Digiqole ad

Rwanda: Abatinganyi bavuga ko mubo baryamana harimo n’Abapastori n’Abapadiri

 Rwanda: Abatinganyi bavuga ko mubo baryamana harimo n’Abapastori n’Abapadiri

*Bavuga ko ari abatinganyi mu Rwanda ari benshi
*Ku bwabo ngo kun go eshatu rumwe ruba rurimo umutinganyi
*Ngo nabo barasenga bakanasoma imirongo ibahumuriza muri Bibiliya
*Nabo kandi ngo ni Abakristu cyangwa Abasilamu kimwe n’abandi

Mu mahugurwa yarangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ku Kicukiro aho abaryamana bahuje ibitsina (barimo abagabo n’abagore), Umuseke wabashije kuganira na bamwe muri bo, bavuga ko ibi bintu ngo mu Rwanda hari abantu benshi babikora ariko mu bwihisho, ndetse bavuga ko mu bo baryamana ngo harimo n’abapadiri, abadiyakoni mu nsengero hamwe n’abapasitori mu madini anyuranye.

Umunyamakuru yabanje kubabaza uko bafata Imana n’ibyo Bibiliya yigisha ku ngeso y’ubutinganyi, benshi basubiza ko ibyanditse muri Bibiliya byinshi babifata nka ‘philosophie’ z’abantu b’icyo gihe, kandi ngo hakaba hanarimo imiringo ivuguruza ibivugwa nabi ku butinganyi.

Uwaganiriye n’Umuseke twise XXX (ni umusore w’ikigero cy’imyaka 32) avuga ko yemera Imana, ariko atemera iby’abantu biyita abayo benshi bigisha, kuko ngo hari abava kwigisha bakaza kumureba bakaryamana kandi ari abagabo nawe ari umusore.

Uyu ati “Mbere y’uko mbaho Imana yari ibizi, ntabwo navutse ku bw’impanuka navutse ku mugambi w’Imana. Ntabwo arijye wigize uwo ndi we nk’uko nawe utigize uwo uri we. Ikibabaje ni umuntu wiyiya uw’Imana akigisha mu rusengero ngo Imana yanga abaryamana bahuje ibitsina ariko yarangiza akaza kundeba tukabihuza nawe ari umugabo.”

Mu kiganiro kirekire Umuseke wagiranye n’uyu XXX yavuze ko hari ba pasiteri, abadiyakoni, n’abapadiri baryamana nawe ndetse na bamwe muri bagenzi be kuko ngo babiganira. Avuga ko aramutse abishatse yashyira amazina yabo hanze ngo abantu bagatungurwa kuko harimo n’abazwi.

Avuga ko usibye aba ngo hari n’abantu bazwi nk’abanyacyubahiro baryamana nabo, gusa ngo ikibatangaza ni aba bihaye Imana kuko bo ngo bahindukira bakigisha uburyo abatinganyi Imana ibanga bidasanzwe.

Uyu XXX ati “Burya buri muntu afite uko abana n’Imana ye, buri wese afite uburyo yikiranura nayo kuko natwe iyo ducumuye tubisabira imbabazi, natwe turimo abakristu n’abasilamu beza tuba mu matorero atandukanye.

Twebwe ntabwo tukibifata (ubutinganyi) nk’ibitangaza, kuko izo nzego abantu baba bahungiyemo zo kwihishamo ngo bahunze ibyaha, ahubwo niho tubisanga.”

 

Ngo mbere yo kuryamana nabo barateretana

XXX avuga ko kugira ngo bamenye ko umuntu ari umutinganyi nka bo babanza kurebana akana ko mu jisho, ngo bagahana gahunda bagasohokana cyangwa se umwe agasura undi bakaganira, nyuma ngo bakaza kwisanga umwe yuriye undi bagasambana.

Ati “Ni kimwe namwe(abwira umunyamakuru) uko mutereta, natwe turateretana nta kidasanzwe kirimo…ni ibintu bisanzwe. Niyo mpamvu kuba umuntu wundi yasambana ntihagire igikuba gicika natwe nta ukwiye kuduciraho iteka.”

Aba batinganyi baganira n’Umuseke bavuze ko nabo basenga kandi bagasoma Bibiliya kimwe n’abandi, ngo bakunda gusoma ahari imirongo ibahumuriza kuko abantu bahora babaciraho iteka.

Bavuga ko bajya basoma muri Esaya 14: 4-9 ahavuga ko ngo ‘bataciriweho iteka, ko nubwo umuntu yakora ibyaha tukutuku Imana imubabarira ikabyeza’ bityo nabo ngo nyuma y’ibyaha baca bugufi bagasaba Imana imbabazi.

XXX avuga ko ahereye ku mahugurwa bari barimo ku Kicukiro yitabiriwe na benshi biganjemo ab’i Kigali, ahereye kandi ku buryo ngo basigaye baryamana n’abantu benshi batari baziho ubutinganyi ngo asanga umubare wabo mu Rwanda ari munini.

Ati “Uko tubibona mu Rwanda wajya ubara urugo rumwe ebyiri urwa gatatu ukarusangamo umutinganyi umwe, ikiriho ni uko abenshi tucyihisha kubera uko mu Rwanda babifata, ariko nka hano i Kigali hari association irimo abarenga 60, abo kandi ni abari ‘fier’ yabyo, abatari ‘fier’ rero ni benshi cyane pe.”

Abatinganyi bagaragaye mu mahugurwa yabahuje bahawe ku kwirinda SIDA yitabiriwe n’abagera hafi kuri 60.

Amategeko y’u Rwanda nta na rimwe yemera gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • umva nkubwire ww umunyamakuru yise xxx wataye umutwe none urabeshya ngo ubikorana na ba pasteur nabadiyakoni urinkozi yibibi gusa none urishingikiriza kubyanditswe ubicurika, reka nange nkubwire ngo ijambo ryimana riravuga ngo ibyo byose urabikora nkakwihorera ugirango mpanye nawe ngo byose nzabishyira kumugaragaro uko bingana kd harimo nibyo byose ukorera murwihisho. nakugira inama yo gukizwa kuko kujya gusenga no gukizwa nibintu 2 bitandukanye.kd imana ntizabura kukurimbura ngo nuko ubikorana nobo uvuze.

    • Byashoka nyamara ntupfe kubihakana. Njye hari umuhanuzi wo muri ADEPR wasengeraga abantu abafashe ibitsina Kicukiro!

  • Ibi bintu nubwo abantu batabyumva kimwe ni ikibazo gikomeye cyane, niba ibi bintu biri muri gene(genetic) za muntu koko nkuko babivuga, uyu muntu yaba abangamirwa koko, ibaze niba wowe utari umutinganyi, uramutse uvutse ugasanga muri wowe wiyumvamo gukunda abo muhuje igitsina? Niba koko bivukanwa ni ikibazo, ikindi nibaza, kubera iki muri ibi bihe ibi bintu bishyizwe imbere? Ikibabaje nuko haba hari abavutse ari bazima bagashorwa mu buntinganyi. Gusa ubwo burenganzira musaba uwabubaha yaba asenye umuryango n’isi muri rusange. Abatinganyi munyihanganire rwose.

  • 1kings 15:11-12…
    Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nkuko sekuruza Dawidi yagenzaga. Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho nibishushanyo byose ba se bari bariremeye.

  • “Umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho. Avuka nk’ururabyo, maze agacibwa. Ahita nk’igicucu kandi ntarame (yobu 14:1-2). Then, mushake uwiteka bigishoboka kwabonwa

  • Abatinganyi ntakindi kibakwiriye uretse urupfu

    • Joe, igitekerezo ni kibi kandi ntaburenganzira na buke ufite bwo kuvuga ibyo uvuga. Nta muntu n’umwe akwiye gupfa kubera uko ameze cyangwa uko atekereza. Kuko twese dufite uburenganzira bungana bwo kubaho.

      Umbabarire kukubwira ukuri, wifitemo ingengabitekerezo ya genocide. Niwaba utekereza ko abantu gupfa kubera ko ari abatinganyi, ntaho utaniye n’urya wica abandi abahora ko ari bakristo cyangwa ari abatutsi. Witonde rero kandi ujye ubanza utekereze ku magambo ugiye kuvuga. Nizere ko mbere yo kuntuka urabanza ugatekereza neza kubyo nkubwiye kuko sindakwifuriza inabi. Nkwifuriza kuba umuntu atarangwa n’ingenga bitekerezo mbi hamwe n’ivangura rigamije kugira nabi. merci

  • umva wamusore we, ntuzabigira igisubizo imbere y’Imana ngo wabikoranaga nabo uvuga,
    mwese muri abakozi basatani, va mubyaha naho kwitwaza abo mubikora ntibizakurokora,

  • Ntimugafate ibintu macuri, hari uwo nigize kuganira na we arimo angisha inama, mubaza igihe yatangiriye kumva ararikiye igitsinagabo mugenzi we, yabwiyeko aribwo atangiye kujya abyiyumvamo kandi yari mukuru mu myaka nka 25. icyo nabonyemo ntabwo ibintu biri muri gene(genetic) nkuko babivuga, iyo biba byo tuba twaratangiye kubyumva muri iki gihugu cyacu kuva kera; rero ntiwabwira ko bitangiye kuvuka ubu.

    Ahubwo uko jye nabibonye nyuma yo kuganira n’uyu muntu nuko nasanze ikibi(Sekibi) kirikurushaho gucengera mu bantu kikabacengezamo uyu mwuka mubi w’ubutinganyi kibumvishako ariko baremwe kugira ngo babe fier yabyo. Bariya bantu ni ukubasengera cyane.

    Inama natanga ku muntu wiyumvamo iyi ngeso mbi y’ubutinganyi ni ukugana Equipe de derivrance (Mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe ku cyumweru cya 1 cya buri kwezi) aho kumva ko ari ibintu yavukanye, rwose neruye ibi bintu by’ubutinganyi si gene ahubwo ni ikinyoma cya Sekibi.

    Vraiment bantu murushye mugane amatsinda y’abantu basenga babafashe gutandukana n’ikibi kiganisha mu rupfu rw’iteka.
    Murakoze Imana ibatabare akandi ibarengere!

  • isi yacu igeze kumusozo,benedata igihe kiraducika nimwihane!!!

  • Ibi babyita gusebanya no kwiyamamaza.Nawe wa munyamakuru we niba baranagusabye kubakorera pub ngo gahoro gahoro wumvishe rubanda ko ayo mahano ari ibintu bisanzwe, gabanya umuvuduko ushake izindi nkuru!

    • Uyu munyamakuru n’agabanye akariro na feri ari kubakorera bub !?? Ubutinganyi ntibwemewe mu Rda. Kubera ko bazwi, Leta nibegere, impuguke mu bumenyamuntu zibaganirize.

  • nshuti bavandimwe icyaha ni cyaha kandi igihembo n’urupfu so duhitemo gukorera Imana Rurema yaturemanye Igitinyiro kandi noneho mw’ishusho yayo plse ntitukayisusuguze dukora ibyangwa namaso yayo

  • Ibinabyo nibishya twazaniwe n’Iterambere!!!!

  • Nigeze gukurikira interview ya Musenyeri Smaragde wa diocese ya Kabgayi,uyu musenyeli yavuze ikintu abantu badatindaho nyamara nicyo kibazo gikomeye,abatinganyi ni ikibazo ariko ikibazo gikomeye dufite ni abantu birirwa bamamaza ubutinganyi.Ubutinganyi si umuco,ko ntajya numva leta yatumije ihuriro ry’abajura cg abicanyi??Abanyamakuru ko ntarumva mwaganiye ni umujura kabombo w’i Kigali??Ariko abatinganyi bo muba mubazi(ahubwo umuntu yakwibaza uko mubamenya ngo kdi batabivugira ahagarara).Iyi propaganda abanyamakuru bihaye yo kwamamaza ubutinganyi ikwiye kwamaganwa hakiri kare,suko ubutinagnyi butahozeho(kuko ni inkindwara),ark munyaka nki icumi ishize ntibwakwira udasomye inkuru y’ubutinganyi kandi suko byiyongeye ahubwo abanyamakuru njye ndabatunga agatoki ku kwamamaza ubutinganyi.Abo bantu bajye bafatwa nka abafite ubundi bumuga,naho ibyo kuvuga ngo barashaka uburenganzira bwabo ibyo sibyo,cyakora nanjye sinshyigikiye ubahohotera nkuko ntanashyigikiye ubamamaza niyo propaganda yabo.

    Umutinganyi ni umuntu,ariko ufite ikibazo kungingo yitwa imibonano mpuza bitsina,bakwiye gufashwa guhinduka cg se kubana n’ubwo bumuga bafite,ibyo kubaha uburenganzira bwo gusezerana nibindi baka ntazi ibyo rwose sibyo.

  • Urabonako barashaka kumvikanisha(babifashwamo ni itangaza makuru) ko ubutinganyi ari ikintu gisanzwe bifashishije imibare(ubwinshi bwabantu ntibubuza ikosa kuba ikosa),ubundi bati n’abapadiri n’abapasiteri harimo abatinganyi,we don’t care!

    Ikingezi nuko ibi bintu bwo kwamamaza ubutinganyi bikwiye guhagarara nababwamamza bagahanwa

  • Amadolars y’amerika ararikora ubwo byageze no mu itangazamakuru cyera twabwirwaga ko ngo ari iryo kumrikira abaturage !

    Njye ntekereza ko n’uwashaka aba bantu yabareka, bazagera igihe babone ko bahisemo nabi, kandi ibi ntaho bizabageza. Abantinganyi barishimira utwo dufaranga bahabwa tw’intica-ntikize, ariko wait and see nibamara kugera mu myaka 50, 60 bashaje batagishoboye gukora akazi ba shebuja ubu babahembera ko gukwirakwiza iyi ndwara mu bantu!

  • ubusanzwe gusambana nuwo mutashakanye ni icyaha. noneho kongeraho ugasambana nuwo muhuje igitsina bikaba ibindi bindi. kandi mubiremwa byose byaremwe abantu nibo batingana gusa. bivuze ko ari sekibi ubacengezamo amatwara ye niba batisubiyeho ngo bagarukire Imana ibarinde.

  • 100% kabisa ibyo bintu biriho Kandi sukubyamamaza

  • Nanjye ndagirango ntange igitekerezo cyanjye ku bijyanye n’ubutinganyi. Buriya kubijyanye na sexual orientations(ibyiyumviro njyabitsina) abantu dukwiriye kwicara tugashaka igisubizo gikwiriye tubifashijwemo n’impuguke zitandukanye.Nkurikije ibitabo bitandukanye byanditswe kuri iyo topic ndetse n’ubuhamya bwabantu benshi umuntu agenda yumva, dukwiriye kurekeraho guca imanza zishingiye gusa kuri Biblia. Burya bibiriya ni igitabo kirebana n’ukwemera ariko si igitabo scientifique kandi ibibazo nka biriya bigomba gusesengurwa hashingiye kuri facts ziri biological.
    Ikigaragara cyo ni uko ubutinganyi bufite inkomoko zingenzi 3:
    1)iyambere ni abantu bavuka bifitemo iyo orientation bitewe n’ibibazo(accident chromosomique)
    bya chromosome biba byarabayeho mu gihe cyo gusama.Bene abo batangira kubigaragaza mu gihe cya adolescence.ndetse bakora na effort nyinshi ngo babivemo ariko bikabananira. ni nkuko abantu bavukana amaguru namaboko ariko hakabaho nabandi bavukana ubumuga butandukanye kandi bose bararemwe n’Imana imwe. Abo rero kubaciraho iteka umuntu akabatuka cg akabacira urwo gupfa ni ugukabya kandi ataribo bahisemo kuvuka bameze gutyo.Impamvu mubihugu byateye imbere bagerageza kubungabunga uburenganzira bwabo ni uko baba barafashe umwanya wabo bagakora ubushakashatsi bwimbitse bakaza gusanga ataribo bigize gutyo. Naho twe iyo tugize ikibazo aho kubaza Science twebwe tujya kureba icyanditse muri Bibiliya nayo tukayenterpreta dukurikije amarangamutima yacu.
    2)indi nkomoko ya homosexuality ni ishingiye ku mafaranga cg indi profit: kuberako abahomosexual bakenera imibonano ariko bakagira ikibazo cyuko badapfa kubona abo babikorana kubera ko baba ari bacye, baremera bagatanga cash bakaziha aba partners babo. iyo ubikoze igihe kirekire ushobora nawe guhinduka umuhomosexual ukumva aribyo bigushimisha. bene abangaba bashobora kwigishwa bakabireka kandi bikabakundira
    3)abandi ni abantu bamara igihe kirekire baba ahantu badashobora guhura numuntu wigitsina gitandukanye nicyawe(gereza, amshuri…) naho hashobora kuberanamo homosexuality ariko iyo bageze hanze bagahura nikindi gitsina barongera bagasubira kuba normal(uko bahoze mbere)
    bref, biragoye kumenya uwavutse gutyo n’uwabyize amaze gukura.Gusa uko byagenda kose umuti wikibazo si ukubafata nkabaciriweho iteka.Ni ubumuga nkubundi kandi bamwe muribo sibo babihisemo. kubatoteza ni nko gutoteza uwamugaye kuberako atameze nkawe. ahubwo wakagombye gushimira Imana ko wisanze umeze nkuko umeze. Naho abavuga ko Imana izabahana ibyo byo nanjye ndemera ko usambana wese azabihanirwa yaba umutinganyi cg utariwe ntanumwe wemerewe gusambana. gusa ntitukabe indyarya ngo twumve ko iyo dusambanye nabakobwa Imana ahari itabifata nkicyaha ngo noneho twumve ko icyaha ari ubutinganyi gusa.

    • umenya nawe uriwe ariko! ntampamvu nimwe yo gushyigikira aya mahano muvandi. uramenye uramenye! ibi ni ibikorwa bya badayimoni

    • Hari ikintu gitangaje cyane: gutuka umuntu uwo ariwe wese, kumuciraho iteka, kumuvuma, ubifashijwemo n’ijambo ry’Imana! Kubera ko wowe wemera Imana! Ukuntu twemera Imana biteye ubwoba pe! Ni imwe dusanga twitwaje amabuye yo kwicisha uwo twafashe, uwo twita umunyabyaha… Hari ubundi buryo ariko bwo kumva ijambo ry’Imana, bwadufasha kumvana umutima wibuka ko uwambwira ngo utarakora icyaha atere irya mbere, nagenda ntaryo nteye… Gusambana ni icyaha, icyo waba wasambanye nacyo cyose. Nashakaga kwibutsa nanjye niyibutsa ko gukorana imibonanano mpuzabitsina n’uwo tutashakanye wese ari icyaha. Kuba hari ubutinganyi ntibibuza ibyo bindi kuba ibyaha, binaremera kurushaho ndetse iyo usambanya uwashakanye n’undi muntu utari wowe (adultère). Mwibitwikiriza iki cyonyine ngo mwibagirwe ko twese turi abo guhinduka uko twakabaye.

      Hakwiriye kugabanywa kwamamaza ingeso mbi izo arizo zose, n’ubu butinganyi wagira ngo abanyamakuru barabushishikariza abantu bose nk’uko bahamagarira abantu kurya Akabanga! Muvaneho muduhe amahoro, ababizi babimenye, ariko abatabizi gutya bagire amahirwe yo kutabishishikarizwa, wenda bazarokoka iyi nkubiri. Kwirukanka ku bigezweho nabyo biri mu byatuma hari ababigerageza nta n’ibyo bari kujyamo iyo mutabyamamaza! Muduhe amahoro rero twe n’urubyaro rwacu, tuba dufite impungenge!

      • Hewe ngirango ahubwo n’Imana yarumiwe kuko urebye ibintu dukora tuyitwaza birenze ukwemera. Nawe se, bamwe muri Islam bica abantu babahora ko ari aba Kristo cyangwa ko ari aba kafiri nkuko bakunda kubita,kandi bakabica bunva bakora neza kuko babikora mu izina ry’Allah. Aba Kristo nabo bakifuriza abo bita abatinganyi kurimbuka no gupfa babahora ko batameze nkabo, ubu ejo wasanga babagiriye nabi ngo barimo gufasha Imana kurwanya shitani.

        Bagenzi Imana izanfashe nzaba narapfuye kuko ibintu dukora les africains n’ubucucu no kutiyunvira tugira wagirango ahari kujya Raison hagiye urwagwa.

        Mbega mwebwe mubona ari umuntu aba umutinganyi kubera ko bamubwiye ko ari ibintu bisanzwe atabanje gutekereza ari n’undi agenda agasoma akarongo kamwe muri Biblia kavuga ko abakora ibyaha bazapfa yarangiza agahita abumba igitabo akuzura umwuka akavuga ati Imana ivuga ko abatinganyi bagomba gupfa ntabindi. Aba bantu ako ari babiri mubona bataniyehe?

    • Karoli, urakoze.Uri umuhanga. Nagirango nibutse abantu ko gusoma bijyana no kwiyunvira, ntimugahubuke ngo mufate ibyo mwasomye mubigire ibiterezo byanyu, cyangwa se ngo mwunve aribyo ijana ku ijana, non. Ngirango ninacyo kibazo abanyarwanda twifitiye, tugarukira hafi mubitekerezo. Kuberako bavuze ngo aba bantu ni babi, bakwiye gupfa n’ibindi byose bibatesha agaciro, natwe ntakwiyunvira duhita tubasimbira tukabagirira nabi ngo aha turimo kurwanya ikibi.

      Twese dufite uburenganzira bungana bwo kubaho. Usibye no kubyandika nta muntu afite uburenganzira bwo gutoteza cyangwa kwanga undi kubera ko badahuje imyunvire

  • Hhhhhhhhh !!!!! Ayomatiku muyareke ntamumaro wayo peeee niba wumva bitakurimo byihorere haricyobigutwaye kweri

    ariko uwaba yikenereye umutipe mwiza
    typing me on whatapp +250725905392

Comments are closed.

en_USEnglish