Digiqole ad

Nyamagabe: Umusore ufite ubumuga amaze imyaka myinshi afungiye iwabo

 Nyamagabe: Umusore ufite ubumuga amaze imyaka myinshi afungiye iwabo

Thacien Manirareba yavutse mu 1982, afite ubumuga bw’amaboko n’amaguru, abaturanyi bamwe nibo bamuzi kuko iwabo batajya bamushyira ahabona. Ikibazo cye cyamenyekanye cyane muri iki cyumweru ubwo se umubyara yagiye kwa muganga kongereza agaciro mutuel de santé k’abagize umuryango we bagasanga uyu mwana we ntajya atangirwa ubu bwisungane. Se nawe yarabyemeje.

Se w'umusore wamugaye aje kongerera agaciro mutuel yabo yiyemereye ko uwo mwana we asanzwe atamuvuza
Se w’umusore wamugaye aje kongerera agaciro mutuel yabo yiyemereye ko uwo mwana we asanzwe atamuvuza

Ni umuryango utuye mu kagali ka Nyabisindu mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe, umusore wabo w’imyaka 33 ubu, afite umuvandimwe umwe, akabana na se na nyina batajya bamushyira ahabona nk’uko abaturanyi babo babibwiye Umuseke.

Se w’uyu musore, agiye ku kigo kigo nderabuzima kongeresha agaciro ubwisungane mu kwivuza nibwo bamubwiye ko babona ko afite undi umwana we atari gushyira ku rutonde rw’abo mu rugo bakeneye mutuel.

Umwe mu bakozi b’aha yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yemeye ko koko uwo mwana ahari ariko arwaye mu mutwe, yamugaye kandi atava mu rugo bityo atamushyira kuri gahunda yo kuvuzwa.

Vincent Mumararungu uyobora Akagali ka Nyabisindu yabwiye Umuseke ko iki kibazo gishingiye ku myumvire bo bakimenye kuri uyu wa kane ubwo uyu mugabo yari ku kigo nderabuzima kongeresha agaciro mutuel de santé.

Mumararungu ati “Nkimara kubimenya nahise nsaba umukuru w’Umudugudu kujya ku rugo rw’uyu mugabo akareba impamvu uwo mwana yashyizwe mu kato bingana bityo, maze bakareba icyo bakora kuri iki kibazo.”

Ubushakashatsi bwamuritswe tariki 20 Kamena 2014 bwerekanye ko mu Rwanda cyane cyane mu cyaro hari imiryango ifungirana abana bafite ubumuga mu nzu nk’imbohe, ngo bakitwaza ko banga ko bahohoterwa.

Ubu bushakashatsi bwavuze ko aba bamugaye bafungiranwa gutya ari ihohoterwa naryo ubwaryo ryiyongera ku rindi bakorerwa aho baba bafungiye nko kwimwa ifunguro, kutitabwaho, kubwirwa no kuvugirwaho nabi, gukubitwa, kunenwa n’ibindi bibi.

Benshi mu bafungiye mu miryango nka Thacien Manirareba ngo ntibiga, ntibavuzwa kandi ntibahabwa iby’ibanze mu buzima imiryango yabo iba igomba kubaha.

Mu Rwanda ibarura ryerekanye ko abafite ubumuga bagera ku 446 453 muri rusange, ni ukuvuga 5,7% by’abatuye u Rwanda.

Icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, cyo mu 2012 kivuga ko nibura 15% by’abatuye isi babana n’ubumuga butandukanye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi myumvire ntikwiye muri vision tugezemo. Uyu mwana yabujijwe uburenganzira n’ababyeyi be aribo bagombye kubuharanira. Birababaje.
    Bari bakwiye kubihanirwa bikabera abandi urugero.

Comments are closed.

en_USEnglish