Rwamagana: Amakimbirane mu ngo agenda agabanuka binyuze mu mahugurwa
Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyaga mu karare ka Rwamagana buratangaza ko buhangayikishijwe n’amakimbirane yo mu ngo aho bushinja abashakanye guhohoterana. Bamwe mu baturage ariko bavuga ko nyuma y’aho baboneye amahugurwa yo gukemura ibibazo y’umushinga RWAMREC hari abamaze guhinduka.
Umurenge wa Munyaga uherereye mu gice cy’icyaro mu karere ka Rwamagana, abahatuye hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, usanga abashakanye harimo benshi bakiri batoya mu myaka.
Abenshi muri aba rero usanga babana ariko batarashyingiye byemewe n’amategeko, ibintu ngo bihangayikishije ubuyobozi bw’uyu murenge aho buvuga ko aricyo gitera amakimbirane adashira mu miryango hagati y’abashakanye.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge, Rwigema Aimable agira ati “Imibanire hagati y’abashakanye ubona akenshi itari myiza, akenshi usanga abagore n’abagabo babanye batarasezeranye ibi rero bigatuma hagati yabo ntawizera undi imibanire ntibe myiza.”
Bamwe mu baturage b’I Munyaga nubwo badahakana ko hari amakimbirane mu ngo baratangaza ko nyuma y’aho bamwe baboneye amahugurwa bahawe n’umushinga RWAMREC hari abamaze guhinduka.
Barayavuga Pascal umwe mu baturage bahatuye agira ati “Nasigaga umugore wanjye mu rugo nkajya kwishakira akandi gakumi cyangwa undi mugore, nataha umugore yagira icyo avuga ubwo tukaba turashwanye, ariko aho RWAMREC yaziye ubu nabaye umuntu muzima rwose.”
Uwineza Francine na we utuye muri uyu murenge avuga umugabo umugabo we yabaga ameze nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, ngo yaratahaga akaza avuga nabi, amushihura.
Ati “Mbese, nari naragowe ku buryo mutabyiyumvisha, ariko naje numva araje arambwira ngo avuye mu mahugurwa ya RWAMREC ati ‘kandi nzajya njyayo kenshi’ none yarahindutse ni ukuri tubanye neza.”
Mugabo Calvin umukozi wa RWAMREC akaba ari umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Bandebere’ ukorera muri RWAMREC mu karere ka Rwamagana na we avuga ko nubwo uyu murenge wa Munyaga ugaragaramo ihohoterwa ryo mu ngo, ngo hari kinini kimaze guhinduka nyuma y’aho RWAMREC itangite gukorera muri uyu murenge.
Ati “Ibibazo byo mu mibanire yo mu rugo byarahindutse ntabigihari kuko n’ubuyobozi bwabo buraza bukatubwira ngo abantu barahindutse, ibi rero bitwereka ko ibyo dukora bitanga umusaruro.”
Muri uyu Murenge hasonjwe amahugurwa y’ikiciro cya gatatu, RWAMREC ikaba itangaza ko gahunda yabo izakomeza no mu bindi byiciro bisigaye.
Uretse uyu murenge wa Munyaga, akarere ka Rwamagana muri rusange mu minsi ya vuba hakunze kugenda hagaragara ibikorwa bibi byo kwicana hagati y’abashakanye.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Amakimbirane nacike mu banyarwanda maze dukomeze twibakire igihugu kizira intonganya
Comments are closed.