Digiqole ad

Nta mwana wo mu mashuri y’incuke n’abanza ukwiye gucumbikirwa – MINEDUC

 Nta mwana wo mu mashuri y’incuke n’abanza ukwiye gucumbikirwa – MINEDUC

Mu cyumweru gishize; Minisiteri y’Uburezi yamuritse ibyagezweho mu burezi mu mwaka w’amashuri wa 2014-2015 n’ibiteganywa kugerwaho mu mwaka utaha wa 2016-2017. Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu gahunda yo gucumbikira abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza kuko byaba ari ukwita ku bumenyi kuruta uburere kandi ari bwo bw’ibanze.

 

Icyemezo cyo guhagarika burundu gahunda yo gucumbikira abana mu mashuri y’incuke abanza kemejwe mu nama y’Abaminisitiri yo muri Gicurasi, gisohoka mu iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ibigo 34 byari bisanganywe iyi gahunda byahawe imyaka itatu yo kuba bitarangwamo umwana wiga adataha iwabo.

Mu ntangiro z’uku kwezi ubwo habaga umuhango wo gushimira abanyeshuri basoje amasomo mu ishuri Akagera International School (rimwe mu mashuri acumbikira abana biga mashuri y’incuke n’abanza) umuyobozi w’iri shuri Abdulwahab Shabani Harerimana yavuze ko Leta ikwiye gukomorera ba rwiyemezamirimo bafite amashuri arimo iyi gahunda kuko bifitiye igihugu akamaro.

Yagize ati “…ababyeyi twari twabafashije gukura abana iyo za Uganda babajyanaga, bamwe bakanagwayo nta follow up, ariko nibura ubu babasha kubakurikiranira hafi, dufite impungenge ko ababyeyi bazabasubizayo, abana bacu bakazagwayo.”

Uyu muyobozi yanavuze ko ibi bizatera igihombo ba rwiyemezamirimo bafite amashuri nk’aya by’umwihariko iri ayoboye ritaramara igihe aho yavuze ko mu gucumbikira abanyeshuri ari imwe muri gahunda yafashaga rwiyemezamirimo kwishyura inguzanyo yatse muri banki kugira ngo ashinge iki kigo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke mu cyumweru gishize ubwo hamurikwaga ibyagezweho mu mwaka w’amashuri wa 2014-2015 Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba yavuze ko iyi gahunda ikwiye kubahirizwa kuko ari imwe mu bishimangira ireme ry’uburezi.

Ati “iyo tuvuga uburere, tukavuga uburezi tugomba kureba na environment (ahantu) umwana arererwamo, ntabwo leta yashyigikira ko abana b’incuke bagomba kuba bari hafi y’imiryango babo bakoherezwa bakajya kuba mu bigo, icyo gihe bashobora kugira ubumenyi ariko ntibagire bwa burere kandi tuzi ko uburere bw’ibanze bukomoka mu muryango.”

Minisitiri Musafiri avuga ko abashora imari mu burezi bakwiye kumva ko iyi gahunda itaje kubaca intege ahubwo igamije gutuma abana b’u Rwanda bagira uburere bw’abo bakomokaho.

Asa nk’ugira inama abashoramari; Musafiri yagize ati “ …ubundi ni byiza gushora imari aho itanga umusaruro ariko ntibikwiye kuyishora aho idatanga umusaruro rusange.”

Gutoza abana umuco no kwigira byinshi ku babyeyi babo ngo biri mu biza ku isonga ubwo hatekerezwaga iyi gahunda nk’uko byatangajwe n’umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier ubwo yasobanuraga iyi gahunda muri Gicurasi aho yavuze ko nta mubyeyi ukwiye kumva ko hari undi muntu ufite inshingano zo kwita ku mwana we.

Murekatete Rachel utuye mu mugi wa Kigali ni umwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu ishuri Akagera International School riherereye mu karere ka Kirehe, yavuze ko iki cyemezo cyumvikana neza ariko ko muri iki gihe ababyeyi batakibasha kubona umwanya uhagije wo kubonana n’abana babo bakwiye gutekerezwaho.

Ati “…bibaye byiza harebwa izindi ngamba ku buryo ibigo byifuza gucumbikira aba bana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bikagira standards runaka zubahirizwa kugira ngo umwana abashe guhabwa uburere bukwiye.”

Hasohoka icyemezo cyo guhagarika gahunda yo gucumbikira abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abanza, Leta yatangaje ko hashobora kuzashyirwaho amashuri yihariye ashobora kwemererwa gucumbikira aba bana, nk’amashuri yigamo abana bafite ubumuga runaka.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Icyemezo Leta yafashe gifite ishingiro. Ntabwo rwose byumvikana ko abana bato mu mashuri y’inshuke n’amashuri abanza bajya barara ku bigo bigaho kandi bafite imiryango yabo (ababyeyi babo) bagomba kuraramo bagahabwa uburere muri uwo muryango bujyanye n’umuco nyarwanda.

    Abashoramari baza gushora imari mu gihugu runaka icyo aricyo cyose bagomba kubahiriza gahunda n’amabwiriza ya Leta y’icyo gihugu, bagomba kubahiriza za policies zashyizweho mu nzego zinyuranye z’icyo gihugu, ntabwo bazana imari yabo gusa ngo bikorere ibyo bashatse ngo ni uko Leta irimo ishyira imbere ibyo gushora imari mu gihugu.

    Byaba bimaze iki se ko Leta yabona abashoramari benshi mu gihe urubyiruko rw’igihugu rwononekara.

    Uburere bw’umwana muto ahanini abukomora ku babyeyi, mu muryango yarerewemo. Iyo amaze gukura, usanga uko yarezwe akiri muto aribyo bimukurikirana, bimuranga aho ari hose. Abo bana rero barererwa mu bigo by’amashuri bigamo bakanararamo bakiri bato, ntabwo tuzi neza niba koko aho birirwa bakanarara bahabwa uburere nyabwo, kandi tujye tuzirikana umugani wa kinyarwanda uvuga ngo “umwana apfa mu iterura”.

    Umwana wo mu ishuri ry’incuke na Primaire urara ku kigo yigamo iyo aramutse ahawe uburere budahwitse, kuzamukosora ngo umushyire ku murongo ageze mu mashuri yisumbuye cyangwa muri Kaminuza byagorana cyane ku babyeyi.

    Ku bijyanye na bariya bashoramari bakeka ko amazu yabo bubatse ngo abe amacumbi yahomba, twabagira inama ko ayo mazu bayakoresha mu gucumbikira abana bo mu mashuri yisumbuye aho gucumbikira abana bo mu y’incuke n’abanza.

Comments are closed.

en_USEnglish