Digiqole ad

Umunyamakuru wa Radio Salus yitabye Imana bitunguranye

 Umunyamakuru wa Radio Salus yitabye Imana bitunguranye

Umunyamakuru wa Radio Salus Jean de Dieu Mahoro uzwi cyane nka Giovanni yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016 aho bagenzi be babana babyutse bagasanga yitabye Imana aho bari bacumbitse mu mujyi wa Huye,  yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Giovanni Mahoro
Giovanni Mahoro yari ikinege iwabo

Mahoro wari ufite imyaka 29 kugeza ubu ntibiramenyekana icyo yazize, gusa ngo nimugoroba yari muzima nta kibazo ariko mu gitondo abo babanaga babyutse basanga we yitabye Imana.

Umwe mu basorere babanaga nawe ari batatu yabwiye Umuseke ko Mahoro ejo yiriwe i Mbazi mu karere ka Huye aho yari yagiye gusura umugabo w’inshuti ye wari umaze iminsi arwaye.

Avuga ko baryamye ahagana saa tanu z’ijoro, Mahoro ameze neza bisanzwe kandi ari kuri Telephone mbere yo kuryama, ngo nta kibazo na gito yari afite.

Mu gitondo babyutse we bamukozeho basanga yashizemo umwuka.

Terance Muhirwa umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri Radio Salus yabwiye Umuseke ko umubiri w’uyu musore wajyanywe ku bitaro bya Kaminuza i Butare kuwusuzuma ngo bamenye icyaba cyamuhitanye.

Uyu musore warangije mu ishami ry’Itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda, yakoraga ibiganiro birimo ikitwa “Hambere mu mateka”, yakoraga kandi ibyegeranyo ku bintu bidasanzwe ahantu hatandukanye ku isi.

Yakoraga ‘annimation’ yitwa ‘Kiberinka’ irimo indirimbo za cyera zo mu Rwanda no muri Africa, ku cyumweru nabwo agakora ibijyanye n’iyobokamana

Terance Muhirwa avuga ko yari umusore ukunda guseka no gusetsa abantu cyane, ko byari bigoye kumubona arakaye.

Muhirwa avuga ko kuri Salus ari nk’igikuba cyacitse kandi babuze umuntu w’ingenzi muri bo.

Umusore wabanaga nawe yabwiye Umuseke ati “Mahoro yari mahoro nyine, nta muntu bagiranaga ibibazo yari umunyamahoro cyane rwose.”

Mahoro akomoka mu karere ka Rusizi, asize umubyeyi we umwe (Maman) uyu akaba ari nawe mwana w’ikinege yari afite.

Radio Salus imaze gupfusha abasore b’abanyamakuru bakiyikorera bagera kuri bane kuva kuri Egide Gakwaya Mbahungirehe witabye Imana mu Ukuboza 2010, Jean Claude Nkezabera Dadene witabye Imana mu Ugushyingo 2011, Abdou Selverien Nyabyenda yapfuye mu Ukuboza 2013 n’uyu Mahoro ugiye muri Mutarama 2016.

Egide Gakwaya Mbahungirehe yitabye Imana mu 2010
Egide Gakwaya Mbahungirehe yitabye Imana mu 2010
Abdou aha yicaye mu busitani bwa Radio yakoreraga ya Salus nawe yitabye Imana mu 2012
Abdou aha yicaye mu busitani bwa Radio yakoreraga ya Salus nawe yitabye Imana mu 2013
Giovanni Mahoro yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016
Giovanni Mahoro yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016

UM– USEKE.RW

43 Comments

  • vraiment birababaje rwose gsa yari umunyamakuru ukunzwe n’ ingeri zose z’ abantu, Imana imwakire mu bayo kdi umuryango we, ukomeze kwihangana.

    • IMANA imwakire mubayo kd imuhe iruhuko ridashira

    • yezu uzi agahinda umubyeyi agira iyo abuze umwana.maman wa Giovani we birarenze ugire icyo ukora. Abanyamakuru ba salus bagire amakenga kuko bafite umwanzi utazwi. Ubuyobozi bwa salus nabwo bukoreshe imbaraga zose zishoboka bamenye uyu mu contre succes.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Abo bana barzira iki?

  • Eeeeh! Giovani Mahoro Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • Kubona icyo navuga aka kanya birangoye nukuri, iyi nkuru ishenguye umutima wanjye kuburyo bukomeye. iyi date ndayanga kuko ariyonabuzeho Maman wanjye, none ngo nawe uragiye,…

    Giovanni, haracyari kare ndakwinginze wigenda,.. Am really Speechless

  • yoo. ibyisi ni amabanga kokope. biragoye kwiyumvisha ko Giovani MAHORO yatuvuyemo. nzajya mwibuka igihe cyose numvise indirimbo yitwa “NTAKIBASHA KURONDORA IMIGABI YAWE” ya chorale iriba. yakundaga kuyikina nanjye nkayikunda kubi.

    I’m really Quit in this moment

    REST IN PEACE.

  • YOOO warukiri muto mama , ndakomeza umuryango wawe wose cyane mama wawe kuko yaragufite wenyine nakomere tumufashe mumugongo kd nabo babanaga ninshuti nabo bakomere . R.I.P Brother

  • Birababaje pe.ni yiruhukire mu mahoro.twakundaga ibiganiro atanga birimo ubwenge.twihanganishije maman we yihangane aheza ni mu ijuru azamusanga.RIP BRO

  • Birakomeye kubyumva, ntago binyoroheye kubyemera. Umuntu mwiza aragiye?
    Yebaba weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ntacyo nanona mbivugaho,gusa Uwiteka we umwakire neza.

  • Oh,uyu mwana azize iki koko,ukuntu yari umuhanga.Imana imwakire mubayo.

  • birabaje cyane ariko murino si haribyo abana babantu tutakuraho ngo ntobitubeho gusa imana imwakire muntore zayo hanyuma hakorwe othopse hamenyekane byukuri icyo yazize

    • RIP Giovani,Ikiganiro wateguraga ukiriho”HAMBERE MU MATEKA” nakundaga uko cyabaga giteguranywe ubuhanga, Imana itwara abantu beza b’Ingirakamaro mu gihe ibishakiye.

  • Hambere mumateka, ikiganiro nakundaga cyane none uwakinkundishije namubuze Imana Imwakire mubayo.

  • yoooooo MANA UMWAKIRE MUBAWE KUKO AGIYE TUKIMUKENEYE KANDI NDAHAMYA NEZA NTASHIDIKANYA KO YAKOZE NEZA AKAZI KE MURI IYISI .MAMA WE UKOMEZE KWIHANGANA .

  • Giovanni,
    Ubu ntunyumva cg ngo usome ibi nandika, ariko ndakwifuriza kuruhukira mu mahoro ya Nyagasani. Ugire iruhuko ridashira, kandi na twe tuzagusangayo nidusoza urugendo. Nshimishwa n’uko wari MAHORO kandi wagiriye isi akamaro igihe wari ukiriho. Mboneyeho kwihanganisha abo usize inyuma bose, bakomere. MAGRIP!

  • Yewe uwagiye yagiye ariko nyina amusuze mukaga gakomeye
    Imana imukomeze pe

  • UWITEKA azamwacyire mubayo.

  • Ariko Mana! izi mfu ni iki kizihishe inyuma koko? ahaaa, Mana yo mu ijuru uduhagarareho. buriya wasanga yarozwe nta wamenya. nibaperereze. mbega urwo Mama we abonye! iyi si iragoye pe!

  • Imana imwakire mubayo,kdi igishimishije cyane n,uko anasize amateka meza,niyiruhukire kdi nihanganishije umubyeyi we n,abo akomokaho ndetse n,inshuti.

  • Nari nibagiwe gusaba abashinzwe ipererza gukora iperereza cyane no mubyerekeranye n,akazi yakoraga,kuko ntibyumvikana uukuntu abantu bari gupfa mugihe gikurikiranye gutyo kdi bo mukazi kamwe.

  • ooooooh!!!!!!Uwiteka Mana weeeeee!mbega mbega iyi si Giovanni aragiye koko!!!Ikiganiro cye cyitwa hambere aha birarangiye sinzongera kucyumva ukundi. Ntakindi narenzaho IMANA IMWAKIRE.
    ALALALAAAA!

  • RIP Giovani

  • Imana imwakire mu Bayo imuhe iruhuko ridashira; Mwizina Ryu Muryango Wa Mahoro Jean de Dieu (Giovanni) turashimira abantu bose bakomeje kudufata mu mugongo yaba abo turikumwe hanze yi gihugu na bari mu Rwanda, Imana ibahe umugisha.

  • yewe ni akumiro pe! kumvango mumyaka6 hapfe abanyamakuru 4 ngembona harikibyihishe inyuma unyumvire nawe muri 2010,2011,2013,na2016 ubuse tuvugeko radio sarusi ariyo radio yonyine imana yanga mu rwanda kurusha izindi radio ibingibi bifite ikibyihishe inyuma R.I.P mahoro.

  • Uyu mwana n’ubwontari muzi arambabaje, naruhukire mu mahoro. Maman we Imana imukomeze kuko birenze ubwenge bwe kubura umwana w’ikinege, Ikindi kandi hakorwe iperereza ku kintu kica aba basore bo muri SALUS. Ese mama haba hari umurozi bakorana ubihishemo bakaba batamuzi?

  • Nshingiyeko iyi radio yakomeje kugirana ibibazo na leta, ibi ntabwo nabishira amakenga.

  • Yesu weee Komeza Mama We Atiyahura Kuko Birenze Kamere Muntu, Imana Imwakire Mu Bayo

  • “Umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho. Avuka nk’ururabyo, maze agacibwa. Ahita nk’igicucu kandi ntarame (yobu 14:1-2). Then, mushake uwiteka bigishoboka kwabonwa

  • RIP FREND

  • Giovani Ndamuzi yari umusore w’intangarugero kuri Radio ya bose kdi nakundaga ikiganiro cye Hambere rwose yagikoranaga ubuhanga. None kumva ko yapfuye nabikuye bwambere kuri Micomyiza numva simbyumva ncika ururondogoro aruko na page ya Radio Salus ibyanditse no mubinyamakuru byose abeza baragenda badashaje abadatanga umusanzu mukubaka urwababyaye bakarusaziramo gusa Imana imwakire mubayo twamukundaga. RIP ikindi kandi birababaje kuba ntakana asize imusozi kandi nawe yari ikinege nyina ntakuzukuru asigaranye kweli?? Imana imukunze kurusha abakunzi ba Radio ya Bose.

  • Ayi weee ,Imana ibahe iruhuko ridashira.
    Umuryango n’abakozi ba radio salus Imana ibahe kwihangana

  • ntacyo navuga gikomeye gsa ndababaye cyane ark mwisi niko bigenda ark rero wamugani muri salus hari big problems nugushaka ikibitera

  • iyimyaka rdio salus yabuzemo abanyamakuru dukwiye kuyikuramo isomo na ANALYSE 2010,2011,2013,2016,biteye ubwoba kuko ubwo intervarl ni 1year, 2years,3years murabona ukobizamuka buhorobuhoro,,,,,, mpfite impungengeko 4years, 5years, 6years and 7years Radio salus izajya ipfusha umunyamakuru nkuko iriya mibare ibigaragaza. ubwo 2020,2025,2031 and 2038 byakagombye gutera ubwoba abanyamakuru ba Salus iyimyakayagera bagasezera bose bakazagaruka umwaka urangiye cg bagafunga radio igihe higera kumwaka,.

  • yebabawe mahoro imana imwakire mubayo ibiganiro yakorago byaribikuzwe cyane nabantu bijyeri zose hambere aha kubakabiri sakumi nimwe nigice mugitondo niyobokamana ku cyumweru 5;30

  • ni iyihe instutition yindi byabaye ko ipfusha abasore bane mu myaka itanu? cg radio salus ikora n’igisirikare nacyo kiri ku rugamba? ibi bintu birimo tena

  • yo Giovanni Imana ikwakire mu bayo uruhukire mu mahoro. yezu na Mariya muhe umubyeyi we gukomera

  • Imana ikwakire mu bayo Giovanni

  • Mana MPA kwihangana kuko birandenze,kubaho bimaze iki?

  • Iruhukire mu mahoro mahoro we

  • Niyo nzira ya twese. Imana ikwakire mu bayo kandi iguhe iruhuko ridashira mu mahoro ahoraho.

Comments are closed.

en_USEnglish