Mu nama mpuzamahanga yahuje ibihugu by’Afurika n’igihugu cy’u Buhinde, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yaganiriye n’abayobozi ba kiriya gihugu ku bufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu, ubu bufatanye bukaba bwitwa Indo-Rwanda cooperation. Bibanze ku cyakorwa ngo ubufatanye mu burezi hagati y’ibihugu byombi burusheho gushyirwamo ingufu. Muri uru rwego u Buhinde bwamaze gutangiza gahunda yo kuzamura […]Irambuye
Abaturage bagomba gutora abayobozi bazabagirira akamaro, abagore bagomba kwitabira kwiyamamariza imyanya mu nzego z’Ibanze, kwikosoza kuri lisiti y’itora byatangiye ejo tariki 12-30/2/2016, Komisiyo y’amatora irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bashishikariza abaturage kwikosoza, ikanasaba abujuje imyaka yo gutora kuzitabira amatora. Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko byakabaye byiza buri nama […]Irambuye
Kuri uyu wa kane urugaga rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ubuforomo, ku bufatanye n’ishyirahamwe rw’abarwayi ba Diabete (Igisukari), batangije ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bugamije kurwanya no kwirinda indwara ya Diabete. Ubukangurambaga burakorerwa mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, ababutangije bavuga ko buzafasha kugabanya umubare w’abantu bafatwa na Diabete batabizi. Ibikorwa bijyana n’ubu bukangurambaga, birimo […]Irambuye
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba baratangaza ko batashimishijwe n’uko Leta yafashe gahunda y’uko guhera mu mwaka w’amashuri utaha nta bana bo mu mashuri y’inshuke n’abanza bazamererwa gucumbikirwa ku ishuri. Bemeza ko iyi gahunda ntacyo yari itwaye kuko ngo bitababuzaga gukurikiranira hafi imyigire y’abana bityo bagasaba ko yakomeza na bo […]Irambuye
Bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ubu kiri kuvugururwa, mu ngingo yacyo ya 952 iteganya amande ahanishwa uwakoze amakosa yo mu muhanda. Umuntu wese utwaye imodoka akagonga umuntu agapfa ahita acibwa amafaranga ibihumbi magana atanu, nubwo biteganywa n’Itegeko abatwara imodoka baganiriye n’Umuseke bavuga ko igihano nk’iki cyagombye gutangwa ari uko byemejwe n’Urukiko ko uwagonze […]Irambuye
Tariki 31/12/2015 nibwo abagize komite nyobozi z’uturere bazaba barangiye manda zabo amatora y’abazabasimbura ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016. Akarere ka Rubavu kuva 2006 kamaze kuyoborwa n’abayobozi batanu muri manda ebyiri. Kuva kuri Barengayabo Ramadhan mu 2006 kugeza kuri Jeremie Sinamenye uriho ubu abaturage babwiye Umuseke ibyo babibukiraho bakoze n’ibyabananiye biba no mu byatumye begura. […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Nntara y’Iburasirazuba buratangaza ko icyatumaga ako Karere katesa imihigo ku kigero cyiza cyamaze kumenyekana, ngo ubu biteguye guhangana n’utundi turere mu kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru. Akarere ka Gatsibo gakunze kuza mumyanya yanyuma mu kwesa imihigo, ndetse bikaba byaranatumye bamwe mubakayoboraga beguzwa ku mirimo yabo. Ubuyobozi bushya bw’Akarere ka […]Irambuye
Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi kuri uyu wa gatatu ko Vianney Kagabo wayoboraga ikigega Agaciro Development Fund yitabye Imana. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mugabo yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yajyanywe byihutirwa kuwa gatanu ushize kubera uburwayi ari nabwo bwamuhitanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu mu gitondo. […]Irambuye
Mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ubuzima bw’umukobwa n’umugore yabereye i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu kabiri, abanyamategeko basobanukiwe n’amasezerano ya Maputo agena ibyo abakobwa n’abagore bo muri Afurika bafitiye uburenganzira mu bihugu byabo basobanuye ko abagore benshi mu Rwanda batazi iby’aya masezerano kandi Leta ikeneye kubafasha kuyamenya no kuyasobanukirwa kugira ngo bumve uburenganzira […]Irambuye
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umugororwa witwa Germain Mola ukomoka muri Kenya yari yaje kuburana maze agerageza gutoroka avanamo imyenda y’abagororwa akambara iy’abadafunze ariko ahita afatwa akigerageza gusohoka ahakorera urukiko nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bw’urwego rw’amagereza mu Rwanda, RCS. Germain Mola ufungiye icyaha cyo gucuruza abantu (human trafficking) […]Irambuye