Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kuri uyu wa 23 Ugushyingo, inama y’igihugu y’abagore yavuze ko muri iki gikorwa izibanda ku gukangurira Abanyarwanda ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza kuko ngo abakobwa biga muri ayo mashuri ari bo hava abacuruzwa cyane. Kuwa […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu karere ka Gatsibo haravugwa Imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ihakorera mu buryo bwa baringa bikavugwa ko iyi miryango isubiza inyuma iterambere ry’abaturage aho kuza ari ibisubizo kuri bo. Ibi byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo butangaza ko bugiye gufatira ibyemezo bikomeye bene iyo miryango igera kuri itanu ngo yamaze kumenywa n’ubuyobozi, harimo no […]Irambuye
Umudepite umwe kuri 80 bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ni we utari uhari, nk’uko byari byitezwe na benshi, abadepite 79 bari bahari batoye umushinga w’Itegeko nshinga wari umaze iminsi ukorerwa ubugororangingo muri Sena y’u Rwanda, ukaba wari uherutse kwemezwa 100% n’Abasenateri 26. Mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo nta mpaka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu nama yahuje ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru mu karere ka Africa y’Iburasirazuba yaberaga mu Rwanda, hasinywe amasezerano yo guhererekanya abagororwa no gushyiraho amabwiriza agenga ibinyabiziga muri ibi bihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro. Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni ayo guhererekanya abagororwa baba bari muri kimwe muri ibi bihugu […]Irambuye
Kimwe n’ahandi hamwe na hamwe mu gihugu, i Rubavu haravugwa ikibazo cy’amadini, bamwe bita ay’inzaduka, agandisha abayoboke bayo ntibagire icyo bakora bakirirwa mu byumba by’amasengesho. Abayobozi b’impuzamatorero muri aka karere nabo bavuga ko iki ari ikibazo. Menshi muri aya madini ngo ni ashingwa n’abapasitori baba bavuye mu yandi madini kubera amakimbirane ahanini ashingiye ku ndonke […]Irambuye
Ubuyobozi mu Karere ka Kirehe buravuga ko buhangayikishijwe n’isuku nke ikigaragara mu baturage. Nubwo ngo bagerageje gushishikariza abaturage kuyirinda, ngo biracyari ikibazo kuko bamwe batumva impamvu yabyo. Umwaka ushize Perezida Kagame yasabye ababyeyi, abayobozi n’abarezi gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo by’isuku nke abihereye ku bana yabonye barwaye amavunja. Mu igenzura riherutse gukorwa n’ababishinzwe barimo n’ubuyobozi […]Irambuye
Thacien Manirareba yavutse mu 1982, afite ubumuga bw’amaboko n’amaguru, abaturanyi bamwe nibo bamuzi kuko iwabo batajya bamushyira ahabona. Ikibazo cye cyamenyekanye cyane muri iki cyumweru ubwo se umubyara yagiye kwa muganga kongereza agaciro mutuel de santé k’abagize umuryango we bagasanga uyu mwana we ntajya atangirwa ubu bwisungane. Se nawe yarabyemeje. Ni umuryango utuye mu kagali […]Irambuye
Mu cyumweru gishize; Minisiteri y’Uburezi yamuritse ibyagezweho mu burezi mu mwaka w’amashuri wa 2014-2015 n’ibiteganywa kugerwaho mu mwaka utaha wa 2016-2017. Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu gahunda yo gucumbikira abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza kuko byaba ari ukwita ku bumenyi kuruta uburere kandi […]Irambuye
Uva rwagati mu mujyi wa Kigali werekeza nka Kimihurura uciye mu muhanda mugari mu masangano y’umuhanda ukomeza mu Kanogo n’ukata ujya Kimihurura ahitwa Sopetrad hakunze kuba hari abapolisi, abatwara imodoka bamwe bavuga ko aba bapolisi babandikira ibyaha bitandukanye babarenganyije ngo bagendeye ku byo babwiwe ku itumanaho n’abo ruguru ukiva kuri Payage. Bakavuga ko bidakwiye guhana icyaha […]Irambuye
Nyuma y’amakuru y’uko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu basezeye ku mirimo yabo mu cyumweru gishize, ubu mu Karere ka Rusizi haravugwa isezera ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 11; Ubuyobozi bw’Akarere bugasaba abaturage gutuza kuko ngo nta gikuba cyacitse. Mu cyumweru gishize, Akarere ka Rusizi katakaje abakozi bane barimo Lea Uwirereye wayoboraga Umurenge wa Gashonga, Sebagabo Victor wayoboraga Umurenge wa […]Irambuye