Digiqole ad

Bugesera: Abacuruzi b’imbuto bashinja RAB kubahombya, barashaka indishyi

 Bugesera: Abacuruzi b’imbuto bashinja RAB kubahombya, barashaka indishyi

Abacuruzi b’imbuto bo mu Karere ka Bugesera barasaba ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kubishyura amafaranga cyabahombeje mu mwaka ushize kuko ngo cyabategetse ko batanga imbuto ku  bahinzi ku nguzanyo bakazabishyura basaruye ariko ngo iyi myaka yaje kurumba kuburyo abahinzi babuze amafaranga yo kwishura.

Rwanda map

Abacuruzi b’imbuto bo mu karere ka Bugesera umwaka ushize batwaye toni 25, 700 za Soya kugira ngo bazicuruze mu baturage.

Kubera ko igiciro cyari hejuru kuko ikilo cyagura amafaranga asaga 500, abahinzi ntibitabiriye kugura iyi mbuto, maze RAB itegeka aba bacuruzi gutanga imbuto ku bahinzi ku nguzanyo, bagategereza imyaka ikera kugira ngo bishyurwe.

Kubera ko iki cyemezo cyaje gikererewe byatumye imbuto ya soya yahinzwe itera, abahinzi  babura  amafaranga bishyura, ubu abacuruzi  bakaba basaba RAB ko yabishyura nabo bakishyura imyenda barimo haba ku mazu bahunikagamo imyaka ndetse n’ababagurije amafaranga yo kurangura imbuto.

Kasavubu Aimable, umucuruzi w’imbuto mu karere ka Bugesera avuga ko RAB yafashe icyemezo mu kwezi k’Ugushyingo 2014 kandi igihembwe cy’ihinga gitangirana na Nzeri.

Ati “Twahaye abahinzi imbuto ku nguzanyo icyemezo giturutse muri RAB ariko soya barayihinze ntiyamera, indi iramera ariko izana ibibabi gusa.”

Abahinzi barahombye ubu bo icyo basaba RAB ni uko yabishyura kuko abahinzi bo batabishyuza kandi barahombye.

Dr. Ndabamenye Telesphore umuyobozi ukuriye agashami k’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri RAB yavuze ko abacuruzi benshi hari igihe bagira  uruhare mu gutuma imbuto itamera bitewe n’uko bayifashe nabi.

Ati “Soya iyo uyigeje mu bubiko ugakubita umufuka hasi, biba bigahije kuyihinga ntimere.”

Akavuga ko usanga hakenewe amahugurwa kugirango abacuruzi bamenye gufata neza imbuto.

Ku kwishyura abacuruzi, Dr Ndayambaje avuga bagiye kubisuzuma kugirango harebwe amasezerano bakoranye n’abahinzi kuko ngo RAB itapfa kubishyura gusa nta kigendeweho.

Uretse no kuba  Soya bahawe umwaka ushize bavuga ko yanze kwera kubera gukererwa kuyihinga, abaturage baranenga n’ubuzirange bwayo bityo bagasaba kujya yiga imbuto neza mbere yo kuyishyikiriza abaturage.

Muri toni ibihumbi 25, 700 bya Soya Bugesera yari yahawe umwaka ushize ikabapfira ubusa, abacuri  barasaba RAB n’izindi nzego zibishinzwe ko zabishyura amafaranga 40 ku kilo.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish