I Zaza, ikigo cy’ishuri cyose gisakaje Asbestos, isakaro ritera Cancer!
Hejuru ya 90% by’inyubako z’ishuri rya Leta rya TTC Zaza riri mu karere ka Ngoma zisakaje isakaro rya kera rya Asbestos byamaze kwemezwa n’abahanga ko iyo ritumutse ritera cancer y’ibihaha n’indwara z’ubuhumekero. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko budafite ubushobozi busabwa ngo iri sakaro riveho.
Muri aka karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hamwe na hamwe mu gihugu hari ahakigaragara inyubako zisakaje bene iri sakaro, cyane cyane mu mazu ya cyera y’abihaye Imana.
Muri iri shuri rigari riri i Zaza ho ikigo cyose urebye kiracyasakaje iri sakaro, inyubako z’iri shuri zatangiye kubakwa mu 1935 zitangira gukorerwamo mu 1945, iri sakaro bigaragara ko rishaje cyane rigaragaza kwangirika no gutumuka bya hato na hato.
Damien Kabandana umuyobozi w’iri shuri yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ubushake bwo gukuraho iri sakaro ribi buhari ariko ubushobozi bwabuze.
Ati “Twigeze gukora budget tubona amafaranga akenewe ari muri milioni 200 z’amanyarwanda ni amafaranga menshi twebwe tutabona”.
Uyu muyobozi asaba abo iri shuri ryareze mu myaka yashize, kuko hari na benshi ubu bafite ubushobozi bufatika, gufasha iri shuri kuvanaho iri sakaro ribi ku buzima.
Ati “Twifuza ko bakwishyira hamwe natwe tugafatanya nabo tukabwira n’ababyeyi barerera hano tukagenda tubikuraho buhoro buhoro uko tubishoboye”.
Ing. Alfred Habineza ukora imirimo y’ubwubatsi avuga ko koko bihenze kuvanaho iri sakaro kuko bisaba abantu babyigiye, kubihamba mu buryo bwihariye n’ibindi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW