo bakabishyiramo imbaraga cyane iyo bumvise ko Perezida Kagame agiye kuza gusura abaturage Iburasirazuba, ariko byarangira ntibishyurwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ntibwemera ko aba baturage baba barasinyishijwe kugira ngo babuzwe kubaza ikibazo cyabo Perezida.

Aphrodice Nambaje umuyobozi w’Akarere ka Ngoma we avuga nta muturage wari wamugaragariza iki kibazo.

Uyu muyobozi ariko avuga ko gahunda yo kwishyura aba baturage ihari kandi izakorwa mu gihe cya vuba, nubwo atavuga ukwezi cyangwa itariki bazabishyuriraho amafaranga yabo amaze imyaka igera kuri itatu.

Kutishyura abaturage bakoze imirimo ahatandukanye ni ikibazo cyavuzwe hamwe na hamwe mu gihugu, cyatumye hasohoka amabwiriza asaba ubuyobozi kujya bukoresha abakozi hari n’ikizere ko bazishyurwa vuba.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish