Digiqole ad

Buri munsi; abana 16 000 bari munsi y’imyaka 5 bicwa ‘n’uburangare’

 Buri munsi; abana 16 000 bari munsi y’imyaka 5 bicwa ‘n’uburangare’

Abana benshi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibo bicwa n’impamvu zoroshye kwirinda mbere

Icyegeranyo cyashyizwe hanze n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kigaragaza ko muri uyu mwaka; abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa muri miliyoni 5.9 bazapfa bazize impamvu zagakwiye kwirindwa.

 Abana benshi mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara nibo bicwa  n'impamvu zoroshye kwirinda mbere
Abana benshi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibo bicwa n’impamvu zoroshye kwirinda mbere

Iki cyegeranyo cya UN kigaragaza ko kuva mu 1990; umubare w’abana bapfa bakiri munsi y’imyaka itanu wagabanutseho 50%.

Ikigereranyo cy’abana bapfaga bakiri munsi y’imyaka itanu; mu mwaka wa 1990 cyabarirwaga muri miliyoni 12.7 mu gihe muri uyu mwaka wa 2015 bazaba bari munsi ya miliyoni 6.

Iki cyegeranyo cyashyizwe hanze mu mpera z’icyumweru gishize; kigaragaza ko abana bakiri munsi y’imyaka itanu bagera ku bihumbi 16 bapfa buri munsi.

Kimwe cya kabiri cy’aba bana bapfa; bazira imirire mibi; naho 45% by’aba bapfa buri munsi bagapfa batarageza ku minsi 28 y’ubuzima bwabo.

Geeta Rao Gupta Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana; UNICEF  avuga ko nubwo umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu wagabanutse hakiriho imbogamizi zikomeye.

Ati “ Tugomba kwemera ko iki kibazo kitureba twese; haracyari umubare munini w’abana bakomeje gupfa bazize impamvu zikwiye kwirindwa no kurwanywa; bikwiye kudutera umwete wo kugira icyo dukora, tugakuba kabiri ingamba zo guhangana na byo.”

Kuvuka batujuje igihe; umusonga; impiswi; kugira amaraso macye na malaria ni zimwe mu mpamvu zikomeje kuza ku isonga mu guhitana abana bakiri munsi y’imyaka itanu nk’uko bigaragazwa n’iki cyegeranyo.

Iki cyegeranyo kigaragaza kandi ko aho umwana yavukiye bimuha amahirwe yo kubaho cyangwa kuba yahura n’impamvu zatuma yitaba Imana atarageza ku myaka itanu.

Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibyo bigaragaramo cyane impfu z’abana bakiri munsi y’imyaka itanu aho muri ibi bihugu umwana umwe muri 12 bavuka apfa ataruzuza imyaka itanu.

Umuryango w’Abibumbye wasabye ko muri uku kwezi abayobozi batandukanye ku isi bagomba gushyiraho intego zo kurwanya iki kibazo mu myaka 15 iri imbere.

Intego iriho ni uko mu mwaka wa 2030; hazajya habarwa impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 25 cyangwa munsi yabo ku 1 000 bavuka.

Mu kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’abanyarwanda kuri uyu wa 14 Nzeri, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana gituruka ku burangare bw’inzego zibishinzwe.

Asaba ko habaho kurushaho gukurikirana impamvu zose zishobora gutera imfu z’abana zishingiye ku bibazo nk’ibi by’imirire mibi bituruka ku burangare bw’ababishinzwe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Imirire mibi ni ikibazo gikomeye ariko nanone hano mu rwanda gikomezwa ni uko usanga abakora mu bijyanye n’imirire baba batarabyijyiye.

    akaba ariyo mpamvu nsaba inzego zibishinzwe harimo MoH, UNICEF etc ko bakwegera University of Rwanda, College of Medicine and Health Sciences: former KHI bakabaha aba nutritioniste barangije ku rwego rwa A0 bakabasha guhangana n’iki kibazo kuko njye nziko bize neza rwose ku buryo nka promotion ya mbere yicaye hanze yiteguye kubafasha.

  • bariya bana bari ku ifoto ni beza, kurya nabi hari igihe haba harimo n ubujiji, si ubukene buri gihe

Comments are closed.

en_USEnglish