Rubavu: Abayobozi b’amadini amwe barashinjwa kugandisha rubanda
Kimwe n’ahandi hamwe na hamwe mu gihugu, i Rubavu haravugwa ikibazo cy’amadini, bamwe bita ay’inzaduka, agandisha abayoboke bayo ntibagire icyo bakora bakirirwa mu byumba by’amasengesho. Abayobozi b’impuzamatorero muri aka karere nabo bavuga ko iki ari ikibazo.
Menshi muri aya madini ngo ni ashingwa n’abapasitori baba bavuye mu yandi madini kubera amakimbirane ahanini ashingiye ku ndonke muri ayo madini, maze nabo bakajya ku ruhande bagashinga ayabo.
Abaturage bamwe batunga urutoki Leta idahwema gutanga ibyangombwa ku madini avuga buri munsi nka za business.
Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko abazafatirwa mu cyuho biriza abaturage mu byumba by’amasengesho bagomba kubiryozwa.
Callixte Mugabonake umuturage muri aka karere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko aho uciye hose muri za ‘quartiers’ ubu uhasanga ibyumba by’amasengesho ukabibwirwa n’uko amasaha yose y’umunsi uhaciye usanga basakuza ngo bari gusenga.
Mugabonake ati “Nta kindi ni business, aba baturage ba pasitoro abo baba babashakamo amaturo yo kubatunga nta kindi. Ikibabaje ni uko batanabaha umwanya wo kujya gukora ngo babone ayo mafaranga babazanira.”
Bishop Simon Masasu umuyobozi wa Restoration mu karere ka Rubavu yemeza iki kibazo gihari avuga ko hakwiye gushyirwaho gahunda kuko ngo nubwo utabuza abantu gusenga ariko buri kintu kigira umwanya wacyo.
Bishop Masasu yavuze ko abayobozi b’amadini bakora ibikorwa nk’ibyo byo kugandisha abantu kubireka kuko bitubaka sosiyete nyarwanda.
Theodore Magarambe umunyamakuru ukora ikiganiro cy’iterambere mu madini kuri radio ya Rubavu yabwiye Umuseke ko hari abayobozi b’amadini nk’ayo bamaze gusenya ingo bahanura ibinyoma ko hari ibibazo mu ngo baba bagezemo byuko umugore afite undi mugabo cyangwa umugabo afite undi mugore ibi bituma umugore n’umugabo batana burundu.
Janvier Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko amadini ahabwa ibyangombwa byo gukora kuko aba yujuje ibisabwa.
Gusa Murenzi avuga ko niba hari ababikoresha nabi bazafatwa bakabiryozwa.
Uyu muyobozi yaburiye kandi abaturage gushishoza bakirinda abaza kubamaraho utwabo n’ababagandisha ntibabashe kujya gushaka ibyo bakora no gukora ngo bari mu masengesho.
Ahenshi muri aya madini usanga abayobozi bayo bahora bashishikariza abayoboke ngo bazane amafaranga y’inyubako z’inzu z’Imana, ari naho ngo amaronko yabo yaba aturuka.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntabwo arukugandisha rubanda, nukureba imbere hazaza niba bari kutubwirako ubutegetsi dufite buzagumaho kugeza muri 2034, birumvikana ko ejo nzamera nte ari ikibazo gikomeye.
Mubareke bakorere Imana
Comments are closed.