Digiqole ad

Rusagara ngo yahawe imbunda nk’impano, yemera ikosa ariko ngo si icyaha

 Rusagara ngo yahawe imbunda nk’impano, yemera ikosa ariko ngo si icyaha

Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kane, biregura ku cyaha cya gatatu buri umwe ashinjwa, Ret. Brig.Gen Frank Rusagara ku cyaha cyo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko, yavuze ko izi mbunda yazibonye mu buryo busobanutse, ariko ko ikosa yakoze ari uko atatse uruhushya muri Polisi rwo kuzitunga ubwo yari amaze kuva mu gisirikare.

Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza kuri uyu wa kane
Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza. Photo/Umuseke archives

Col. Tom Byabagamba ku cyaha cya gatatu cyo guhisha nkana ibimenyetso byo kugenza icyaha gikomeye, yavuze ko atahishe ibimenyetso kuko nta wabihishuye. Avuga ko imbunda yari yahawe na Ret. Sgt Francois Kabayiza yazitanze akazigeza kuri Military Police nta we uje kuzishakisha ngo azibone mu nzu ye.

Akomeza avuga ko ikibazo yagize ngo ntahite azitanga akizihabwa ari uko yari arwaje umubyeyi we (mama we) ameze nabi, kandi ngo ubwo Left. Col Franco yamuhamagaraga amubaza ko azifite yahise abimwemerera, ndetse ngo anamubwira ko amutanzeho gato kubimubaza na we yateganyaga kuzitanga, akanongeraho ko Kabayiza azimuzanira yamusanze aho yari arwaje mama we.

Ubushinjacyaha bukuru bwa gisirikare bwasobanuye ko icyaha cyo gutunga imbunda bitemewe n’amategeko, Ret Brig Gen Rusagara yagitangiye akiri n’umusirikare aho ngo kuva mu 1997 ajya mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda aribwo izo mbunda yazibonye ntiyigera azimenyekanisha.

Ubushinjacyaha bunavuga ko ngo kuba nta kimenyetso cy’aho yazikuye ashobora kuba yarazikuye mu mitwe irwanya ubutegetsi. Frank Rusagara yasobanuriwe ibikorwa bigize icyaha ashinjwa maze atangira kwisobanura.

Rusagara yavuze ko imbunda aregwa, iyo mu bwoko bwa Vector yavanye muri Afrika y’Epfo n’iyitwa Jericho yahawe na Israel, zose yazihabwaga nk’impano yagiye mu butumwa bw’akazi kandi ngo yabaga ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo n’Abambasaderi.

Gusa, avuga ko nubwo yazihawe atari we wazizanye, ngo imbunda zose zinjizwa na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).

Col. Byabagamba yahagurutse yunganira Rusagara, avuga ko imbunda yose yinjira mu gihugu yinjizwa Minadef, izo mbunda zombi yaba uyitanze n’uyihawe nk’impano ngo nta n’umwe uyinjiza, ahubwo ngo irinjizwa maze Minisiteri y’Ingabo ikayishyikiriza nyirayo.

Rusagara yahise avuga ko ibi by’uko imbunda yayikuye mu mitwe irwanya Leta ngo iyo abisomye agira ubwoba akurikije igihe imbunda yaziboneye, kandi igihugu cyari mu ntambara .

Yongeraho ko ko izo mbunda nta kibi za koze kandi ko kuba yarazihabwaga ari kumwe n’abandi bayobozi ngo yabonaga ko nta kibazo zizateza kuko yari yizeye abo bayobozi babaga bari kumwe.

Gusa avuga ko ikosa yakoze ari uko atahise ajya kwaka uruhushya rwo kuzitunga ubwo yari asezerewe mu ngabo za RDF, ariko akavuga ko yasezerewe uwo mugambi wo gusaba uruhushya awufite.

Ariko anongeraho ko iryo kosa niyo ryaba icyaha, cyaba ari icye kitaba icyaha cya Col Tom Byabagamba na Kabayiza wari umushoferi we ubu ureganwa na shebuja.

Yagize ati “Nari nzi ko nzajya muri Polisi nkazisabira uburenganzira nk’abandi basivile. Niba ari icyaha ko ntashatse ikibari (uruhushya), ni icyanjye si icya Kabayiza, si icya Col. Tom Byabagamba.”

We n’umwunganira Me Pierre Buhuru bavuze ko kuba ataratse ikibari ari amakosa kandi ko yanayasabiye imbabazi. Ngo impamvu ari amakosa ni uko uwabahaye inama bagiye gusezererwa G1 (uwabahaye inama), yari yavuze ko batanga ibikoresho byose bya gisirikare, ko ushaka gukomeza gutunga imbunda yabisabira uruhushya.

 

Col Byabagamba yahakanye icyaha cyo guhisha ibimenyetso…

Col Tom Byabagamba urewga icyaha cya gatatu cyo guhisha ibimenyetso byashoboraga kwifashishwa mu kugenza icyaha gikomeye no gukurikirana no guhana abagikoze, kuko ngo yahawe imbunda ebyiri n’uwari umushoferi wa Grig Gen Rusagara, uyu  we yamaze gutabwa muri yombi, yahakanye icyo cyaha.

Ubushinjacya buvuga ko yazihawe ngo azihishe kuko yari azihiwe na muramuwe kandi ngo akaba atari kumuvamo mu gihe zari zamaze kuba icyaha, ndetse ngo izo mbunda yari kuguma azihishe iyo adatahurwa.

Col Tom Byabagamba yavuze ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwa gisirikare bufite ko yari kugumana izo mbunda, yabwiye urukiko ko imvugo irimo gukeka k’umushinjacyaha atari ikimenyetso. Yavuze ko izo mbunda atigeze azihisha kuko ngo nta n’uwigeze azishakisha ngo azihishure, uretse kuba ari we ubwe yagiye akazishyikiriza Military Police.

Nkuko ubushinjacyaha bwari bwavuze ko izo mbunda yazimaranye iminsi itandatu azihishe, ngo icyaha cyakozwe na Gen Rusagara kitamenyekana, Col. Byabagamba yavuze ko abashinjacyaha barimo kwiba amasaha ngo iminsi ikunde yiyongere, kuko we ngo izo mbunda ntiyazimaranye iyo minsi atarazishyikiriza inzego zibishinzwe.

Gusa avuga ko bitewe n’ikibazo yari afite cyo kurwaza mama we wari ufite ikibazo cyo kubura umwuka (Oxgene), ngo byaranashobokaga ko anazimarana n’iminsi 7 cyangwa 8, dore ko ngo uburwayi mama we yari afite bwatumaga amuraraho akanamwirirwaho. Avuga ko atari kubona umwanya wo kujya gutanga izo mbunda.

Yahakanye icyo umushinjacyaha yavuze ko yazihishe, anavuga ko kuzibika no kuzihisha ari bimwe avuga ko iyo aba ufite umugambi wo kuzihisha yari kuzihisha mu nzu iwe, ko no mu gihe yahamagarwaga n’uwazimubajije yahise amwemerera ko azifite, ko atarimo no gukora iperereza kuko iyo ribaryo yari kumugwa gitumo atamuhamagaye.

Ati “Ntabwo nahishiriye imbunda z’umuntu ufunze ntazi niba ari bwemere ko azifite cyangwa ko ari buzihakane.”

Col Byabagamba yavuze ko Francois Kabayiza yazanye imbunda za Rusagara iwe kuko yari azi ko ari umusirikare kandi ko ibindi bintu nka computer, telephone na ipod yavanye kwa Rusagara yabijyanye ku musivile.

Me Gakunzi Valerie wunganira Col Tom Byabagamba mu mategeko, yavuze ko ubushinjacyaha bushinja Byabagamba ibyaha kandi urukiko rutarabimuhamya, kuko ngo akenshi ntibukoresha imvugo ko akekwaho.

Nyuma y’izi mpaka zitagize impera, Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzakomeza ku wa gatatu tariki 27 Mutarama 2016, Ret Sgt Francois Kabayiza na we yiregura ku cyaha cya gatatu cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashinjwa.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ariko burya GACACA zashyiriweho abicanyi ba 1994 gusa. Gahunda ikaze yunga abiciwe n’abishe bakamara imiryango ya bamwe. Kuki GACACA idakoreshwa no mubandi ngo ibibazo bicocwe? Ubwimvikane, ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge byashyiriweho abantu bamwe gusa? Kubanza gucoca utubazo byananirana bikabona kujya mu nkiko, kuko aho abantu bari, ibintu birashyira bikagenda neza. Hari ibintu wibaza ikibitera kunanirana bikababaza saana.

    • None se niba gacaca zari zashyiriweho case ya Genocide kandi results ukaba uzizi ikibazo ufite ni ikihe?Ibyo bibazo bindi byo mu miryango dusigaye tubirangirizwa n’inteko z’ABUNZI.Ntubazi se?

  • Ari abishe n’ abiciwe nta gaciro kanini bafite. Ni kimwe no gusanga abaturanyi bawe barwana ukababwira ngo mwicare mucoce ako kabazo kanyu ntimukomeze kudusakuriza. Ibi aba bagabo baburana byo ni serious issues, birakomeye. Umusirikare general utunze pistol ebyiri urumva ko yasenya iterambere tumaze kugeraho. Uwagarura Gisa akareba aho bageze yakwisubirirayo.

    • Ngo GISA (Abamalayika b’Imana bajye bamuhora hafi kdi agire amahoro atagiriy’aha kw’Isi, turamwibuka), azutse agasanga ibi bintu nako amayobera nkamwe ya Kiliziya Gatulika, yakwisubirirayo? Wapi ahubwo yashimira Imana ko imugaruye gufatanya n’abandi bakarebera hamwe ibitagenda kdi akanabahana kutishyira kukarubanda batabanje kubyihererana b’ubwabo kdi bitakananiranye.

  • UMULISA ibyo uvuze nange ndabyibaza kubona intera hamwe zaramaze abantu ariko zikababarirwa ariko col na generare bakaba bafunzwe imyaka bazira kubika piston birababaje cyane kumuntu wakoreye igihugu akaba umujyana wa perezida undi akarinda perezida wigihugu none bakaba babazwe akabunda gato kurusha izindi birababaje bigaragarako harikindi kibazo imana itubabarire twogukomeza gutya kuko twazagera aharindimuka peee rusagara nibamurekure atahe nubundi arisaziye naho tom bamushyire muri gacaca bamuhane kivandimwe atahe naho kabayiza we yagendeye kumategeko ya bafande ntakundi yarikubigira nawe nibamureke atahe iminsi bafunzwe irahagije basange imiryango yabo niko mbyumva

  • Izi manza zitweretse iyindi sura tutari tuzi ya RDF ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Mwiyambitse ubusa ku karubanda. Akumiro gusa gusa …

  • Erega ibintu biburanwa muri uru rubanza sibyo kibazo, ikibazo nticyavugwa mu rukiko. Umuntu nka Tom yabanye na Kagame imyaka irenga 21 umunsi kuwundi murumva ashaka kumena amabanga yabura icyo avuga cg ashatse guhungabanya umutekano yakoresha pistols 2? Aramuzi azi gahunda ze azi byinshi. Barashaka gukanga umuntu wese washaka kugira icyo avuga kuri mandat ya 3. Tom umusirikare mukuru wari ukunzwe na Kagame arafunzwe bisobanuye ko nta numwe utafungwa donc abasirikare bose bashye ubwoba ntahagire uvuga, umugore wa Tom umucadre ukomeye muri RPF yirukanwe ku kazi bamugize ikigarasha none nta mu cadre numwe utafungwa. Rusagara uhora yivugira ibyo atekereza arafunzwe ntawemerewe kuvuga ikimuri ku mutima dore na general wabivuze arafunzwe. None bavuga ngo police state cg banana Republic ngo baciye inka amabere. Ikizwi cyo ngo nuko ikitakwishe kiragukomeza uru rubanza ruraza gusiga impinduka mu gihugu. Kandi aho abantu bazashirira ubwoba system izaba irangiye kuko ihagaze kugutera abantu ubwoba, ibisohoka mu kanwa sibyo biri ku mutima. NEBUKADINEZARI muzasome ibyo muri bible

  • Hhahaaa

  • oya nukuri perezida wacu nasubize umutima hamwe yibuke tom imyaka yamaze amurinda koko niyo umuntu yahemuka hari ibintu ubundi bidakwiye kujya ahabona nabagirire imbabazi bakoreye igihugu na abandi gacaca yarababariye nkaswe uwarinze umukuru w igihugu imyaka na gen nkuwo wisaziye oya twiyambitse ibara my mahanga pe

  • njye ndumva ubwo ret.brig.gen.frank yemeye iri kosa ryafashwe nk’icyaha,akwiye kubabarirwa ariko bibaye ngombwa ko hazaho nibihano yagabanyirizwa kuko yasabye imbabazi.ikindi ikosa rye ntago ryakagombye gutuma abandi bahanwa.murakoze

  • Mwibeshye ku izina rya pistol. Ntabwo yitwa “GEKKO” nkuko mwabyanditse, ahubwo ni “JERICHO”.
    JERICHO ikorerwa nyine mu Israel.

  • This is too much…guyz, are you proud of this soap opela you have allowed to take place while embarrasing the whole country. As Rwandans, we should be better than this. The crimes these people are accused for is very very low in comparison to the shame this trial is bringing to the country.
    If the system thinks they errored, then put then under house arrest or other form of punishment that a general/coronel should get.

    But the bottom line should be saving the image of my country and stop this childish process. Whoever started this court process should be punnished actually.

  • Leta y u Rwanda ndabona itubaha abantu bayifashije gufata ubutegetsi
    Birababaje ,, kuba ufite abantu bakurwanya hanze yi gihugu
    ukunva hari aba General,, birizwa munkiko, babashinje gutunga imbunda
    Leta kabisa niyisubireho
    Ibintu bya munyangire babireke
    bashyire hamwe
    bubake igisirikare

  • Ibyo muvuga ntabwo mubizi nonese ko muvuga ngo abari hanze barwanya leta bo mwari muzi ko bazajya hanze bakarwanya leta bagize uruhare mukuyibohoza? Mureke ubutabera bukore akazi kabwo nicyo bubereyeho. Kandi ni baramuka bahamwe n’ibyaha bagakatirwa president ni umubyeyi mwiza bazamusabe imbabazi azazibaha. Wa mugani ntiyazihaye n’interahamwe si kananswe abamufashije guhagarika ziriya nkoramaraso? Plz akazi nako ubutabera

  • Twese nidushaka turekeraho, burya agahinda kamenywa na beneko, ngo akabi gasekwa nk’akeza, ntakundi, n’ukumirwa gusa. Ariko Imana izabijyamo kdi bizatungana aba bagabo bababarirwe wamugani s’interahamwe, nako abicanyi gusa iby’imbabazi bireba. Sinon, cyaba ari ikibazo gikomeye kuba imbabazi zigenerwa bamwe abandi wapi.

  • Ibi na kera byabagaha umuntu akagira abantu bamureguzwai Bwami bakamutanga akanyagwa cgakicwa! ni uko ababibonye bati umwami ntiyica hica rubanda.
    None se murumva bidateye isoni n” ikimwaro kumva umuntu wabaye umuvugizi w’ ingabo arega abo yari ashinzwe kuvugira ibintu by’amagambo ngo numvise ngo…
    Abantu baregana bajye bumva ko abana babo nibabyumva bazajya baterwa ipfunwe no kubona ababyeyi baregana nk’abana bato!!!

  • Mu bihugu byateye imbere, usanga usibye n’ababaye abasirikare, n’abenshi mu basivili badacyemangwaho ibyaha batunze imbunda. Ndetse no muri Afrika, ujya mu bihugu nka Tanzaniya ugasanga harimo abaturage benshi basanzwe bagira imbunda mu buryo bwemewe. None mu Rwanda igikuba kiracika kuko jenerali cyangwa colonel afite imbunda iwe mu rugo, adafatiwe mu cyuho cyo kuyikoresha ibitemewe n’amategeko? Ni akumiro.

Comments are closed.

en_USEnglish