Digiqole ad

Yaguze imodoka y’inyibano muri Uganda irafatwa, uyu munsi yayishubijwe

 Yaguze imodoka y’inyibano muri Uganda irafatwa, uyu munsi yayishubijwe

Ndizeye ashyikirizwa imodoka yari yaguze na Comiseri Tony Kuramba

Police y’u Rwanda yasubije kuri uyu wa gatatu umugabo Moses Ndizeye imodoka y’ivatiri ya Toyota Mark X yari yaguze muri Uganda ariko atazi ko ari inyibano, nyuma ibuze nyirayo ku bufatanye bwa Police zombi barayimusubiza ngo adahomba.

Ndizeye ashyikirizwa imodoka yari yaguze na Comiseri Tony Kuramba
Ndizeye ashyikirizwa imodoka yari yaguze na Comiseri Tony Kulamba

Ndizeye avuga ko iriya modoka yari yayiguze tariki 21 Mutarama yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Gatuna avuye kugura iyi modoka muri Uganda, bamubwira ko imodoka yaguze ari inyibano kuko yashakishwaga.

Bivugwa ko iyi modoka yibwe muri Japan.

Ndizeye avuga ko iriya modoka yari yayiguze ibihumbi 15 (USD 15 000) angana na miliyoni 11.500 z’amafaranga y’u Rwanda , akaba avuga ko yishimiye kuba yongiye gusubizwa imodoka yari yaguze.

ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda avuga ko koko iyi modoka bayifashe uyu mugabo Ndizeye ayinjiza mu Rwanda ariko ari imodoka yashakishwaga kuko yibwe.

ACP Twahirwa ati “Twayifashe kubera imikoranire na Interpol, ariko nyuma tuza gusanga akwiriye kuyisubizwa kugira ngo adahomba mu gihe nta nyirayo wabonetse.”

Polisi y’u Rwanda isaba umuntu wese kugura ikintu yabanje gushakisha amakuru yose yemeza ko agiye kugura n’ukwiye kugurisha koko.

ACP Twahirwa avuga kandi ko kugeza ubu abari bibye iyi modoka kugera aho bayigurisha nabo bagishakishwa ngo baryozwe icyaha.

Imodoka zifatwa na Polisi y’u Rwanda zambukiranya imipaka zibwe, akenshi ziba zituruka muri Uganda na Congo.

Imodoka Ndizeye avuga ko yari yaguze miliyoni 11 y'u Rwanda ariko atazi ko ari inyibano yagize amahirwe arayisubizwa
Imodoka Ndizeye avuga ko yari yaguze miliyoni 11 y’u Rwanda ariko atazi ko ari inyibano yagize amahirwe arayisubizwa
Ndizeye hamwe n'abayobozi muri Police ACP Twahirwa na ACP Kulamba basinye ku nzandiko zisubiza iyi modoka Ndizeye
Ndizeye hamwe n’abayobozi muri Police ACP Twahirwa na ACP Kulamba basinye ku nzandiko zisubiza iyi modoka Ndizeye

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • N’importe quoi …

    • 15milles $,occasion ? ?? ntibishoboka, en plus ibura nyirayo gute ? Kandi bamenye ko yibwe???n’importe quoi rwose !

  • Kabsa iki gikorwa ni cyiza kuba uyu mugabo yarasubijwe imodoka yaguze kuko yari kuba aguye mu gihombo cyane gusa n’abandi bagura imodoka Uganda na Kenya bajye babanza bashishoze ko zino modoka ztari injurano kuko subwa mbere police ifata imodoka z’injurano zicye Gatuna

  • None se ko uguze ikibano tumenyereye ko ahanwa nkuwakibye iryo tegeko ryavuguruwe

Comments are closed.

en_USEnglish