Uwimana Collette, umukobwa wigaga mu Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG, mu mwaka wa gatatu agiye kuva mu ishuri bitewe no kubura amafaranga y’ishuri, ni mu gihe mu myaka ibiri yose ishize yafashwaga n’abagiraneza. Hari mu mwaka 2013, ubwo uyu mukobwa yahagurukaga i Musanze, Akarere akomokamo maze ajya kwiga mu ishami ry’ubuganga (Medicine) mu ishuri rikuru […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga igamije gushakira umuti ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe irimo kubera i Paris mu Bufaransa, Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yagaragarije isi ko u Rwanda muri gahunda zarwo z’iterambere zose rudasiga inyuma ibidukikije. Mu biganiro ku mushinga mwiza uba wemerewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga kigamije kurengera ibidukikije “Green Climate Fund (GCF)”; Minisitiri yagaragaje bimwe mubyo […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse cyane ku musaruro wagezweho mu myaka itanu (5) ishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko bwaje ku buyobozi busanga igipimo cy’abatuye ako karere bari munsi y’umurongo w’ubukene kiri kuri 61%, na none ubu imibare iheruka ikaba yaragaragaje ko bamanutse bakagera kuri 47,9%. Kubw’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO Francois ngo uyu ni umuhigo ukomeye […]Irambuye
Cyane cyane muri gahunda ya ‘Gira Inka’ aho bubatse umuco mubi bise ‘ikiziriko’ aho umuturage ajya guhabwa inka akabanza guha umuyobozi ikiziriko. Kimwe n’indi mico irimo guha impano abayobozi n’ibindi byose biganisha kuri ruswa, Urwego rw’Umuvunyi wrabihannye abayobozi ku nzego zitandukanye Iburengerazuba bari baje i Karongi gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa kuri uyu wa 01 […]Irambuye
Kigali – Dr Muhayimpundu Ribakare umuyobozi w’ishami ryo kurwanya agakoko gatera SIDA mu kigo cy’ubuzima RBC, yatangaje kuri uyu wa kabiri ko imibare y’abanduye SIDA mu Rwanda imaze imyaka 10 iri kuri 3% by’abaturarwanda kubera ingamba zakajijwe mu kurwanya ubwandu bushya no kurinda imfu z’abanduye kuko ngo 85% bafata imiti igabanya ubukana. Dr Ribakare yavuze […]Irambuye
Police y’u Rwanda yatangaje ko ku gihe cyatanzwe hasigaye iminsi 15 gusa ngo imodoka zitwara abagenzi muri rusange ngo zibe zashyizwemo utwuma turinganiza umuvuduko. Ibi ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iteka rya Perezida wa Republika ryo muri Gashyantare uyu mwaka hagamijwe gukumira impanuka zo ku mihanda zitwara ubuzima bw’abantu. Umuyobozi w’uru rugaga rw’abakora […]Irambuye
Ku matariki 21-22 Ukuboza 2015, ku nshuro ya 13 hazaba Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuza abayobozi bose kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Diaspora, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu banyuranye. Iyi ni inama ngaruka mwaka iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 168. Mu myanzuro 20 y’inama […]Irambuye
*Urega n’uregwa; amahirwe yo gutsinda angana ate? *Ibimenyetso n’ingingo z’amategeko ngo byombi ni iby’agaciro mu rubanza, *Ukuri buri gihe siko gutsinda urubanza Ngo “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana”, mu rubanza nta baburanyi bagwa miswi, ubutabera buberaho kumenya uwigiza nkana, urubanza ni nk’intambara, mu cyumba cy’iburanisha harebwa byinshi, ibimenyetso bigashyirwa imbere, igingo z’amategeko zigashingirwaho, […]Irambuye
Mu muganda w’igihugu wo kuri uyu wagatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi b’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) bifatanyije n’abaturage mu karere ka Rwamagana, nyuma y’umuganda boroza amatungo magufi kuri bamwe batishoboye. Amatungo magufi yatanzwe ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 500 000, zahawe abaturage […]Irambuye
*Akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu irigiswa ry’amafaranga miliyoni 58 yibwe akarere ka Nyanza, *Kuva Urugereko rw’Urukiko rukuru rukorera i Nyanza rwategeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, ntiyongeye kugaragara mu kazi, *Njyanama y’akarere yameye ubusabe bwe bwo kwegura by’agateganyo. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John Herbert yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Rucweri […]Irambuye