Digiqole ad

Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe Mudasobwa ngo bazihangire umurimo

 Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe Mudasobwa ngo bazihangire umurimo

Florida umwe mu bahawe mudasobwa

Mu gikorwa cyabereye muri Sportsview Hotel, i Remera abafite ubumuga barangiije za Kaminuza bahawe mudasobwa zo kubafasha kuzakomeza kwiyibutsa amasomo yabo no gukora ubushakashatsi ndetse bakaba banaziheraho bihangira imirimo.

Florida umwe mu bahawe mudasobwa
Florida umwe mu bahawe mudasobwa

Abahawe ziriya mashini babwiye Umuseke ko kiriya gikorwa kizabagirira akamaro kandi ngo bazazikoresha neza kuko bazi akamaro kazo nk’abantu barangije Kaminuza.

Abafashe ijambo bavuze ko uretse no guhabwa izi mudasobwa, NCPD hamwe n’abafatanyabikorwa bahuguye abafite ubumuga bwo kutabona mu budozi no gukora indi myuga.

Kimwe mu bibazo bahuye nabyo nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa muri NCPD Emmanuel Ndayisaba yavuze ko hari ibigo byigisha imyuga byubatse mu buryo butorohereza abafite ubumuga kubasha kwiga neza.

Gusa ngo hari ibigo bimwe na bimwe byagerageje gutunganya utuyira dufasha abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda neza uko bishoboka ndetse no kwiga.

Ndayisaba yasabye abahawe mudasobwa kuzaifata neza  bakazikoresha icyo baziherewe, abihanangiriza kutazazigurisha.

Kubera ko muri za mudasobwa zisanzwe nta bushobozi bubamo bwo gutanga ijwi risoma ibyanditse ku rukuta rwa mudasobwa ngo uyokoresha aryumve, muri mudasobwa zatanzwe hashyizwemo program bita jaws zizatuma abatabona bumva ibyo banditse cyangwa ibyanditswe n’abandi.

Buri mudasobwa ifite agaciro k’ibihumbi 600 , aya mafaranga akaba yarabonetse ku bufatanye bwa UNESCO na NCPD.

Bashimiye uko Politiki y'igihugu yo guhanga umurimo(NEP) yafashije mu guha abafite ubumuga bwo kutabona amahirwe yo kwiga no guhanga umuriimo
Bashimiye uko Politiki y’igihugu yo guhanga umurimo(NEP) yafashije mu guha abafite ubumuga bwo kutabona amahirwe yo kwiga no guhanga umurimo
Ndayisaba yasabye abari bagiye guhabwa za mudasobwa kuzazikoresha icyo baziherewe
Ndayisaba yasabye abari bagiye guhabwa za mudasobwa kuzazikoresha icyo baziherewe
Nkundanyirazo Aime Solange wari uhagarariye Komisiyo y'igihugu yo gusubiza abahoze mu ngabo no mu gisirikare mu buzima busanzwe
Nkundanyirazo Aime Solange wari uhagarariye Komisiyo y’igihugu yo gusubiza abahoze mu ngabo no mu gisirikare mu buzima busanzwe
Ingabire Severin ufite ubumuga bwo kutabona yasabye ko hakongererwa amashuri yo nzego zitandukanye
Ingabire Severin ufite ubumuga bwo kutabona yasabye ko hakongererwa amashuri yo nzego zitandukanye
Bazanye za mudasobwa
Bazanye za mudasobwa
Umunyamakuru w'imikino Ndayisaba Leonidas wamenyekanye mu rubuga rw'imikino nawe yahawe mudasobwa yo kumufasha gukomeza akazi ke
Umunyamakuru w’imikino Ndayisaba Leonidas wamenyekanye mu rubuga rw’imikino nawe yahawe mudasobwa yo kumufasha gukomeza akazi ke
Bahagaze imbere bategereje guhabwa mudasobwa ziri imbere yabo
Bahagaze imbere bategereje guhabwa mudasobwa ziri imbere yabo
Ifoto rusange y'abitabiriye iki gikorwa
Ifoto rusange y’abitabiriye iki gikorwa

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish