Digiqole ad

Rusizi: Abayobozi 18 beguye mu cyumweru kimwe, Mayor ati “nta gikuba cyacitse”

 Rusizi: Abayobozi 18 beguye mu cyumweru kimwe, Mayor ati “nta gikuba cyacitse”

Nyuma y’amakuru y’uko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu basezeye ku mirimo yabo mu cyumweru gishize, ubu mu Karere ka Rusizi haravugwa isezera ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 11; Ubuyobozi bw’Akarere bugasaba abaturage gutuza kuko ngo nta gikuba cyacitse.

Frederic Harerimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi (Photo:K2D).
Frederic Harerimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi (Photo:K2D).

Mu cyumweru gishize, Akarere ka Rusizi katakaje abakozi bane barimo Lea Uwirereye wayoboraga Umurenge wa Gashonga, Sebagabo Victor wayoboraga Umurenge wa Nkungu, Placide Sibomana wayoboraga Umurenge wa Nkombo na Murenzi Leonard wari uhagarariye BDF mu Karere.

Nyuma hafi y’icyumweru kimwe, ubu i Rusizi haravugwa iyegura ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 11, abashinzwe ubworozi, abashinzwe VUP n’abandi.

Frederic Harerimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko kuba abakozi b’Akagari cyangwa Umurenge basezera ku mirimo yabo nta kibazo kirimo kuko ‘Status’ igenga akazi kabo ibyemera.

Kubwa Harerimana, ngo ni byiza kuba barumvise hari ibyo batagezeho neza bagasezera.

Nubwo atemeza ko hari isano riri hagati y’abayobozi basezeye muri iki cyumweru n’abasezeye mu gishize, uyu muyobozi avuga ko kuba hari abayobozi b’imirenge bari beguye, nyuma bamwe mubo bakoranye nabo bakumva hari ibyo batagezeho bakegura nta kibazo kirimo.

Ati “Nta gikuba cyacitse,…abaturage batuze bakomeze bakore imirimo ibateza imbere ubwabo, ndetse iteze imbere Akarere…”

Harerimana asezeranya abaturage ko Serivise babonaga ku tugari n’imirenge bitazahungabanywa n’uko hari abasezeye ku mirimo yabo. Akarere ngo bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo Serivise abaturage bakuraga kubasezeye ku mirimo bakomeze bazibone.

Ati “Imiyoborere mu Rwanda yubakitse ku buryo umuyobozi runaka mu kagari, mu murenge cyangwa mu karere iyo avuyeho ubuzima bw’urwo rwego budahungabana.”

Kubyerekeranye no kuba abasezeye bakurikiranwa n’ubutabera dore ko hari amakuru avuga ko baba barakoze amakosa muri gahunda zo guteza imbere abaturage ‘VUP’; Harerimana yavuze ko bitari mu nshingano z’Akarere, bityo ngo inzego zibishinzwe hari ibyo zibakekaho zabakurikirana.

Ubuyobozi w’Akarere ka Rusizi buvuga ko butari bwatangira gushaka abasimbura abasezeye ku mirimo kuko ngo batari bamenya abasezeye bose.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko umuntu wagize Freddy mayor we nuwahe?nzaba mbarirwa.niyo mpamvu Rusizi idateza gutera imbere

  • Bwana Mayor, aya magambo wavuze ngo “nta gikuba cyacitse” sinzi niba uzi uburemere bwayo.

    Birababaje kubona mu gihe abayobozi bo mu karere ubereye umuyobozi bagera kuri cumi n’umunani (18) beguye ku mpamvu z’imicungire mibi n’imikorere mibi ibaranga, wowe utinyuka ukabwira abanyarwanda ngo “nta gikuba cyacitse”

    Ayo magambo wavuzwe, nawe wari ukwiye kuyabazwa n’abakuyobora ugasobanura neza icyo ushatse kuvuga, kuko twe twayumvise byatubabaje.

  • ubwo mayor yumva ntamungenge afite iyo avuga gutyo ataraza kuyobora rusizi ko bari bataregura.nge numva ikibazo ari uwo mayor udashobotse .mayor urebye nabi wowe ushobora kubakurikira kdi wowe bagusezereye nubwo bo wabananije bagasezera nuruhinja rwabona ko ariwowe kibazo

  • Ngo nta gikuba??? Cyacitse?? Ariko igikuba gicika ryari???? Mû Rwanda…harya kubera ko habaye bibi cyane Ubu kugira ngo ikintu tugihe uburemere ni ukubanza kureba niba kitari hejuru y Ibyabaye?? Ubu nyamara tuzikanga nabyo nta garuriro…..

    • inzego zitandukanye z’ubuyobozi nizi haguruke zisuzume iyomvugo y’u buyobozi bwakarere karusizi burebeko ibyo bavuga aribyo tutazajya gusanga ahubwo babivuga macuri negatif niyitwe negatif, positif nayo yitwe ukwiri hatagira abashaka kwigira bamiseke igorohe hashingiwe kunyugu zitariza abaturage kd nizereko abayobozi bose bakabaye bagendera kunyugu zabaturage bayora hatagendewe kumakuru Major cg Nabandibose barihafi aho (hafishyaka kuvuga n’abarihafi yi inyunguz
      abo bwite, batarebako inyungu y’umuturage arukuyoborwa n’umuyobozi ashaka) nizerako dufite ubuyobozi buzigushishyoza ukuri kujya ahagaragara ahari ikosa rikosoke
      Major atabeshya abantu ngontarujijo rurimo murakoze

      • nuko rero abazavuga ko murwanda hari akarengane, ntimuzihutire kubahakanya ahubwo muge muhera hasi mushishoze murebe ko ntarubanda rugufi rubigenderamo bamwe bakibwira inzego zo hejurur ko ibintu ari sawa sawa! n’ubwo imvugo ya mayor imutamaza, abo bayobozi ntibarikugenda badafite icyo bahunga. antabwo nabo bari kwegura gusa cyane ko akazi kabaye ibara kuri benshi baho i cyangugu.

Comments are closed.

en_USEnglish