Digiqole ad

2016: Abayobozi b’ibigo by’indege n’amahoteli muri Afurika bazahurira Kigali

 2016: Abayobozi b’ibigo by’indege n’amahoteli muri Afurika bazahurira Kigali

Ku matariki 4-5-6 Ukwakira muri uyu mwaka, i Kigali hazabera inama mpuzamahanga izahuza abayobozi bakuru b’Amahoteli muri Afurika, ikazabanzirizwa no gufungura ihuriro rigiye kujya rihuza amahoteli, Kompanyi z’indege n’ibihuga by’indege muri Afurika mu rwego rwo gushaka uko izo nzego zatezwa imbere.

Ku itariki 04 Ukwakira, ku nshuro ya mbere muri Afurika hazatangizwa ihuriro rigiye kujya rihuza Amahoteli, Kompanyi n’ibihuga by’indege muri Afurika (AviaDev Africa). Iri huriro rikaba rigamije guteza imbere Amahoteli ndetse no kuzamura Serivisi z’indege n’ibibuga by’indege.

Urubuga newz.ug dukesha iyi nkuru ruravuga ko iri huriro rikazafasha mu kuzamura imyumvire no kugeragaza amahirwe ku ishoramari mu mahoteli na Serivise z’ibibuga by’indege na Kompanyi z’indege muri Afurika.

Nyuma yo gutangiza iri huriro, ku matariki 5-6 Ukwakira, i Kigali hazaba hari inama ku ishoramari mu mahoteli muri Afurika “Africa Hotel Investment Forum (AHIF)”.

Izi nama zizitabirwa n’abayobozi bakuru b’amahoteli, ab’ibibuga by’indege, aba za Kompanyi z’indege, amahoteli ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo, barebera hamwe uko ibyo byiciro byatezwa imbere muri Afurika.

Mario Fulgoni, Umuyobozi wa Air Djibouti wishimiye ihuriro ry’amahoteli n’ibigo na Kompanyi z’indege, avuga ko byari ngombwa ko izo nzego zijya hamwe kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Ati “Afurika itandukanye na Asia, Europe, Uburayi na Amerika, kuko nta mahoteli ahari. Njye ntekereza ko wubatse Hoteli abakiliya bazaza. Ariko abashoramari mu mahoteli nabo bakakubwira ko babonye bafite abakiliya bakubaka amahoteli. Dukwiye kurenga uwo mukino nk’uw’inkoko n’igi impande zombi tugahuza tumbaraga.”

Belise Kariza, wo mu ishami rishinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) we avuga ko iyi nama ari amahirwe yo kugaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza byo gukoreramo ubushabitsi (business) muri Afurika.

Raporo y’Urugaga mpuzamahanga rw’ibigo na Kompanyi z’indege ku rwego rw’Isi (IATA) igaragaza ko mu myaka 20 iri imbere, 7/10 by’amasoko y’abagenda mu ndege azamuka cyane azaba ari muri Afurika, harimo n’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • u Rwanda rwacu ruzwiho kwakira neza inama mpuzamahanga naba nabo tubahaye ikaze

Comments are closed.

en_USEnglish