Digiqole ad

Kariyeri ya Jabana yeguriwe Abashinwa, kampani ya Stone Services yahakoreraga iratabaza

Hashize iminsi hari ikibazo muri kariyeri (ahacukurwa amabuye y’ubwubatsi) ya Jabana, aho amakampani atatu, iyitwa Stones Services Ltd yaregaga ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kubarenganya bushaka kubaka aho hantu kandi barahahawe n’Abashinwa, ariko ubu bikaba, izo mpaka zasojwe no gusubiza ubutaka Abashinwa.

Stone Services Ltd bahagaritswe kuko ngo bashakaga kwibaruza ku butaka butari ubwabo
Stone Services Ltd bahagaritswe kuko ngo bashakaga kwibaruza ku butaka butari ubwabo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana buvuga ko Kampani ya Stone Services Ltd yashakaga kwiyandikisha kuri ubwo butaka.

 

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Uwicyeza Josee umuyobozi wa Stone Services Ltd, avuga ko amasezerano ahera muri 2015 kugeza muri 2017 yo gucukura kariyeri bayagiranye n’akarere ka Gasabo, ariko ngo yatunguwe n’icyemezo cy’akarere gihagarika iyo kampani ku mirimo yo gucukura kandi ngo nta mategeko n’amabwiriza bishe.

Yagize ati: “Nashoye miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda nasabye nk’inguzanyo muri banki, ubu se barankura aho nkorera nishyure iki? Natangiye nkorera hano muri 2014, nshyira Abashinwa kariyeri kuko hari ahabo; ariko nza kubona ahandi hatari mu ikarita yabo mpasaba akarere kanyemerera kuhacukura kugeza mu 2017, none bampagaritse.”

Ku wa kabiri tariki 19/1/2015, Stone Services yahamagawe ku murenge wa Jabana kugira ngo isese amasezerano yari yaragiranye n’Abashinwa, kuko ngo bifuza kongera kuhakorera.

Iyi kampani yari yamaze kugeza ikirego mu Rwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zirimo n’Ibiro bya Ministiri w’Intebe; mu gihe yari itegereje ko bayirenganura ngo nibwo Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bwasheshe amasezerano yagiranye n’Abashinwa.

Uwicyeza Josée avuga ko yanze gusinya ku iseswa ry’amasezerano yari yaragiranye n’Abashinwa kuko ngo “abaje babahagarariye bari baringa”, kandi ngo abo Bashinwa bari barahavuye ndetse n’amasezerano bagiranye n’akarere ka Gasabo yari yararangiye.

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwahagaritse imirimo ya ‘Stone services’ kuko ngo aho ikorera yahahawe n’Abashinwa, ariko ntiyabasha kubahiriza amasezerano bagiranye.

Umuyobozi w’umurenge wa Jabana Kalisa Jean Sauveur yavuze ko aho Stone Services Ltd yakoreraga hari ah’Abashinwa bari barahagaritswe bitewe n’uko bakoreshaga intambi, bityo zikabangamira abaturage kuko zabangirizaga imitungo.

Nyuma ngo bagirana amasezerano na Stone services ariko igihe cyari kigeze ngo batware ubutaka bwabo, basanga Stone Services Ltd ishaka kwiyandika kuri ubwo butaka.

Yagize ati “Abashinwa bagiranye amasezerano na Stone services Ltd mu kwa 11/2015 yo kujya babagemurira kariyeri, rero igihe cyari kigeze ngo Stone services ibasubize umutungo wabo, maze Stone Services barabyanga, bitewe n’uko bashakaga kwiyandikisha kuri ubwo butaka urumva ko bitari gushoboka, kuko hagomba gukurikizwa amategeko.”

Kalisa yakomeje avuga ko ubu butaka bwasubiranye Abashinwa, kandi bafite uburenganzira noneho bwo kubutiza umuntu wese bashaka.

Ubutaka bwasubiranye Abashinwa bungana na hegitari enye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana buvuga ko kugeza ubu umuntu ufite icyemezo cyo gucukura kariyeri ari uwitwa Hakizimana Jean Marie Vianney, gusa asigaje kugirana amasezerano n’abaturage ku bijyanye n’ubutaka, ariko abandi bose uretse Abashinwa nta byangombwa bafite bityo ngo ntabwo bemerewe kuhakorera.

Hano ni muri kariyeri ya Jabana imisozi yaratengaguritse
Hano ni muri kariyeri ya Jabana imisozi yaratengaguritse
Akarere ka Gasabo kafashe icyemezo cyo gusubiza ubutaka Abashinwa
Akarere ka Gasabo kafashe icyemezo cyo gusubiza ubutaka Abashinwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubwo abashinwa batanze ikintu wowe waratanze kantu.Pole sana

Comments are closed.

en_USEnglish