Digiqole ad

Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa

 Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa

02/02/2016 – Mu bujurire bwa Robert Ndatimana bwakiriwe n’Urukiko rukuru ku Kimihurura rwategetse kuri iki gicamunsi ko Robert Ndatimana atsinze urubanza yaregwagamo gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kuko Urukiko rwabonye ibimenyetso bishya ko uyu mukobwa ari mukuru.

Ndatimana ubwo aheruka imbere y'ubutabera kuwa 30 Ukuboza 2015
Ndatimana imbere y’ubutabera kuwa 30 Ukuboza 2015 Photo/JP Nkundineza/Umuseke

Robert Ndatimana yari afunze kuva tariki 18/12/2015 aho yari yashinjwe n’umwe mu babyeyi b’umukobwa (se w’umukobwa) witwa Keza Hornella ko yafashe ku ngufu uyu mwana akamutera inda atarageza imyaka y’ubukure.

Mu iburanisha ryabanje, Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mukobwa afite gusa imyaka 16, bityo Ndatimana umukinnyi w’ikipe ya Police FC akaba yarafashe ku ngufu uyu mwana. Ibirego Ndatimana yakomeje guhakana ariko akatirwa kuba afunze iminsi 30 y’agateganyo.

Asoma imyanzuro mu bujurire, umucamanza yavuze ko hakurikikwe ingingo ya 106 igika cya kabiri ivuga ko iyo hari ibimenyetso bishya bigaragarijwe Urukiko mu iburanisha bishobora gushingirwaho hakatwa urubanza.

Bityo ngo ibimenyetso bishya bagaragarijwe byerekana ko Keza Hornella afite imyaka y’ubukure bityo uregwa atafashe ku ngufu umwana ahubwo yaryamanye n’umuntu mukuru.

Ibi bimenyetso ngo ni ‘attestation de naissance’ yo kwa muganga y’uyu mukobwa utwite, igaragaza ko yavutse mu 1997, aho kuba mu 1999 nk’uko byashinjwe Ndatimana.

Ikindi kimenyetso kandi ni indangamuntu ya nyina ya cyera igaragaza ko umukobwa we Hornella Keza yavutse mu 1997 aho kuba mu 1999 nk’uko biri mu ndangamuntu y’umukobwa nshya.

Umucamanza yavuze ko ibi bicuze ko kuba Ndatimana na Keza bemeza ko baryamanye mu kwezi kwa munani 2015 akamutera inda, iki gihe Keza yari afite imyaka y’ubukure,18, aho kuba 16 nk’uko Ndatimana yabiregwaga.

Urukiko rwahise rwanzura ko uregwa atsinze kandi ahita arekurwa.

Umushinjacyaha nyuma yo kubona ibyo bimenyetso bishya byatanzwe n’umubyeyi wundi (nyina) w’umwana no kumva icyemezo cy’Urukiko yahise yemera ko atagomba gukomeza gukurikirana uwaregwaga.

Umukobwa utwite na nyina nibo bazanye ibimenyetso bishya, aba bombi bakaba batari bashyigikiye ikirego cyatanzwe na se w’umukobwa Keza Hornella.

Robert Ndatimana wakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi nkuru, yaburanaga avuga ko ko atafashe ku ngufu uyu mukobwa, yemera umwana atwite kandi yemera no kumurera.

Ndatimana yari yaje gushyigikirwa na bamwe mu bakinnyi bakinanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi muri Mexique(2011) nka Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga n’izindi nshuti.

Umubyeyi (mama) wa Robert Ndatimana, Chantal Karigirwa yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe cyane n’umwanzuro wo gufungura bucura bwe.

Mu byinshimo byinshi Karigirwa yagize ati “Ndashima imana. Kuko niyo ikoze ibi byose. Bucura bwanjye bwari bwanteye agahinda kenshi. Ariko ndashimira cyane ubutabera ko bwakoze akazi kabwo. Ndanashimira kandi bagenzi ba Robert bakomeje kumuba hafi no gukurikirana umuvandimwe wabo. Nta magambo menshi nabona mvuga, ariko uyu ni umwe mu minsi y’ibyishimo mu buzima bwanjye.”

Ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro ko Ndatimana atsinze kandi ahita arekurwa, mu cyumba cy’iburanisha humvikanye urusaku rw’ibyishimo.

obert Ndatimana (wa gatatu uvuye Ibumoso mu bunamye imbere) mu ikipet Y’igihugu Nkuru Amavubi mu 2012
obert Ndatimana (wa gatatu uvuye Ibumoso mu bunamye imbere) mu ikipet Y’igihugu Nkuru Amavubi mu 2012

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • ugize amahirwe sha Gasore, gusa bikubere isomo ntuzongere gusambana ahubwo wibuke ko Imana ikurokoye.. Nawe ujye wibuka kuyishima no kuyikorera.

  • Jyewe icyo nakwisabira ni kimwe.
    Ntuzahemukire uwo mugore wawe. Yaragukunze
    Kandi baravuga ngo kunda ugukunda, kuko wowe uwo ukunda aba akunda ……

  • Yakijijwe na nyina w’umukobwa n’uwo mukobwa bazanye impapuro z’ubukure bw’umwana, bigaragara ko atamufashe ku ngufu ahubwo babaga babyumvikanyeho bombi ntagahato. Uwo mukobwa niyisure rero. Ahubwo ikindi, nimusabire uwo mubyeyi n’umukobwa we barwanyije ise ubu bari mukaga tu.

  • Ibi bintu ni byiza kabsa birashimishije nari mbabajwe n’ukuntu carriere y’uyu mwana ukiri muto igiye kwangirika gusa agize amahirwe kandi ibi bigomba ku mubera isomo haba kuri we cyangwa ku bandi bakinnyi muri rusange, birinde ubukubaganyi bwa hato na hato maha kandi ndakeka n’ikipe ya police fc nayo hari igihano iri bugenere uyu mukinnyi kuko yayambitse isura mbi ibi ari bwo bwa mbere umukinnyi wa police fc afunzwe akndi ndakeka n’ibihano imuha bidakanganye nka bimwe yanga yashakaga guha Haruna

  • Congress to our beloved Robert we hope that his life is going to be as good as it was before being arrested.
    Viva true love and justice

  • Umva yewe mutimamuke wo murutiba rusibiye aho ruzanyura
    Iyo ntwaro yawe soit urayishakira agafuka ou kuyikoreshamugihe gikwiye ariko nkugiriye inama yo kwihana ibyaha nubwo ufunguwe nanjye naragusengeye kuko des le début narinabonyeko harimo magouilles,ariko ihane kuko nubwo uwo mukobwa Akuze si umugore wowe.bikubere akabarore wenda iyo itaba inda yari kuba sida.ihane kuko igitsure cÿ’uwiteka kiri kubakora ibyaha kandi agambiriye kumaraho kwibikwa iwabo.giravuba aracyicaye kuntebe yimbabazi

  • Wa umuhungu il faut bien réfléchir,iyo ni chantages kugirango utware uwo mukobwa reba neza iyo soit disant belle famille irashaka kugukosha kungufu.tekereza kabiri.uwo mujura nuwase rekura ishyano.gusa ihane ibyaha.igitsure cy’uwiteka kiri kubakora ibyaha kdi agambiriye kumaraho kwibukwa kwabo.urarye urimenge lero urabyibushye ntukuze

    • uri umugome man

  • yenda Congo ntabwo iba yaradutsinze. bahuuuuuu, kiriya gisaza bakishyuze

  • Ariko umucamanza aratangaje kuba afite imyaka y’ubukure ntibivuze ko atafashwe ku ngufu, ubonye iyo avuga ko yabonye ibimenyetso bigaragaza ko habaye ubwumvikane. Gusambanya umwana ni icyaha ukwacyo no gufata ku ngufu ni ikindi cyaha ukwacyo. Viol/rape ishobora gukorerwa umuntu wese hatitawe ku myaka. Ubwo akaba abaye umwere. Birababaje. Birababaje.

    • Mami, wagiye usoma inkuru neza umukobwa arivugira ko baryamanye atamufashe ku ngufu nawe ukavuga ko yamufashe? Nta byawe

  • nonese ko ubundi abana bari bikundaniye, gusa uyu mutype azakunde uriya mukobwa ntazamere nk izindi mbwa z abatype ziri hanze ha zitera abantu amada zikabigurutsa

  • Kandi ubwo yarenga kuri ibyo ngo barabanye…..
    Mubanye nakwemera ko ufite intekerezo xipfuye kabisa

  • Uyu musore kabsa nagaruke mu kibuga ashake ukuntu yagaruka muri mood nawe arebe niba yagaruka muri squad ya Ekipe Nationale, uyu mwana ni umwe mu bigaragaje mu gikombe cy’Isi U17 gusa kubera kwicara ku giti karriere ye igenda igabanuka ariko nabona umwanya ndahamya ko azongera akagaruka mu kibuga, gusa n’iki gifungo nizereko kimuhaye isomo ubutaha yagabanya gukubagana akita kumupira wiwe

  • wowe mami banza ntamategeko uzi! iyo uryamanye numwana atarageza 18ans bifatwa nkaho wamusambanyije ku gahato nubwo wavuga ko yabishakaga kuko consentement ye ntiri legal.

    Ni nacyo Robert yaregwaga. niba se umukobwa yiyemerera ko babyumvikanye, hakaba hari ibimenyetso byerekana ko yaragejeje imyaka 18, yaregwaga “defilement” not rape, ibimenyetso judge yashakaga yabibonye so reka confusion ahangaha.

    • Well explained lawyer. Thank you

Comments are closed.

en_USEnglish