Kigali: Kuri ‘Payage’ hari abatwara imodoka bavuga ko Police ibarenganya
Uva rwagati mu mujyi wa Kigali werekeza nka Kimihurura uciye mu muhanda mugari mu masangano y’umuhanda ukomeza mu Kanogo n’ukata ujya Kimihurura ahitwa Sopetrad hakunze kuba hari abapolisi, abatwara imodoka bamwe bavuga ko aba bapolisi babandikira ibyaha bitandukanye babarenganyije ngo bagendeye ku byo babwiwe ku itumanaho n’abo ruguru ukiva kuri Payage. Bakavuga ko bidakwiye guhana icyaha ugendeye ku mabwire utiboneye. Police yo ivuga ko nta mupolisi uzindurwa no kujya mu muhanda kurenganya abashoferi.
Ku muhanda uzamuka hari imodoka ya Police ikunda guhagarara ku nzu ikoreramo kompanyi ya LG n’ibitaro by’amaso, iba irimo umupolisi ureba umuvuduko imodoka ziriho cyane cyane iziri hakurya mu muhanda umanuka, areba niba uyitwaye atari kuri telephone, niba bambaye imikandara n’ibindi…
Iyo hagize ikosa ‘abona’ ahita abwira uwo hepfo kuri Sopetrad agahana iyo modoka runaka. Abatwara imodoka bakavuga ko ibi kenshi babihuriramo n’akarengane.
Umuseke kuri uyu wa kane wasanze abashoferi babiri bari kwandikirwa amakosa, maze bavuga ko barenganyijwe bikomeye.
Umwe ati “Njyewe namanutse hano (payage) bisanzwe, ngeze hepfo umupolisi arampagarika ngo ‘zana ibyangombwa’… ngo ‘wirukaga’…. Nti ubonye niruka? Wowe urampagaritse mpagaze kuri metero zirenga 10, nirukanse njya he?… Ati ‘ruguru babimbwiye….’ Nti none niba babikubwiye biraba byo?….Kuko yavuze?… Nyereka apareil igaragaza speed y’umuntu.”
Mugenzi we na we bandikiraga avuga ko na we ngo afashwe kuko umupolisi wo ruguru ngo yabwiye uwo hepfo ko imodoka ye yihutaga.
Aba icyo bahurizaho ni uko Polisi ishami ryo mu muhanda ibarenganyije kuko ngo utahana umuntu umuca amafaranga angana kuriya ugendeye ku byo wabwiwe n’undi.
Bakavuga ko aba bapolisi bakwiye kuba bafite ibikoresho byerekana ko umuntu yarengeje umuvuduko ntarengwa kugira ngo abihanirwe koko bigaragara. Nk’uko hari indi mihanda cyane iyo mu Ntara, aho abapolisi baba bafite ibi bikoresho bipima umuvuduko.
Kuri uyu muhanda ukirenga kuri ‘Payage’ hari icyapa kibuza utwaye ikinyabiziga kurenza umuvuduko wa 40Km ku isaha. Hepfo gato mu ikorosi hari ikindi cyapa nk’iki.
Nta mupolisi uzindurwa no guhana abashoferi – Spt Ndushabandi
Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yavuze ko ahantu hose hashyirwa icyapa haba hari impavu bitewe n’imiterere yaho ngo bifashe abakoresha inzira kumenya uko bitwara ku butumwa icyapa gitanga.
Avuga ko kuri uriya muhanda haberaga impanuka nyinshi, abantu bakagonga za ‘feux rouge’ n’imodoka zikagongana kuko ngo hacuramye kandi hari ikona, imodoka ngo zigakunda kuhagenda ziruka cyane.
Spt Ndushabandi ati “Byabaye ngombwa ko hashyirwa icyapa gisaba ko badakwiye kurenza umuvuduko wa 40Km ku isaha, uyu ni umuvuduko ufasha umushoferi kudateza ikibazo runaka.
Uvuye kuri ‘feux rouge’ za ‘payage’ kirahari, wamanuka ugeze muri rya kona naho kirahari kugira ngo byibutse wa muntu akomeze azirikane ko aho hantu asabwa kutarenza 40Km ku isaha. Kuba kigaruka inshuro imwe cyangwa ebyiri kandi gitanga ubutumwa bumwe nta kibazo biteye .”
Spt Ndushabandi we yemeza ko umupolisi uhagarara hariya kuri ‘feux rouge’ aba afite icyuma gipima umuvuduko, ngo aba akora inshingano ze zisanzwe. Gusa abakoresha uyu muhanda bo bavuga ko aba bapolisi kenshi cyane nta byumba bigaragaza umuvuduko baba bafite.
Spt Ndushabani ati “Umupolisi mu muhanda aba yazindutse agiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ngo abantu bakoreshe umuhanda neza ntabwo aba yazindutse aje gushaka umushoferi runaka bafitanye ikibazo.
Niyo mpamvu rero ukwiye kugira icyizere ukumva ko umupolisi uri mu muhanda yaje kugufasha gukoresha inzira nyabagendwa mu buryo bwubahirije amategeko kurusha kumva ko yazinduwe no kuguhanira ibyo utakoze.
Ni umwe (umuntu) ku ijana wishimira guhanwa n’ubwo hari ijana baba bakoze amakosa.”
Urenganyijwe ngo Police ni yo imurenganura
Spt Ndushabandi yabwiye Umuseke ko muri bariya bapolisi babiri baba bari kumwe ku muhanda, umwe aba akuriye undi. Avuga ko iyo umwe akurenganyije wegera mugenzi we, na we atashobora kubyumva ngo wandikira urwego rwa Polisi rushinzwe kurenganura.
Ibaruwa yawe igezwa kuri Komite yashyizweho muri Police ishinzwe kurenganura ihuriwe n’amashami arimo n’iry’ibizibiti, iyi komite ngo iricara igasuzuma ikibazo cyawe byaba bifite ishingiro igihano wahawe kigahindurwa.
Spt Ndushabandi ati “Hejuru yabo hari umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, utanyuzwe n’ibyaba uyu na we wamugezaho ikibazo, aricara akareba raporo y’iriya komite agatumiza impande zose nawe urimo (urega) mukareba icyakorwa.
Ntabwo uzananirwa kurenganurwa n’umupolisi usanze ku muhanda, ngo unanirwe kurenganurwa na ya komite ishinzwe kurenganura ihari, ngo unanirwe kurenganurwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda maze uvuge ko uri mu kuri.”
Umva uko uyu wafashwe abivuga
Photos/JP Nkundineza/Umuseke
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Police yo mu muhanda ni abagenzacyaha, bakaba abashinjacyaha kandi bakaba abacamanza.
Nukwemera tukayatanga kuko ntawe ushobora kukurenganura. Icyo kintu rwose abadepite ntabwo bakibona nyamara Tramsparency Rwanda ntihwema kubuvuga.
Ntakundi nyine
@mana we
Wowe wiyise “mana we” ibi uvuga ngo abantu (abashoferi) bakwiye kwemera bagatanga ayo mafaranga Police ibaca uko yishakiye, ngo kuko nta kundi byagenda, Oya ibyo sibyo. Iyo ubona warenganyijwe ushyikiriza ikibazo cyawe abashinzwe kukurenganura, ntabwo wapfa gutanga gusa amafaranga yose baguciye ngo ni uko nta wuburana n’umuhamba. Iyo “attitude défaitiste”/ “defeatist attitude” igomba kuva mu bantu.
Ese ubundi ko hari icyapa kuki batandika violation du panneaux bakandika exces de vitesse ya 50000 si ikigaragaza ko ari ugushaka cash kuruta guhana koko
Ibi bintu Ni murwego rwo gushaka cash,nange baranyandikiye ngo uwaruguru yamubwiye,ntamabwire aba mumategeko yumuhanda.hashyirweho camera zipima umuvuduko imwe itanga ifoto,naho ubundi nta mupolisi wakurenganura,
Muzasubire kwiga amategeko, ubundi niba police yaguhaye contravention ntago ari meme police yakwiye kukurenganura nkuko police atariyo yakwiye gushyiraho ibyapa mugihugu gif ite ministere de transport , ubucamanza nibwo bwakwiye kureba niba umuntu yarenganye , ntawuburana numuhamba
Umuvuduko ntago ureberwa kuburyo imodoka igenda,ahubwo upimishwa ibyuma byabugenewe ukanagaragaza n’ingano y’umuvuduko.ubuse uyu mugabo bandikiye bavugako yarengeje 40 bashingiye kuki?bakavugako se yagenderaga muri kangahe haruta 40?
Kurenganura biruta kurenganya uti kunyungu z’igihe gîto.
Ibaze buri muntu agiye arenganya umugana
Ndashaka kuvuga kuri iyi nkuru kuko nanjye hari uburyo mfatamo polisi yo mu muhanda:
1. Nemera ko kuba polisi iri mu muhanda hari icyo bimariye abanyarwanda pe.
2. Ariko nanone iyo nitegereje ibyo Polisi ikora abashoferi mu muhanda usanga habuzemo ubunyamwuga: Kugendera ku mabwire, kwikakaza no kudashaka kumva ukuri. Iyo akwandikiye akurenganyije akubwira ko iba ushaka kurenganurwa ugomba kwandika; ariko bakirengagiza ko icyo gihe uba uri muri position de faiblesse, aho urwego ahagarariye rubogamira ku mupolisi. Reba nawe icyo Ndushabandi yihutiye kuvuga. Ibi byerekana uko ikirego cyawe kizakirwa. Ikindi iyi process ifata igihe kinini ku buryo uhitamo kuyabajugunyira. Kubera ko nabo bazi ko udashobora gutsinda urwo rubanza, ibyo kwandika ni byo basigaye baragize igikangisho! Ngo genda wishyure kandi niba utanyuzwe wandikire polisi izakurenganura! Kurega uwo uregera si ubutabera!
3. Abapolisi si imana rwose bashobora kwibeshya, ni abantu bagira amarangamutima ku buryo abshobora kukurenganya bitewe n’ibyo yahuye na byo iwe mu rugo cg mu nzira aza ku kazi, cg se musanzwe mufite icyo mupfa! Hari n’igihe akwandikira ukabona ko yatumwe gushaka cash gusa.
4. Njya numva ngo mu nshingano zabo harimo kwigisha no gutanga inama, ariko sindigera mbona umpagarika ngo angire inama. Ahubwo bihutira kwaka ibyangombwa no gushishimura contrevention! Kandi n’iyo wasaba imbabazi ntashobora kukumva. Mbese amakosa yo mu muhanda ni criminel koko ku buryo utakumva umuntu ugusaba imbabazi anemera ko agiye kwisubiraho?
5. Bashoferi bagenzi banjye, mureke natwe tumenye ko bariya batypes ntabunyamwuga bafite maze twe tugerageze gutwara neza twirinda kubatiza umurindi mu kuturenganya.
Uwo tudahuje kumva ibintu kimwe anyihanganire.
Murakoze!
Nubwo wiyise Police ndagushimye pe. Ibintu uvuze nibyo ijana ku ijana. Police yo mu muhanda nta bunyamwuga ifite cg se bafite ikindi kintu baba batumwe(Cash). Bikunda kuvugwa ko baba bagomba kwibonera salaire zivuye muyo binjiza muri contrevention. Ibi rero ntabwo aribyo kuko bizatuma abantu bose babatakariza ikizere. None se mbabaze koko wahana umuntu ukurikije amabwire? Njyewe nzi umuntu w’Inshuti yanjye watambutse kuba la Colombiere bahita babwira aba peage ngo bamufate yavugiraga kuri telephone. ahageze baramuhagarika ati ntayo navugiyeho. arayibereka bati wabisibye. Abasigira permis asubira la Colombiere gutongana nabo. Baramureka bamusubiza Permis ye. Ibi rero bigaragaza ko ushobora no gushyira akaboko ku itama wamunyuraho akagirango wayivugiragaho. Harimo akarengane kenshi kandi igihe abantu nka NDUSHABANDI batarabyumvga tuzakomeza turengane. ariko tuzavuga mpaka bihinduwe.
Traffic Police hari igihe usanga ibyo bakora biteye kwibaza rwose. Nawe se abantu bagenda bakihisha boshye agaca gaturamiye inkoko cg injangwe ituramiye imbeba! Ntashaka kujya ahagaragara ngo bamubone ahubwo arihisha. Ikindi guhana njye mbona ataribyo bigabanya impanuka zo mu muhanda. Ndatanga urugero: bigeze guca amagare mbere y’uko HE aca iteka ko nta munyarwanda ubujijwe kugenda mu muhanda igihe akurikije amategeko yo kuwugenderamo. Koko se amagare niyo yatezaga impanuka? Bakabaye bashakisha umuti w’impanuka bakareka guhiga amafaranga bahanira abantu ibyaha bitari nabyo. Exces de vitesse umuntu atwariye muri 45 ngo ni uko hari icyapa cya 40. None se kuki bitaba violation de paneau ko aricyo kiba cyakozwe nk’ikosa. Ikindi njye nasanze bariya ba police ba traffic bamwe babab batanazi n’amategeko ahubwo. Hari ababa basanzwe barenganya abandi bya kamere mbese ni birebire nako. Bwakwira bugacya. Icyakora nibadushakire speed governors nibura turebe ko icyitwa umuvuduko cyarekeraho kuduteza impanuka. Ariko ntibivuze ko nabwo impanuka zizaba zishize hari uburyo bwinshi byakoreshwa mu kuzigabanya ariko ibihano bikakaye byo mba ndoga Rwambika bimaze imyaka n’imyaniko icyo nkeka byamaze ni ukwinjiriza leta amafaranga cg se korohereza abapolisi kubona ka bituga. Umunsi mwiza kuri mwese.
Ibyo bintu rwose traffic police badufashe kuko birakabije, si kuri peage gusa no kumuhanda wa Kacyiru ugana kuli immigration, bajya babibikora. Umupolice yahagaze kuri minagri n’icyombo gusa, akajya ahamagara mugenzi we uhagaze kuli immigration ngo fata iyo modoka, kandi icyapa kiri muli metero nka 500 (eglise) uvuye aho uhamagara ari. Nibadufashe kabisa kuko ubundi tubaziho ubunyamwuga ariko ibyo rwose bica intege. Kugendara kuri bambwiye ntabwo biri professionnel!
ndushabandi urabeshye urihanukira ngo peyage haba icyuma gipima umuvuduko urabeshye uriya muhanda was special ntacyuma gusa upfuye kwivugira ese umupolice we utwaye imodoka amategeko ntamureba ko we avugira kuri telphone aka violant ibyapa mutateza accident ko mutabahana example imodoka yishye abapolice harimo cip mugabo Zu umuvuduko imodoka ya kayonza yishe cPl god abandi bagasara byagenze bite ndusha ceceka nimukarenganye abashoferi mwitwaje ko muyobora rwose
Harimo akarengane gusa nuko ntaho wabibariza. Nanjye barayaciye ndayatanga ariko nanubu sinemera ikosa nakoze ngo narimfite umuvuduko. Ijisho ntiripimisha umuvuduko w’imodoka, ko dufite ibyuma bizipima kuki batabikoresha!!!! Bamenye ko tuba tuharenganiye ikindi kandi bajye bumva n’ibyo abaturage babasaba ntibakibande mukwisobanura, na bo ni abantu bashobora gukora amakosa. None se amakosa yakosorwa irindi kosa!!!!
Iyo abaturage bakomeze kwerekana akarengane bari kugirirwa kuki mutagahagarika koko!!! Mutegereje ko Our Exellency ari we ubicyemura
Sha njye narumiwe. Wagirango baba batumwe cash. Uzi ku muhanda kigali-huye? Nikibazo. I huye mu mujyi rero banazifata ziparitse ahabugenewe ngo nta binyoteri ntamazi ya essui-grass kandi izuba rivuza ubuhuha nubirahure bisa neza wenda gusa wibagiwe kuyashyiramo. Njye barampahamuye ndayigurisha kuko cash zari zigiye kunciraho
Dear Friends dusangiye umuhanda jye mumbabarire igitekerezo cyanjye gitandukane nibyanyu ntihagire unyumva nabi. baramfashe kumuhanda wamabuye sonatube bambwira ko naciye sens unique ariko nagiye Kwa Kabuga nakirwa na afande Gerard anyakira neza, afata umwanya yumva ikibazo cyanjye yohereza umupolice gukurikirana ikibazo cyanjye amuha report ko narenganijwe nuko arampamagara ngo NINZE KURI OFFICE BAMPE IBYANGOMBWA BYANJYE byaranshimishije cyane. NTIHAKAGIRE URENGANIRA MUMUHANDA MUJYE MWITABAZA INZEGO ZA POLICE ZIBISHINZWE MUZARENGANURWA. MURAKOZE
Ni ukubaho ubuzima bwo gusahuranwa, urusha undi intege niwe wegukana byinshi!!!! Ubwo se icyo cyuma cyo gipima umuvuduko n’iki kikwereka ko imodoka iwufite ari iyawe? None se ibyo byuma byo byaba bimaze iki ?baba babigurira iki bagiye bakoresha telephone uwo hepfo akabwira uwaruguru ngo FATA iyo modoka runaka !!!!!!! AKARENGANE
Comments are closed.