Digiqole ad

Uburezi bw’abatabona buracyugarijwe na bimwe mu bibazo

 Uburezi bw’abatabona buracyugarijwe na bimwe mu bibazo

Abagize Ihuriro ry’Abatabona mu Rwanda

Ku wa kane tariki 10/9/2015 ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda ryagaragaje ibibazo byugarije iterambere ry’uburezi bw’abatabona bitewe n’ubushobozi buke, hari ibikoresho bimwe na bimwe batabasha kubona bishobora kubafasha mu myigire yabo.

Abagize Ihuriro ry'Abatabona mu Rwanda
Abagize Ihuriro ry’Abatabona mu Rwanda

Abahagarariye abatabona mu Rwanda bavuga ko imbogamizi zigihari zituma abageze ku ishuri bakomeza kudindira.

Ikibazo cy’ibitabo byanditse mu nyandiko z’abatabona (Braille) bikiri bike mu gihugu, aho umunyeshuli utabona atahira kwiga gusa ibyo mwalimu yamuhaye mu ishuli, mu gihe abandi babasha gusoma ibindi bitabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubumwe bw’abatabona, Kanimba Donatile yavuze ko iki kibazo gikomeje kudindiza uburezi bw’abatabona, kuko amashuri ngo aba afite ibitabo byanditse mu nyandiko zisanzwe.

Kugeza ubu ngo nta kigo na kimwe cy’ishuli mu byakira abatabona gifite ibikoresho byabugenewe byifashishwa n’abatabona.

Yagize ati “Abatabona mu mashuli biga amasomo amwe n’abandi, gusa mu gihugu nta buryo bwo kwigisha mu nyandiko z’abatabona, kuko buri kigo cyakira aba bana kigomba gushyiraho uburyo bwo kwigisha iyi nyandiko, mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa.”

Kanimba Donatile yakomeje avuga ko abarezi bigisha mu mashuli y’abatabona, hari ibyo bagaragaza nk’ikibazo cy’ingutu cyugarije uburezi bw’abatabona, aha bigaragazwa ko kenshi abana batabona baturuka mu miryango itifashije, kandi ibigo bibakira byishyuzwa amafranga menshi.

Ibyo ngo usanga batabasha kubona ayo mafaranga bikababera ikibazo, gusa iri huriro (Rwanda Union of the Blind, RUB) risanga hari icyari gikwiye gukorwa, mu gihe bizwi ko hari amashuli yigirwamo ku buntu, aba batabona bakaba badashobora kuyigamo.

Ugereranyije n’iminsi yashize, uburezi bw’abatabona bufite aho bwavuye n’aho bugeze; hari ibigenda bikemurwa umunsi ku wundi.

Gusa hasabwa kongera imbaraga mu gushakisha ibyakuraho burundu ibikibangamiye uburezi bw’abatabona ahanini ngo bitewe n’ubushake bwa Politike mu kubikemura, cyane ko ngo nibura hari byinshi bimaze gukorwa bigaragarira amaso, dore ko abatabona babashije kugana muri za Kaminuza.

Uyu mugabo yatangaga icyifuzo ku bibazo abatabona bahura nabyo mu burezi bwabo
Uyu mugabo yatangaga icyifuzo ku bibazo abatabona bahura nabyo mu burezi bwabo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish