Abakobwa 7 bagize amanota ari hejuru ya 80% muri 454 barangije muri UTB
Ku wa kane tariki 21 Mutarama 2016, Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology and Business Studies_UTB) iyahoze ari RTUC, yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 454 barangije ibyiciro bitandukanye muri iri shuri, abakobwa bahize abahungu mu kugira amanota ari hejuru ya 80% ari benshi.
Impamyabushobozi zatanzwe ziri ku rwego rwa Certificates, Diplomas n’impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree), bitewe n’amasomo buri munyeshuri arangijemo.
Muri aba bahawe impamyabushobozi barindwi muri 11 bafite amanota ari hejuru ya 80%, ni abakobwa.
Iri shuri ngo ryishimira ko mu myaka ibiri ishize abarenga 30 baharangije bashinze company zabo, 85% by’abaharangije icyiciro rusange cya kaminuza kimara imyaka itatu bafite akazi, naho 99% by’abarangije amasomo y’igihe kigufi bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga.
Bimwe mu byanejeje abari muri uwo muhango ndetse n’abashyitsi bakuru bari bawitabiriye ni uko umwe mu bari bashoje amasomo ku rwego rwa Bachelor’s degree, ishami rya Travel and Tourism Management, yabaye umwe mu batangaga ibihembo ku banyeshuli bakoze neza abinyujije muri company ye yatangije yitwa ‘NZIZA TOUR AND TRAVEL’.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, abashyitsi, abafatanyabikorwa ba kaminuza biganjemwo afafite ibikorwa bifitanye isano n’amasomo y’igishwa muri UTB nka Hotel, AIRLINES, Travel companies, IT Companies,… n’ababyeyi b’abanyeshuli barangije.
Umuyobozi wa Kaminuza (Vice -Chancellor) Mr. KABERA Callixte yashimangiye ko intambwe yatewe ari igihamya y’urugendo rukomeye kaminuza imaze gutera. Yibukije ko hari byinshi bigihari bikenewe gukorwa.
KABERA yashimiye byimazeyo uwashinze iyi Kaminuza akaba ari na we uyihagarariye mu mategeko (Founder & Legal representative) Mrs. Zulfat MUKARUBEGA ku gitekerezo cy’indashyikirwa yagize cyo gushinga kaminuza itari isanzwe mu Rwanda.
Yashimiye kandi abagize Inama y’ubutegetsi, abayobozi n’abakozi ba Kaminuza, abarimu, abanyeshuli n’abafatanyabikorwa ku bw’uruhare rwabo mu kugera ku ntera yagezweho. Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’abaterankunga batandukanye ku mibanire myiza hagati yabo na UTB.
Hashimiwe Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu
Muri uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku barangije, abafashe amajambo bakunze kugaruka ku ruhare Guverinoma y’u Rwanda igira mu kuzamura uburezi ndetse n’iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.
Hagarutswe by’umwihariko ku miyoborere myiza iranga abayobozi bakuru b’igihugu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.
Abishimangira kimwe n’abandi bayobozi barimwo Dr. Emile RWAMASIRABO, umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya UTB aho yungirijwe na Amb. Fatuma NDANGIZA, ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa UTB (Chancellor) Umuholandi Dr. WIM KOUWENHOVEN, Mrs. Zulfat washinze iyi Kaminuza, yasobanuye neza ko intera kaminuza ya UTB igezeho iyikesha imiyoborere myiza y’igihugu ikangurira abaturage gukora cyane no guhanga udushya mu kwishakamo ibisubizo biteza imbere igihugu.
Aha Zulfat yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida KAGAME ko yemeye ubusabe bw’abaturage akemera kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Hashimwe cyane inkunga Leta y’u Rwanda ikomeje gutera UTB mu rwego rwo gufasha kugera ku ndoto zayo.
Bashishikarije abanyeshuli barangije na bo kuzaba intangarugero aho bazaba baherereye hose baharanira kuzana impinduka mu iterambere ryaho bikorera bashingiye ku rugero rwiza rutangwa n’abayobozi b’igihugu.
Abarangije bahawe impanuro bazagenderaho
KABERA yifashishije amagambo y’Icyongereza yagize ati “Education is what remains after one has forgotten everything they learned in school”.
Akomeza yifashisha amwe mu magambo yavuzwe n’abahanga nka Martin Luther King aho yagize ati “Intelligence plus character is the goal of true education” ndetse na Victor Hugo wagize ati “ the highest result of education is tolerance”.
Ubu butumwa umuyobozi wa Kaminuza yahaga abaringije bwari bugamije kubakangurira guhuza ubumenyi bigiye muri UTB ndetse n’indangagaciro nziza, bisobanura uburezi bwa nyabwo buzabafasha nyuma yo gusohoka muri UTB, bityo bakazamura ibendera rya Kaminuza mu Rwanda no ku isi hose.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ubuyobo bw’iyi kaminuza bwasobanuye ko kugira ngo iri shuli rihindurirwe izina byatewe no kwaguka ku rwego rwa za kaminuza kuko bamaze kuzuza ibiranga Kaminuza, kwagura amasomo n’inyubako bakoreramo.
Abarangije basabwe kutavuga ibyo bize
Mu Ijambo rye umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuli Makuru ari na we wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi muri uyu muhango, Dr. Innocent MUGISHA SEBASAZA yashimiye byimazeyo abarangije amasomo, ariko cyane cyane mu mvugo igararagaza ko abitsindagira yasabye abarangije kutagenda babwira abakoresha ngo twize ibi….
Ati “Ahubwo muzagende mubereka ibyo mushoboye gukora. Umusaruro muzatanga ni wo uzagaragaza ibyo mwize koko.”
Uwavuze mu izina ry’abarangije amasomo Miss. UWASE Ummu yagarutse ku rugendo rw’imyigire yabo ashimira cyane ababyeyi, ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu ku nkunga ikomeye ibagejeje ku bumenyi basohokanye muri iyi Kaminuza.
Yasezeranyije ko ku isoko ry’umurimo bazitwara neza kandi bakagaragaza umusaruro utanga impinduka aho bazaba baherereye.
Muri uyu muhango hatanzwe ibihembo bitandukanye ku banyeshuli bakoze neza kurusha abandi, umukozi wa Kaminuza witwaye neza kurusha abandi ndetse n’umwarimu witwaye neza kurusha abandi.
Dr. TOMBOLA M. Gustave umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza, ariko unyuzamo akanigisha amasomo amwe n’amwe, yahawe igihembo nk’umwarimu w’intangarugero.
UWANYIRIGIRA Anny Christelle yahize abandi mu ishami rya Business Information Technology. ZABARI Moreen ukomoka muri UGANDA yahize abandi mu ishami rya Hotel and Restaurant Management. NIYITEGEKA Elie yahize abandi mu ishami rya Travel and Tourism management.
Aba banyeshuli bose bahembwe za mudasobwa.
Abafatanya bikorwa ba UTB na bo bagize uruhare mu guhemba abanyeshuli, SINA GERALD umuyobozi wa Entreprise Urwibutso yatanze akazi, Rwanda Air yatanze ibihembo ku banyeshuli batatu barushije abandi, aho yabishyuriye ingendo n’ibisabwa byose bakarara iminsi itatu mu migi nka Dubai, Mombasa na Darsalam.
Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) na cyo cyahaye igihembo umunyeshuli wahize abandi mu ishami rya Travel and Tourism management, igihembo cyo gutembera muri Volcano National Park ndetse akanarara muri Virunga Game Lodge.
NZIZA Tour and Travel na yo yemeye kwishyurira NIYITEGEKA Elie ibisabwa byose ngo abashe gutembera muri AKAGERA National Park.
Airtel Rwanda yo yahembye blackberry abanyeshuli 5 bitwaye neza mu ishami rya Business Information Technology ndetse na internet y’ukwezi kuri 5 babakurikiye bose hamwe bakaba 10.
Serena hotel na yo yatanze akazi ku munyeshuli wahize abandi mu ishami rya Hotel and restaurant Management ZABARI Moreen.
Amafoto/UTB
UM– USEKE.RW
2 Comments
Hagarutswe by’umwihariko ku miyoborere myiza iranga abayobozi bakuru b’igihugu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.Ibingibi ababitse imvaho za kera murasangamo ndavuga mbere ya 1988 interuro zimeze gutya nyinshi cyane.
Congrats!
Comments are closed.