Umurundi yafatanywe bule zirenga 3 000 z’urumogi aruzanye i Butare
Huye – Jean Claude Ngarambe, umugabo w’umurundi kuwa kabiri yafatanywe bule 3 000 zirenga z’urumogi mu mujyi wa Butare mu mudugudu wa Bukinanyana Akagali ka Butare aruzanye n’imodoka.
Uru rumogi yari avanye iwabo rwari mu modoka yari atwaye ifite plaque y’indundi nk’uko umwe mu bayobozi mu mujyi wa Butare yabitangarije Umuseke.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko amakuru arambuye aza kuyaduha nimugoroba kuri iyi nkuru.
Gusa amakuru atugeraho aremeza ko uyu mugabo ubu afungiye kuri station ya Police ya Ngoma aregwa icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Urumogi nicyo kiyobyabwenge kitemewe gikoreshwa cyane mu Rwanda, kinjira mu Rwanda kiva ahanini mu bihugu bituranyi nka Tanzania, Congo na Uganda ndetse n’u Burundi nubwo ho bitamenyerewe cyane.
Urumogi rwugarije urubyiruko muri iki gihe aho ingaruka mbi zo ku runywa zidatinda kugaragara kuri bamwe mu rubyiruko barukoresha.
Police ikaba kenshi ita muri yombi abagerageza kurwinjiza mu gihugu, nubwo no kurunywa ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ingingo ya 593 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe. Keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n‟itegeko.”
Ingingo ya 594 muri iki gitabo ikagena igihano ko “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”
Iyi nkuru tukaba tukiyikurikirana…
UM– USEKE.RW
7 Comments
Hello!! Njyewe Nunva Leta Yadushyiriraho Uburyo Bwemewe Bwo Gukoresha Iritaba (Umuti) kuko kuba Turikoresha Turi benshi ntawabihakana….
Maze imyaka 38 Ndikoresh kandi ntacyo byishe Kuri family yanjye kuko byampaye amahoro ataba mugusinda ….
aka nakazi ka leta byo ibiyobya bwenge bigira angaruka mbi cyane, kumutekano wigihugu kuko niyo urebye ibyo bihugu duturanye nubundi usanga urubyiruko byarwo nta self respect ugasanga ni rwo bashoye mu myigaragabyo yaburi kanya,gufata abagore kungufu, leta igomba gushyiraho imbaraga ahubwo agahiga nabarucuruza hagati mugihugu kuko hakiri abarukoresha, ni rwiza mu gihe rwakoreshwe neza nkuko muganga yakwandikiye, murakoze logorio kubwi iyo uvuze ariko sibyubaka igihugu cyacu.
yego rwose police yurwanda nikomereze aho kuko idufatiyerunini kandi abarucuruza nabanzibigihugu kukobatwangiri ejohazaza habasazabacu nabandibarukwabose ababababigizemuruhare nabarucuruza abonibobagombaguhanwa byintangarugero bagaha abandi isomo kd ikirutabyose uwajya abona urufite yatugira police agatoki buriwese agomba kuba ijisho ryamugenziwe murakoze.
YEGO
Nibyo rwose, bamenye ko ntaho bazahungira hose Polisi yacu ihagenzura
Iyo modoka yari yikoreye uryo rumogi ni igurishwe maze amafaranga avuyemo bayahe ibitaro bya CARAES NDERA kuko bafite abarwayi benshi barwajwe n’urumogi.
Abantu bakwiye kumenyera ko nta bwihisho bukiri mmu Rwanda ku bacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge rwose
Comments are closed.