Digiqole ad

Abapolisikazi barasiwe muri Haiti barashyinguwe

 Abapolisikazi barasiwe muri Haiti barashyinguwe

Abapolisi bahaicyubahuri umurambo wa nyakwigendera umaze kururutswa

Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Ukuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Abapolisi bahaicyubahuri umurambo wa nyakwigendera umaze kururutswa
Abapolisi bahaicyubahuri umurambo wa nyakwigendera umaze kururutswa

Assistant Inspector of Police(AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimée Nyiramudakemwa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti(MINUSTAH) nk’abajyanama(IPOs), bishwe barasiwe mu icumbi ryabo ryari riherereye ahitwa Cap Haitien, ku wa 29 Ukuboza 2015 barashwe n’abantu bataramenyekana.

Umurambo wa AIP Nyiramudakemwa wageze mu Rwanda ku italiki 24 Mutarama ushyingurwa kuri 27 Mutarama uyu mwaka, mu gihe uwa AIP Mukansonera waje kuri 30 Mutarama ukaba washyinguwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gashyantare 2016.

Imihango yombi yo kubashyingura ikaba yaritabiriwe  na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, abayobozi  bakuru ba Polisi bungirije, ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza ndetse n’ushinze ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n’abandi hamwe n’imiryango y’ababuze ababo.

Mu muhango wo gushyingura AIP Mukansonera mu cyubahiro, Minisitiri Harerimana yavuze ko yari umupolisi warangwaga n’ubunyamwuga n’umurava mu kazi, utarigeze yumvikanaho imikorere mibi mu kazi.

Mu magambo yihanganisha umuryango we yagize ati “AIP Mukansonera yavuye muri ubu buzima ajyanwa mu bundi bwiza aho Polisi y’u Rwanda n’abo bakoranye bamuha icyubahiro akwiye nka ofisiye utarigeze agaragara mu bitabo by’imyitwarire mibi, ari nayo mpamvu yari yatoranyijwe mu bazahagararira igihugu cye mu kubaka amahoro muri Haiti.”

Minisitiri Musa yavuze ko uyu mupolisikazi yari indakemwa mu myifatire
Minisitiri Musa yavuze ko uyu mupolisikazi yari indakemwa mu myifatire

Abagize umuryango we n’inshuti bavuze ko yari umugore wakundaga igihugu kandi wubahaga Imana wanayikoreraga mu buryo butandukanye.

Imiryango yombi y’ababuze ababo ikaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yababaye hafi kuva bamenya iriya nkuru mbi.

AIP Mukansonera yasize abana babiri mu gihe AIP Nyiramudakemwa yasize umwana umwe.

Minisitiri Harerimana yavuze ko aba bombi bishwe kandi iperereza rikomeje  ku bufatanye bwa Loni na Leta ya Haiti,akaba yijeje imiryango yabo ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kandi  yizeyeko ubutabera buzakora akazi kabwo.

Abayobozi bakuru ba Police hamwe na Minisitiri Musa Fadhil baha icyubahiro umupolisikazi washyinguwe
Abayobozi bakuru ba Police hamwe na Minisitiri Musa Fadhil baha icyubahiro umupolisikazi washyinguwe

**********

4 Comments

  • Biragaragara ko byakozwe huti huti kandi ko ntangufu zashyizwemo mundebere izomva uko zimeze.

  • Aba bapolisikazi Imana ibakire mu bwami bwabo, bapfuye gitwari kuko bari baragiye gushakita Haiti amahoro ndetse no gutanga isura nziza y’igihugu cyacu i bwotamasimbi, nibaruhukire mu mahoro

  • Imana yakire mubayo izi ntwari zacu, dukomeje kwihanganisha imiryango yabo

  • RIP Liliane and Aimée. I will never forget you

Comments are closed.

en_USEnglish