Digiqole ad

Abarwara Malaria bariyongera, abahitanwa na yo bo bakagabanuka

 Abarwara Malaria bariyongera, abahitanwa na yo bo bakagabanuka

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima

*Abayoboye amadini akomeye mu Rwanda batumiwe ngo bafashe MINISANTE kurwanya Malaria
*Umubare w’abahitanywe na Malaria wavuye kuri 499 ugera kuri 424 muri 2015
*MINISANTE igiye gutangiza ubukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya Malaria
*Ntitwicwa na Malaria twicwa no gutinda kujya kwa muganga – Min Binagwaho

Mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima yagiranye n’Abanyamadini barebera hamwe ubufatanye mu guhangana no kurwanya indwara ya Malaria; kuri uyu wa 22 Mutarama; iyi Ministeri yagaragaje ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kwiyongera. Icyegeranyo kigaragaza ishusho y’iyi ndwara kuva muri 2012 kigaragara ko muri 2012 abarwaye Malaria bari 514.173, abahitanywe na yo bakaba 325 mu gihe muri 2015 yahitanye 424 muri 1.957.000 bari baragaweho n’iyi ndwara.

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w'Ubuzima avuga ko Malaria ari Tolerance zero mu Rwanda
Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima avuga ko Malaria ari Tolerance zero mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bwa Malaria ari rusange mu bihugu bisanzwe bigaragaramo iyi ndwara, MINISANTE ivuga ko ihindagurika ry’ikirere, cyaranzwe n’ubushyuhe bukabije muri 2015, ari yo ntandaro y’ubu bwiyongere.

Mu cyegeranyo cyagaragajwe n’iyi Minisiteri bigaragara ko umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara wagabanutse cyane aho muri 2012 abahitanywe n’iyi ndwara bari 325 muri 514.173 bari bafashwe na yo mu gihe muri 2015 abasanganywe Malaria bari 1.957.000 ariko abahitanywe na yo ari 424.

 

MINISANTE mu kurwanya ubwiyongere bwa Malaria, yitabaje izindi nzego…

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ku bufatanye n’inzego zikunze guhura n’abaturage nk’abanyamadini, hagiye gutangizwa Ubukangurambaga buhoraho bwo guhangana no kurwanya Malaria.

Ubu bukangurambaga budadasanzwe bufite insanganyamatsiko igira iti “Zero tolerance to Malaria death”, bishatse kuvuga ko nta kwihanganira na busa imfu ziterwa na Malaria.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Anges Binagwaho yasabye abayobozi b’Amadini mu Rwanda bari batumiwe kujya bacisha mu biganiro byabo ubutumwa bwibutsa abaturage kurara mu Nzitiramibu zikoranye/ziteye umuti, gukora isuku aho batuye, kwibuka gukinga amadirishya bugorobye no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso bya Malaria.

Dr Binagwaho wemeza ko Malaria yiyongereye, ariko ngo hari uburyo bwinshi bwo kwirinda no kurwanya Malaria kandi budahenze bityo ko buri muturage akwiye kubigira ibye.


Ntitwicwa na Malaria twicwa no gutinda kuyivuza – Min Binagwaho

Agira icyo asaba aba bahagarariye amadini, Minisitiri Binagwaho yagize ati “…mushishikarize abo muyobora gukuraho ibiziba by’amazi byegereye aho batuye, buri wese agure inzitiramibu bitume umubu utabona aho wororokera, ibi kandi bizakurinda, birinde umuryango wawe binarinde abaturanyi.”

Dr Binagwaho avuga ko mu gihe aba banyamadini bakumvisha abayoboke babo gukurikiza aya mabwiriza azagarukwaho muri ubu bukangurambaga, byashimangira iyi ntego yo kutihanganira imfu ziterwa na Malaria.

Ati “Mu gihe muzumvisha Abanyarwanda muyoboye ko uwagaragaweho kugira umuriro mwinshi, kuruka, kubabara umutwe n’ikindi kimenyetso cyose gikekwa ko ari icya Malaria yakwihutira kujya kwa Muganga nta n’umwe izongera kwica.”

Akomeza ati “ …kuko ntabwo dupfa kubera Malaria twicwa no kujya kwa muganga dutinze, Malaria yica gusa umuntu utihutiye kujya kwa muganga.”

Imibare igaragaza uko abantu bagiye barwara Malaria
Imibare igaragaza uko abantu bagiye barwara Malaria


Abanyamadini ngo aho abaturage batuye nta suku ihari

Abanyamadini bizeje Minisiteri y’Ubuzima kuzakora ibishoboka byose kugira ngo Malaria idakomeza gutwara ubuzima bw’abayoboke babo.

Bagaragaje zimwe mu mpamvu z’ubwiyongere bw’iyi ndwara nk’isuku nke iha icyuho imibu ikabona aho yororokera nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Archiepiskopi Thaddee Ntihinyurwa.

Ntihinyurwa ati “Isuku iwacu,…mu Banyarwanda,…isuku ntayihari, ushobora kujya mu rugo ugasanga ibiziba, urubobi… bikikije inzu,…ndabinginze muzagende murebe ubwiherero bwabo, ushobora gusura umuntu ntiwifuze kujya mu bwiherero bwe, biracyari kure.”

Abanyamadini bafite ibigo by’amashuri n’ibitangazamakuru (Radio) bavuze ko ibi bizababera umuyoboro wo kunyuzamo ubutumwa bwo kurandura Malaria.

Archiepiscopal wa Kigali Tadeyo Ntihinyurwa atanga ibitekerezo ku kurandura Malaria
Archiepiscopal wa Kigali Tadeyo Ntihinyurwa atanga ibitekerezo ku kurandura Malaria avuga ko abantu bakwiye kwibuka kugira isuku aho baba
Musenyeri Rwaje Onesphore ukuriye Abangilikani mu Rwanda atanga ibitekerezo
Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye Abangilikani mu Rwanda avuga ko bazashishikariza abo bayobora kwirinda Malaria
Minisitiri Binagwaho n'abanyamadini bashakira hamwe umuti wa Malaria ishaka kwigira kagarara
Minisitiri Binagwaho n’abanyamadini bashakira hamwe umuti wo gukangurira abantu kwirinda Malaria
Mufti w'u Rwanda Ibrahim Kayitare na we ari mu bajyanye intego yo kubwira Abisilamu gafata ingamba kuri Malaria
Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare na we ari mu bajyanye intego yo kubwira Abisilamu gafata ingamba kuri Malaria

Amafoto/NIYONKURU Martin/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Mbese burya abanyamadini nabo batangiye gutekinika? NGO IKIBAZO NI ISUKU NKEYA? ayiii!!!!!! IKIBAZO NI INZITIRAMUBU MBI ,ZA FAKE ZAGUZWE NA DR AGNES BINAGWAHO .Tureke gukabya,tuvuga ngo isuku.Abo bantu barwaye bose ni ukubera isuku?ariko hagombwa kuba na none hari ikibazo cy’amafr makeya ahari?Mbese UBUNDO KO MBERE YA 1994 MALARIA ITAVUGWAGA GUTYA? twatangiye tureba PREVENTION uko yakorwaga mbere ya 1994

    • Ariko bwana dr ibya 1994 urabizana muri 2016 ngo bigende bite,ibyo nka dr bikubahishaho iki??ikindi gukosa hari udakosa cg ngo agire weaknesses ko afite ubushake bwo gukemura ikibazo kuki abantu mwumva kuko habaye iki yahita avaho??nziko nabateye imbere bose babigezeho kubera kudacika intege ariko aha ikintu kiraba bikaba byacitse,arananiwe,avehoo,ubwo se ibyo byageza kuki.ikindi abanyarwanda nanjye ntikuyemo twakwize gushima akenshi iyo umuyobozi akoze ikosa habaho kunenga ibyo yakoze bikaba aribyo bivugwa gusa ibyiza yakoze bikirengagizwa nyamara yarakoze ibyiza byinsyi kurusha ibihi,kubwanjye uyu mudamu ni umuhanga hari byinshi yakoze muri moh hari aho iyi moh yavuye naho yageze n ubuzima bw abanyarwanda muri rusange,kuki no muri comment dufate nk iyi yawe wagiyr kuri side yo kunenga gusaa nyamara ibyinshi ushyize kuri balance wabona ibyiza biruta ibibi!!twisubireho nta wuneza rubanda nta n udakosa mu buzima

      • Iyo uri umunyabwenge gutanga igitekerezo ugomba gutanga références.Niyo mpamvu uyu wiyise Dr Karangwa Emile ashyiraho isoko y’aho avana igereranya ari gukora.

  • uyu mudamu arananiwe.yakagombye kujya mu biruhuko akabisa abandi bagakora.Nigeze kujya mu nama ayoboye,mvamo mfite agahinda cyane: IBITUTSI GUSAAA!!!NI GUTE UMUYOBOZI ATANGIRA INAMA ATUKANA .KUGEZA IRANGIYE!Ibi se nibyo twita KWIHESHA AGACIRO?

  • Arikose ubundi izi ko arintego za leta ubu noneho ngiye kujya njya gusenga kumva ijambo ryimana batangire bambwire ibya malaria? Ahaaa, nanjye ndajabuka hamwe nabandi byose nugupfa.

  • Ariko Mana! Genda Rda ugeze kure pe! Mbega ishyano! Minisante birayinajiye none ngo Abasenyeri ni bo bagiye kuyirwanya! bagiye gutema ibihuru? koko! oya kabisa Dr Binagwaho aratumaze kdi iyi Leta imenye ko ibi byose izabibazwa. aho bigeze biragayitse kdi biteye isoni pe! yewe, uwapfuye yarihuse. Harya ngo ntiyavaho kuko ari mu kwaha kwa Kizigenza????? hummmmm

  • Nibyo kabisa, izi nama ni ngirakamaro kandi zizagera kubaturage benshi bashoboka binyujijwe mu banyamadini. Twese twese dukomeze twirinde malaria tugire ubuzima buzira umuze

  • Binagwaho ati: “Ntitwicwa na Malaria twicwa no gutinda kujya kwa muganga”. None se buriya ayobewe ko hari abanyarwanda barenga 30% bajya kwivuza bakirukanwa cyangwa ntibirirwe bajyayo kubera ko batarishye Mitiweli cyangwa bayirishye igice? Abo ntibari mu bakennye cyane kuko barihirwa na leta, ahubwo abenshi bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe. Ariko hari n’ikibazo rusange cy’abatavurwa kubera ko imisanzu ya mitiweli batanze yanyerejwe, cyangwa n’abo bakene barihirwa amavuriro agategereza amafaranga ya Leta amaso agahera mu kirere, ugasanga amavuriro mu Karere kamwe afitiwe nka miliyoni 50 z’ibirarane. Ikindi ni ikibazo cy’imiti ayo mavuriro atishyurwa afite: ko asuzuma se ntavure, ngo abantu nibajye kwishakira imiti, hari igitangaje bamwe baguze cures zituzuye, cyangwa bakisubirira kuri capucine, ntibakire, bagakomeza ahubwo gukwirakwiza iyo ndwara? Aho kuba igisubizo cyo kwivuza kandi neza, mitiweli imaze kuba ikibazo gikomeye cyane cya sante publique mu cyaro, ku batumva akamaro kayo, ku batayitanga, no ku bayikoresha bagasuzumwa ariko ntibahabwe imiti.

  • mubeshya abantu ngo VISION 2020. none ya mabati ntayo twabonye.None ngo VISION50 harya? yewe ntayo ntacyo izamara kuko izasanga malaria yrishe bose

  • Hhihiiihihihihihiiiiii! Malaria ngo yazamuwe n`ubushyuhe bukabije ? Birasekeje !! Ese iyi mibare (1.5 degree)ayemeranywaho n`Ikigo cy`iteganyagihe ? Ntekereza ko ubushyuhe bwoyongereyeho 1.5 ikibazo kitagaragarira kuri malaria gusa cg se mu buzima. Cyagaragarira no mu buhinzi, ubworozi, …

  • Hari ikibazo gikomeye cy’inyerezwa ry’umutungo n’imfashanyo muri moh. Muribuka mu minsi yashize hari commissiony’abadepite yakoze rapport iyishyikiriza inteko umunsi wo kuyigaho zantumwa za rubanda zisanga bayikuye kuri gahunda. Icyababaje ni uko ntawakopfoye ngo abaze uko bigenze. Ngo harimo uko za mfashanyo zigiriye mu bindi noneho bangako bisohoka. Ngayo nguko…

Comments are closed.

en_USEnglish