Digiqole ad

Muhanga:Abagore b’ibyiringiro basengeye amatora ya 2016

 Muhanga:Abagore b’ibyiringiro basengeye amatora  ya 2016

Kuri iki cyumweru mu giterane mpuzamatorero cyateguwe n’abagore b’ibyiringiro mu karere ka Muhanga  Jacqueline Nyinawumuntu Perezida w’ibyiringiro muri aka karere avuga ko bahangayikishijwe no gusengera amatora kuko ngo Ubuyobozi bwose buva ku Mana bityo ko inshingano Abakristo bagira ku isonga haza gusengera igihugu.

Komite y'abagore b'ibyiringiro
Komite y’abagore b’ibyiringiro mu masengesho

Iki giterane cyahuje amatorero n’amadini, inzego zitandukanye z’Akarere na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite.

Abagiteguye bavuga ko cyari kigamije gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda mu mwaka ushize cyane cyane mu matora ya referandumu yabaye mu mpera za 2015 banayereka ay’inzego z’ibanze ateganyijwe kuba muri Gashyantare 2016.

Jacqueline Nyinawumuntu, Perezida w’abagore b’ibyiringiro mu karere ka Muhanga, avuga ko nubwo mu Rwanda hariho Ubuyobozi bwiza kandi hakaba hari umutekano abakristo badakwiye kwirara ngo bacogore gusenga ahubwo ko bashyira imu masengesho kugirango ibyo igihugu gikora Imana ibihe umugisha.

Nyinawumuntu akavuga ko n’amasengesho bari gusaba Imana ari ukugira ngo ishyigikire amatora y’inzego z’ibanze ari nayo bategereje ko izabaha Abayobozi beza babereye u Rwanda.

Ati “Iyo dusengera amatora tuba tubwira Imana ngo itange umutekano n’Abayobozi beza uyu murage ni nawo twifuza gusigira abazadukomokaho.”

Pasiteri Cyprien Uwanyirigira, wari muri iki giterane, avuga ko gusengera igihugu ari ngombwa kuko iyo igihugu kidafite umutekano amatorero n’amadini nabyo ntibiba biwufite, usibye n’aya matorero ndetse n’umuryango wawe udashobora gusinzira habayeho umutekano muke.

Aakavuga ko ingero nyinshi zihari mu Rwanda cyane bahereye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yaje no gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba icyo gihe ngo izi nzego zose nta mutekano zigeze zigira.

Hon Espérance Nyirasafari, wari Umushyitsi mukuru muri iki giterane, avuga ko umukristo mwiza ari uwubaha gahunda za Leta kuko ngo Leta niyo ishyiraho umurongo mugari ufasha Abanyarwanda n’abayoboke bose muri rusange gukora ibikorwa biteza igihugu imbere n’amasengesho arimo.

Gusa uyu mudepite akavuga ko gusenga ari igikorwa kimwe no gushishikariza abakristo n’abayoboke b’amadini kwitabira amatora ari ikindi gikorwa, asaba abagize abagore b’ibyiringiro kudacika intege,ahubwo bagakomeza gusenga kuko iyo basenga neza Imana yumva kandi igasubiza ibijyanye n’ibyifuzo bayisaba.

Abagore b’ibyiringiro mu karere ka Muhanga, bamaze guha abaturage batishoboye inka zirenga 20 n’amatungo magufi asaga 40.

Bamwe mu bagore b'ibyiringiro.
Bamwe mu bagore b’ibyiringiro.
Itsinda rya Drama ryasusurukije igiterane.
Itsinda rya Drama ryasusurukije igiterane.
Uhereye iburyo Hon Emmanuelie Mukanyabyenda, Hon Espérance Nyirasafari (uwa kabiri) na Mayor wa Muhanga Yvonne Mutakwasuku hamwe na Perezida w'inama njyanama y'Akarere Innocent Kayiranga
Uhereye iburyo Hon Emmanuelie Mukanyabyenda, Hon Espérance Nyirasafari (uwa kabiri) na Mayor wa Muhanga Yvonne Mutakwasuku hamwe na Perezida w’inama njyanama y’Akarere Innocent Kayiranga

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga.

2 Comments

  • Ibibera iwacu ni danger

    • Abagore b’Ibyiringiro, mukomereze aho Imihigo irakomeje!

Comments are closed.

en_USEnglish