Digiqole ad

“Gutinya kuvugira mu ruhame bikwiye gushira”- Prince Kid

 “Gutinya kuvugira mu ruhame bikwiye gushira”- Prince Kid

Uyu ni umwe mu banyesguri bari muri iri rushanwa

Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up imenyerewe mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rufite, no gutinya kuvugira mu ruhame bikwiye gushira mu bantu.

Uyu ni umwe mu banyesguri bari muri iri rushanwa
Uyu ni umwe mu banyesguri bari muri iri rushanwa

Ibi abitangeje nyuma y’aho ateguriye irushanwa ribera mu mashuri yisubumbuye ndetse na za Kaminuza yise (National Young Enterpreneur’s Debate Championship Rwanda) abona rigenda rifasha abana benshi barangiza amashuri muri iki gihe.

Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2012 mu bigo byo mu Ntara zimwe na zimwe mu Rwanda, gitangira kitabirwa n’ibigo bisaga 48.

kugeza mu mwaka wa 2015 ibigo bimaze kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa bigera kuri 200 byo mu Ntara zose zo mu Rwanda.

Mu kuganiro yagiranye na Umuseke, Kagame Ishimwe Dieudonne umenyerewe ku izina rya Prince Kid avuga ko yishimira umuvuduko iterambere ry’u Rwanda rigezeho.

Yagize ati “Iri rushanwa ni rimwe mu marushanwa usanga atari amenyerewe cyane mu Rwanda. Aho wasangaga akenshi umwana arangiza kwiga mu mashuri yisumbuye ariko adashobora kuba yajya imbere y’imbaga ngo agire icyo avuga.

Ariko kugeza ubu abana benshi bamaze gufunguka mu mitwe aho ashobora guhagarara imbere y’abantu basaga 500 agasobanura umushinga runaka cyangwa se akaba yanayobora inama.

Uko imyaka igenda iza mpamya ko u Rwanda ruzagira abana bazavamo abantu bakomeye bashobora kugira ijambo bavuga rikijyana ku isi.

Indwara yari imaze gusa naho yokama urubyiruko ni ugutinya kugira ijambo bavuga mu ruhamwe bimwe mu bintu bitagira icyo bigezaho urubyiruko rw’u Rwanda”.

Iri rushanwa ririmo kuba muri uyu mwaka wa 2015, ibigo birimo Fawe Girls School Gahini, Agahozo Shalom na Kayonza Modern nibyo bigo bizahagararira Intara y’Iburasirazuba.

Mu Ntara y’Amajyepho ibigo nka Group Scolaire Mater Dei, GSOB Indatwa na LNDL Byimana nibyo bimaze kubona amahirwe yo kuzitabira iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Biteganyijwe ko buri Ntara igenda ihagararirwa n’ibigo bigeze kuri bitatu mu bigo byose biba byitabiriye iryo rushanwa. Bityo hakazatoranywa ikigo kimwe kizegukana iryo rushanwa.

Ku wa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015 bitaganyijwe ko iri rushanwa rizakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi.

Arumvisha bagenzi be ingingo
Arumvisha bagenzi be ingingo
Prince Kid utegura iyi Debate
Prince Kid utegura iyi Debate
Ibyishimo aba ari byose ku banyeshuri iyo bumva guterana amagambo hati ya bagenzi babo
Ibyishimo aba ari byose ku banyeshuri iyo bumva guterana amagambo hati ya bagenzi babo
Bagwire Keza Joannah (hagati) niwe ambassador wa NYEDC muri 2015
Bagwire Keza Joannah (hagati) niwe ambassador wa NYEDC muri 2015
Abagize akana nkemurampaka
Abagize akana nkemurampaka
Iyo bagenzi babo batsinze babereka ko babashyigikiye
Iyo bagenzi babo batsinze babereka ko babashyigikiye
Rukundo Patrick umwe mu bagize itsinda ritegura iri rushanwa
Rukundo Patrick umwe mu bagize itsinda ritegura iri rushanwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibyiza mukomeze aho barumuna bacu
    Mpise nibuka imyenda yishuli disi
    Baraberewe!

Comments are closed.

en_USEnglish